Meteo-Rwanda yasobanuye icyateye ubushyuhe bukabije burenga 32⁰C
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko ubushyuhe bukabije bumazeho iminsi cyane cyane i Kigali, bwatewe n’uko hashize iminsi haka izuba ryinshi kandi nta mvura igwa.

Meteo-Rwanda ikavuga ko guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Werurwe 2023, mu Gihugu henshi hagaragaye ubushyuhe bwinshi aho mu Mujyi wa Kigali hapimwe uburi hejuru ya 32°C.
Iki kigo kivuga ko ubushyuhe bungana gutyo busanzwe buboneka mu Mujyi wa Kigali rimwe na rimwe, cyane cyane mu kwezi kwa Gashyantare, ndetse ko bwigeze kugera kuri 35°C ku itariki ya 22 Gicurasi 2005.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo-Rwanda, Aimable Gahigi agira ati "Urebye mu bipimo Urugaryi n’ubundi ruba ruri muri za degere 30, ni rwo turimo dusohokamo, n’ubundi izo degere 30 ni zo dufite, ahubwo usanga abantu batibuka Urugaryi uko rumeze ngo bamenye n’ibipimo byarwo".
Gahigi avuga ko muri Gashyantare hasanzwe habaho ubushyuhe bukabije, ari na ho hakomoka izina ry’uko kwezi kuko babihuzaga no gushya kw’intare (urutare), aho abantu ngo bicaraga ku mabuye akabatwika bitewe n’uko yabaga yahuye n’ubushyuhe bwinshi buterwa n’izuba.

Meteo-Rwanda ivuga ko ikidasanzwe cyabaye muri iki gihe, ari ukugira iki gipimo cy’ubushyuhe bukabije mu minsi ine ikurikiranye, mu ntangiriro za Werurwe.
Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko hatse izuba ryinshi nta mvura igwa, ariko ko imvura iteganyijwe kuva ku itariki ya 9 Werurwe kuzamura, ngo izagabanya ubushyuhe bukongera gusubira nk’uko bisanzwe.
Ohereza igitekerezo
|
Babisobanuye ko itagwira rimwe hose ariko haraho iba yaguye
Ok nicyogihe rero ngo abanyarwanda tujye tumenya impamvu, tureke gukuka imitima kuko ururmvako ari ibisanzwe according to #Mr Gahigi ( the chairman).
kurundi ruhande ariko dukomeze kubungabunga ibidukikije nkamashyamba muburyo bwo kurwanya izamuka ry’ubushyuhe nkiri rikabije.
ibihe byarahindutse cyane ariko ubu muri myaka ibiri ho0 birakabije.ko muvuga ngo invura izagwa hagati ya 9/3/23 tukaba tugeze le 11/3/23 ubu iracyaguye?Cyokora ngo ejo le 10/3/23 yaguye muri za gakenye mbese mu majaruguru ariko umujyi wa kigali n
uburasirazuba nukuri nimutabare barashira. ariko njya nibaza ikintu kimwe kikanyobera, intara y
iburasirazuba nimwe muntara dufite igira ibiyaga byinshi, ariko akaba ariyo ibura amazi, haba invura, haba kugira amazi akoreshwa buri munsi abaturage baho baragowe. Buriya ngo icyatumye umukobwa wi bugesera atahana igare ntakindi ngo nuko azajya arivomesha, uko nukuri se?Cy nuko nubusanzwe iburasirazuba igitsina gore cyaho bari civilisee mugutwara ibinyabiziga ariko byagera kumagare bigakabya.ariko nukuri nimubatabare ntamazi bagira.Metheo yavuze ko dutegereza ukwezi kwa gatatu, n
ukwa kane/2023 reka turebe.Turabasuhuje hano i Gatsibo nibyo ubushyuhe bumeze nabi ariko ubu hari icyizere ko bigiye kurangira kdi tunashima amakuru mukomeza kutugezaho
Ari mu gihugu cy’i Burayi,aba bakozi ba Rwanda Meteo babirukana kubera kubeshya.Bali bavuze ko hagati ya le 01-10/03/2023 hazagwa imvura iri hagati ya 20-40 mm muli zone ya Kigali City !!! Nta n’igitonyanga twabonye uretse izuba gusa rifite 32 degrees celsius !!!Biteye agahinda.Shame on you.