Menya ‘Urubuto’ rwa BKTECHOUSE rukurinda umurongo muri banki no gusiragira ku ishuri

Kugeza ubu ntabwo ari ngombwa ko umubyeyi ajya kuri banki kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri n’ibindi asabwa, ndetse nta n’ubwo ari ngombwa kujya ku ishuri kumenya imyitwarire y’uwo munyeshuri n’amanota yabonye cyangwa amatangazo y’iryo shuri.

Ikoranabuhanga rya BKTECHOUSE, Urubuto
Ikoranabuhanga rya BKTECHOUSE, Urubuto

Kuba ufite nomero (cyangwa Code) y’umunyeshuri wiga ku kigo cyashyize ikoranabuhanga ryitwa ‘Urubuto’ muri mudasobwa zacyo, birahagije kwikomereza imirimo yawe, umwana na we akagera ku ishuri asanga wamwandikishije wanamwishyuriye ibisabwa byose.

Ukanda muri telefone yawe *775# ukabona muri serivisi za BKTECHOUSE iyitwa Urubuto, hari aho usabwa kwishyura amafaranga y’ishuri (uyakuye kuri Mobile/Airtel Money), cyangwa ushaka kamenya andi makuru ku mitsindire y’umunyeshuri, imyitwarire ye n’amatangazo y’ishuri, ukagera ku cyo ushaka ubanje kuzuzamo ya Code y’umunyeshuri.

Bisaba ko ikigo cy’ishuri kiba cyarabanje kuzuza muri iryo koranabuhanga ibyo umunyeshuri asabwa kwishyura byose, amanota buri mwana abona, imyitwarire ye n’andi makuru arebana n’uburyo umwana yishyuye cyangwa ibyo abura, ndetse n’amatangazo gifite.

Amabanki n’ibigo by’imari byose na byo birasabwa kwemera kwakira amafaranga y’abantu bishyura amashuri binyuze mu ikoranabuhanga ry’Urubuto, nk’uko umusesenguzi mu bijyanye n’ubucuruzi muri BKTECHOUSE, Alodie Iradukunda yakomeje kubisobanura.

Yagize ati “Iri koranabuhanga kugeza ubu rinyuzwamo amafaranga ajya muri Banki ya Kigali (BK) na Umwarimu SACCO gusa, bisobanuye ko niba ishuri runaka rifite konti muri BK no mu yindi banki kandi ababyeyi badashobora guhora basiragira kuri banki no ku ishuri, nyir’ishuri azabahitishamo BK na Umwarimu SACCO kuko ari byo biborohereza”.

Iradukunda avuga ko hari amabanki ashobora kubura abayabitsamo bitewe n’uko ataremera kwakira amafaranga abakiriya bayo banyujije mu Urubuto.

Ati “Mu minsi iza ubwo amashuri azaba atangiye uzabona imirongo mu mabanki, ababyeyi bagiye kwishyurira abana kandi bitari ngombwa”.

Mu byo BKTECHOUSE ivuga ko Urubuto ruzaniye abantu, harimo kuba umubyeyi azoroherwa no kwishyurira umwana hamwe no gukurikirana imyigire n’imyitwaire bye.

Amabanki na yo ntazongera gusohora impapuro z’inyemezabwishyu (bordereau), bityo hakazaba habayeho gukurikiza gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu burinda abaturage gutwara amafaranga mu ntoki.

Ni ikoranabuhanga BKTECHOUSE ivuga ko rituma ikigo cy’ishuri cyoroherwa n’imicungire y’abanyeshuri n’abakozi, ndetse no korohereza umubaruramari.

Ibyo telefone iguhitishamo wamaze kwemeza gukoresha servisi y'Urubuto
Ibyo telefone iguhitishamo wamaze kwemeza gukoresha servisi y’Urubuto

Urubuto kandi rufasha ikigo cy’ishuri gushyikirana n’ababyeyi no kubarinda ingendo rimwe na rimwe zitari ngombwa zo kujya gukurikirana umwana, ndetse rikarinda ishuri ibihombo bituruka ku kwakira inyemezabwishyu z’impimbano.

BKTECHOUSE ivuga ko ikoranabuhanga ry’Urubuto rimaze kuvugururwa kugira ngo habeho kurinda umutekano w’abarikoresha, ndetse ko uburyo bwa USSD bwo gukoresha Mobile Money na Airtel Money mu kwishyura, mu minsi iri imbere buzunganirwa na App ikoresha murandasi.

BKTECHOUSE ni kimwe mu bigo bigize BK Group (harimo Banki ya Kigali, BK Insurance na BKTECHOUSE), ikaba itanga ikoranabuhanga ritandukanye mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka