MIFOTRA irasaba abakoresha korohereza abakozi kujya gutora
Yanditswe na
KT Team
Mu gihe kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016 hateganyijwe amatora mu gihugu hose, Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irasaba abakoresha korohereza abakozi kuyitabira.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yasabye abakoresha korohereza abakozi babo bakitabira amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage n’ab’inzego zihariye, harimo n’amatora azaba kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016. Nyuma abakozi bakitabira umurimo nk’uko bisanzwe.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith
Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, amatora azatangira ku wa 8 Gashyantare akazahera mu midugudu.
Ohereza igitekerezo
|