Mfite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora – Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko afite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora, rwatangijwe na RPF Inkotanyi, akabishyira mu gitabo cyangwa mu bundi buryo bushoboka kandi ko azabikora adaciye iruhande rw’amateka mu myaka 26 ishize.
Perezida Kagame ni we wayoboye urugamba nyuma y’itabaruka rya Nyakwigendera Maj. Gen Fred Gisa Rwigema kugeza Inkotanyi zitsinze Guverinoma ya Jean Kambanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ku itariki 4 Nyakanga 2020.
Nubwo atigeze atangaza igihe ateganya kwandika cyangwa ubundi buryo azakoresha mu gusigasira amateka y’urugamba rwo kubohora Abanyarwanda, Umukuru w’Igihugu arizeza ko azatanga umusanzu we mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko amateka y’urugamba ntazigere yibagirana.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter ku munsi w’isabukuru ya 26 yo Kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko buri mwaka mu myaka 26 ishize, ku itariki ya 4 Nyakanga, abantu benshi na we atikuyemo, bazirikana mu buryo bungana ibyatakaye n’ibyagezweho, n’iterambere igihugu kimaze kugeraho kugeza ubu kubera ibitambo byatanzwe n’abagabo n’abagore babaye intwari z’igihugu.
Perezida Kagame ati “Ni yo mpamvu mbona nta kindi nababwira usibye kubaha icyubahiro mukwiye.”
Mu butumwa bwe kuri Twitter, umukuru w’Igihugu akomeze agira ati: “Urugamba n’Amateka y’ibi byose, ni uruhurirane rw’ibikorwa byinshi birenze uburyo abantu bamwe bashaka kubyiyumvisha cyangwa kubisobanura, ari yo mpamvu usanga ibikorwa bitarangwa n’ubutabera bikomeza kwirundanya, kubogama no kudasobanura neza ukuri. Na none ariko, ni twe tugomba gukomeza guhangana na byo.”
Ubu butumwa Perezida Kagame yanditse kuri Twitter, bigaragara ko bugenewe abahora bikoma u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose, bagamije kugoreka amateka y’urugamba rwo kwibohora, ari yo mpamvu na we ubwe yiyemeje kuzatanga umusanzu we mu gusigasira amateka y’urugamba wo kwibohora nk’umuntu uruzi mu mizi.
Ni byo Perezida Kagame yanditse muri aya magambo:
“Ndizera kandi maze igihe nihaye isezerano ko nimfatanya na bagenzi banjye bo muri RPF (nk’uko twafatanyije mu byo twakoze byose…), ndizera ko nzabasha kuyasigasira nta na kimwe nsize inyuma kandi mu buryo bufatika, ari mu buryo bwo kwandika igitabo cyangwa mu bundi buryo. Nzabishakira umwanya, kuko ni bwo buryo buzadufasha guha ubutabera impamvu y’urugamba rwo kwibohora.”
“Twahuye n’ibigeragezo birenze ibishoboka ndetse dukura amasomo mu byo twahuye na byo nk’abantu bafatwaga nk’abatari bafite intego yo kwiyubakira ejo hazaza, mu by’ukuri ni nde ufite umwanya wo guterwa ubwoba cyangwa gutsindwa n’ibidutegereje? Abakiri bato bagomba gushyiraho akabo bakagera ku birenze ibyo twagezeho.”
Mbere yo kwandika ubu butumwa kuri Twitter ku itariki 4 Nyakanga, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyagatare, nka kimwe mu bikorwa ngarukamwaka biteza imbere abaturage bikamurikwa ku munsi wo kwibohora.
Muri ibyo bikorwa byakozwe hirya no hino mu gihugu bifite agaciro ka miliyari 88 Frw harimo imidugudu 14, amazu 528 yubakiwe abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiraro 20, imihanda ifite km 401, ibigo nderabuzima 11, amashuri, amasoko, gutanga amazi ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Inkuru zijyanye na: kwibohora26
- Perezida Kagame yashimiye ababohoye u Rwanda
- Tariki 01 Ukwakira 1990: Twibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda
- Gupfusha abasirikare n’abayobozi ntibyaduciye intege – General Kabarebe
- Kibonge cya Musituni ntiyaciwe intege no kwiga wenyine mu bana 23 bavukana
- Rwamagana: Barishimira imihanda ya Kaburimbo yongerewe mu mujyi n’inzu zubakiwe abatishoboye
- Ruhango: Abatishoboye bubakiwe inzu zizatuma bagira imibereho myiza
- Uyu musozi waradufashije kuko twabaga tureba ibirindiro byose by’umwanzi - Lt Col (Rtd) Ndore Rulinda
- Muhanga: Inzu z’abatishoboye n’ibiraro byo mu kirere bujuje ni intambwe ishimishije mu kwibohora
- #Kwibohora26: Iburengerazuba bibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage
- Uyu munsi ndamutse mpfuye nabwira ababyeyi banjye ko ibyo barwaniye byagezweho – Tom Close
- Gisagara: Barashimira Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe
- Kamonyi: Barishimira umuyoboro w’amazi meza n’inzu z’abatishoboye bujuje
- Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu - Gen. Kabarebe
- #Kwibohora26: Ibikorwa biteza imbere abaturage byatwaye Miliyari 88 FRW
- Nyagatare: Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame hagarutswe ku ishingwa ry’umutwe w’ingabo zabohoye igihugu
- #Kwibohora26: Ibikorwa remezo bya Siporo byariyongereye, Abanyarwanda barasusuruka
- Kurwanya COVID-19 ni urundi rugamba tugomba gutsinda - Perezida Kagame
- Nyagatare: Perezida Kagame yasobanuriwe impamvu ibitaro bya Gatunda byadindiye
- Impundu zitashye i Butahwa
- Ntekereza ubuzima twarimo mbere yo kujya ku rugamba ngahita numva kumugara ari ishema - Twagirayezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|