Mgr Kambanda Antoine yimitswe nk’umushumba mushya wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo

Nyuma y’imyaka itatu Diyosezi Gatorika ya Kibungo itagira umushumba, kuri uyu wa 20/07/2013 uherutse kugenywa na papa Francois yimitswe ku mugaragaro kuba musenyeri wa diyosezi gatorika ya Kibungo.

Imihango yo kumwimika yabereye ku kibuga cya paroisse Cathedral ya Kibungo iyoborwa na munsenyeri wa Arch-diyosezi ya Kigali, akaba ari nawe wayoboraga byagateganyo iyi diyosezi, Archeveque Thadee Ntihinyurwa.

Mgr Kambanda abaye umushumba w’iyi diyosezi wa kane asimbuye kuri uwo mwanya Kizito Bahujimihigo weguye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2010.

Bamwambitse ingofero igaragaza ububasha ahawe ndetse n'inkoni nk'ikimenyetso cyubushumba bwo kuragira intama.
Bamwambitse ingofero igaragaza ububasha ahawe ndetse n’inkoni nk’ikimenyetso cyubushumba bwo kuragira intama.

Ibi birori byo kumwimika byari byitabiriwe n’abayobozi kurwego rwo hejuru harimo Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Mimisitire w’umuco Protais Mitali, Minisitiri Lwakabamba Silas w’ibikorwa remezo, Guverneri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, abayobozi b’ingabo na police n’abandi bayobozi.

Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’intumwa ya papa mu Rwanda, abepiskopi gatorika bose bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri Tanzania, Burundi ,Uganda na Kenya, abasaseridoti benshi n’abakiristu benshi.

Mu ijambo rye Mgr Antoine Kambanda yashimye Imana yamutoranyije ndetse n’ababyeyi be (batakiriho) bo bamutoje ukwemera no gukunda Imana bimugejeje kuri urwo rwego.

Mu masengesho avugirwa uhabwa ubwepiskopi hari aho bagera bagashyira bibiliya ku mutwe we.
Mu masengesho avugirwa uhabwa ubwepiskopi hari aho bagera bagashyira bibiliya ku mutwe we.

Yagize ati “Ndashima mbere na mbere Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, ababepiskopi bayoboye iyi diyosezi, ababyeyi banjye batakiriho bo bantoje gukunda Imana.”

Mu ntego yiyemeje iri muri bibiliya muri Yohani 10:10 igira iti “Nazanywe no kugirango intama zanjye zigire ubugingo.” Asobanura iby’iyi ntego yavuze ko azaharanira ko abakiristu gatorika ba Diyoseze ya Kibungo bagira roho nziza ndetse n’umubiri muzima.

Yavuze ko mu kirangantego cye harimo n’igitoki kuko yumva azafatanya n’abakiristu ndetse n’inzego zishyigika ubuhinzi kugirango ubuhinzi butezwe imbere ari nako yibanda ku nshingano z’ubwepiskopi arizo gutagatifuza imbaga y’Imana, kwigisha imbaga y’Imana, no kubayobora mu gutunganira Imana.

Munsenyeri Antoine aha umugisha w'umuganura imbaga y'abakirisitu bari bateraniye aho.
Munsenyeri Antoine aha umugisha w’umuganura imbaga y’abakirisitu bari bateraniye aho.

Mgr Arch-diyosezi ya Kigali wayoboraga byagateganyo iyi diyosezi, yavuze ko musenyeri Kambanda Antoine aziye igihe maze anamwizeza ko adakwiye kugira impungenge ku bibazo asanze muri iyi diyosezi kuko agiye gukorana n’abapadiri ndetse n’abakiristu beza bavuguruye ku buryo bw’imikorere kandi bafite imihigo myiza.

Minisitire w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi mu ijambo rye yabanje kubagezaho indamukanyo ya nyakubahwa perezida wa Republika, Paul Kagame. Yasabye Musenyeri wimitswe kuzakoresha ububasha ahawe akenura intama ze aziteza imbere kuko aribyo bizatuma ubwo bubasha burushaho kwiyongera.

Yagize ati “Ububasha uhawe ntuzaburondereze kuko nubukoresha nibwo buzarushaho kwiyongera. Ni inshingano zikomeye uhawe .”

Minisitiri w'Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ajya gusuhuzanya na Musenyeri mushya Antoine Kambanda
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ajya gusuhuzanya na Musenyeri mushya Antoine Kambanda

Minisitiri w’intebe yashimiye Kiliziya Gatorika ndetse n’andi matorero mu bikorwa by’iterambere bafatanya birimo uburezi ubuvuzi n’ibindi.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe mu 1968 iyoborwa na Mgr Joseph Sibomana, wakurikiwe na Mgr Frederic Rubwejanga wayiyoboye kuva mu 1992-2007, asimburwa na Bahujimihigo Kizito wayiyoboye kuva mu 2007-2010.

Musenyeri Antoine asuhuzanya na Munsenyeri w'abangilicani wari witabiriye ibyo birori.
Musenyeri Antoine asuhuzanya na Munsenyeri w’abangilicani wari witabiriye ibyo birori.

Iyi diyosezi igizwe n’amaaproisse 13 ikaba ifite abakirisitu 418,960 bangana na 40% by’abahatuye. Mgr Antoine agizwe umushumba mu gihe yahoze ayobora seminari nkuru ya Nyakibanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntago Mgr KIZITO Bahujimihigo yaramaze imyaka 3 gusa yeguye, ahubwo ni itanu, muyandi magambo diyosezi yarimaze imyaka 5 ntamwepiskopi ifite.

NIYONEZA yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

RAGIRA INTAMA URAGIJWE NEZA.IMPANO YANJYE NI UKUGUTURIRA ROZARI.NKURAGIJE UMUBYEYI BIKIRA MARIYA!

Byksenge.AIMABLE yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Urakoze Bwana Gwakwaya Jean Claude kuba watubereye hariya i Kibungo ukaba utugejejeho amafoto meza. None ndagusabye ngo niba hari akavidewo wafashe ukadushyirire hano kurubuga, dushobore kureba uko ibintu byari byifashe. Na none murakokoze mubane n’Uhoraho.

ganza yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka