Meteo iraburira abantu ko hari imvura nyinshi kuva kuri uyu wa Gatandatu

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda cyatangarije Abaturarwanda bose ko guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, hateganyijwe imvura nyinshi cyane cyane mu bice bimwe by’Igihugu.

Meteo ivuga ko ahateganyijwe imvura nyinshi ari mu Ntara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu burengerazuba bwa Nyagatare, ndetse no mu majyaruguru y’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Gasabo nk’uko ikarita ibigaragaza.

Meteo ivuga ko iyo mvura ibarirwa hagati ya milimetero 50-100 iteganyijwe guhera mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Nzeri kugera ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023.

Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bugira inama Abaturarwanda muri rusange n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba cyane cyane mu duce dusanzwe twibasirwa.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura igiye kugwa muri iyi minsi izaturuka ku miyaga iva mu nyanja ngari y’u Buhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka