Meya Richard Mutabazi yababajwe na mushiki we wishwe na COVID-19

Abinyujije mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa mushiki we witwa Uwimbabazi Nadège wazize icyorezo cya COVID-19, nk’uko Meya Richard yabisobanuye.

Uwimbabazi Nadège
Uwimbabazi Nadège

Kimwe mu byababaje Mutabazi ni uburyo Uwimbabazi yabayeho mu bihe bigoranye kuva igihe nyina witwa Alivera Mukabaranga yendaga kumubyara muri Kamena 1989. Ubwo yendaga kumubyara, yerekeje kwa muganga ariko mu nzira ahagarikwa n’Abajandarume, inda imufatira aho kuri bariyeri abyarira hafi aho abifashijwemo n’ababyeyi bagenzi be.

Uwo mwana wavutse muri ubwo buryo bugoranye, ndetse akaza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo bigoranye, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 nk’uko Meya Mutabazi yabivuze muri ubwo butumwa.

Uwimbabazi mu myaka ye ya mbere ntabwo yitwaga ‘Nadège’ ahubwo bamwitaga Nyirabajandarume, ariko hakabaho kurihina bakamuhamagara Nyirabajede(NyirabaGD=gendarmes), iri zina akaba yararyiswe mu rwego rwo kwibuka uko yavutse n’uko nyina yabangamiwe n’Abajandarume ariko akagira ubutwari akamubyara.

Kumuhamagara Nyirabajede ntiyabikundaga kuko byamuteraga ihungabana biturutse kuri Jenoside yamutwariye abo mu muryango we. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje kubatizwa, musaza we (ari we Meya Mutabazi) amuha izina rya Nadège.

Mutabazi ati “Nyuma y’imyaka 27, atwawe n‘iki cyorezo giteye ubwoba, avuye mu isi y’abapfa, agiye mu isi y’abadapfa aho asanze ababyeyi be, basaza be, bakuru be ba barumuna be bagiye hakiri kare.”

“Muri uko guhura n’abe, azababwira ko yabashije kubaho nyuma y’urupfu. Azababwira ko yabonye Inkotanyi, zirimo na musaza we mukuru, zahagaritse Jenoside u Rwanda rukongera kubaho. Azababwira ko Abajandarume bo hambere batakiriho, kuko basimbuwe n’ab’iki gihe baherekeza ababyeyi kwa muganga mu mutekano no mu kinyabupfura.”

“Azababwira ko yababariye abataramugiriye impuhwe, ntibazigirire n’abe. Azababwira ko nyirarume wari mu buhungiro yahungutse akabasha kumurera ari impfubyi nyuma yo kurokokera mu buryo bw’igitangaza muri Kiliziya Gatolika ya Nyamata ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana imwakire mubayo abasigaye mukomere kigabo mumusabire kumana.

Rose yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo. Nadege we imana irabizi kandi izi impamvu yabikoze. Gusa ugiye ugikenewe. Aheza mu ijuru.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Mushiki wanjye Ruhuka Amahoro,Wari Ibyishimo mumuryango none ubu dusigaye mwirungu,IMANA Ibane nawe udusuhurize Umuryango mugari wacu usanzeyo

Patrick Mihayo Nyagahinga yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Mayor niyihangane.Uyu mudamu yari akili muto ku myaka 33.Gusa njyewe ntabwo nemera ko upfuye aba agiye mu ijuru nkuko Mayor avuga.Yezu yavuze ko upfuye yirindaga gukora ibyo Imana itubuza,ajya mu gitaka,akamera nk’usinziriye,akazazuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka.Hagati aho,umuntu aba asinziriye mu gitaka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Platon.

masengesho yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Birababaje pe!Imana imwakire mubayo kand twihanganishije abo asize muri rusange.mukomere.

Ahishakiye jean marie yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Imana imwakire mubayo biteye agahipe

Mpayimana elie yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka