MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

MIFOTRA yatangaje icyo kiruhuko ibinyujije kuri Twitter, isobanura ko hashingiw.e ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Uyu munsi wo ku wa gatanu utanzweho ikiruhuko, nyuma y’uko mbere yaho ku wa kane tariki 04 Nyakanga 2019 nabwo wari umunsi w’ikiruhuko hizihizwa umunsi wo kwibohora.

Muri icyo cyumweru kandi ku wa mbere tariki 01 Nyakanga 2019 ku munsi w’Ubwigenge nabwo wari umunsi w’ikiruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka