MIDIMAR igiye guha abaturage telefone ngo bajye bamenyekanisha ahabaye ibiza
Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yafashe icyemezo cyo gutanga telefone mu turere twose tugize u Rwanda kugira ngo ahabereye ibiza bishobore kumenyekana mbere y’igihe abahuye nabyo bitabweho mu buryo bwihuse.
Iyi gahunda izatangirira mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba hamwe n’utundi turere tugize iyi ntara kuva tariki 07/05/2012. Telefone zizahabwa abashinzwe imibereho myiza y’abaturage b’imirenge; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MIDIMAR.
Gutanga telefone mu turere bizafasha MIDIMAR kumenya ahabaye ibiza mu mirenge, ingamba zo guhangana nabyo no gufasha abahuye nabyo. Gahunda izatangirira mu ntara y’uburengerazuba hakurikireho intara amajyepfo, Intara y’uburasirazuba, intara y’amajyaruguru haheruke umujyi wa Kigali.
MIDIMAR ifite ingamba zo guteza imbere gahunda yo gutanga amakuru ku biza, abantu bahuye nabyo bagashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 170 cyane cyane mu bihe ibiza bikunze kwibasira Abanyarwanda nk’imvura, imitingito, umuyaga n’imyuzure.
Hari na gahunda yo guzatanga mudasobwa kugira ngo Abanyarwanda bagire ingamba zo gutanga no kubika amakuru ku bijyanye n’ibiza kandi bigire uruhare mu kwirinda no gukumira ibiza inzego zose zibigizemo uruhare.
Gahunda yo gutanga telephone mu mirenge yetewe inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’iryita ku mpunzi (UNWFP na UNHCR).
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|