Menya uko washyira amafaranga ku Ikarita ya BK Arena
Nyuma y’aho Banki ya Kigali (BK Plc) igaragarije Ikarita yitwa BK Arena Card, ihesha uyiguze amahirwe menshi arimo no kwitabira imikino n’imyidagaduro muri BK Arena, iyi banki yatangaje ubundi buryo bwo gushyira amafaranga kuri iyo karita.
- Dore uko washyira amafaranga ku Ikarita ya BK Arena
Gukoresha BK Mobiserve
Umuntu akanda *334# muri telefone ye, agashyiramo umubare w’ibanga wa BK Mobiserve, agahitamo 6 mu mibare bahita bamuha, agahitamo 2 mu yindi mibare bahita bamuha, akandikamo imibare cumi n’itandatu iranga ikarita ye ya BK Arena.
Arakomeza akandikamo umubare w’amafaranga, hanyuma akongera agashyiramo umubare w’ibanga wa BK Mobiserve akemeza, akaba asoje igikorwa.
Gukoresha Application ya BK (BK Mobile App)
Uwifuza gushyira amafaranga ku Ikarita ya BK Arena akoresheje ubu buryo afungura BK App muri telefone ye, akareba ahari Airtime/Utility bill, agakanda kuri ’prepaid card payment’.
Ahita yuzuzamo imibare iranga Ikarita ya BK Arena Prepaid igera kuri cumi n’itandatu, agategereza ko amazina ya nyir’ikarita aza, agashyiramo amafaranga hanyuma agashyiramo umubare w’ibanga akemeza.
Kuba ‘Agent’ ba BK Yacu
Umu ‘agent’ wa BK Yacu ukwegereye uramugana witwaje Ikarita ya BK Arena Prepaid n’amafaranga, akayagushyirira kuri ya karita.
Umuntu washyiriweho amafaranga kuri ’BK Arena Prepaid Card’ abona ubutumwa bugufi (SMS) kuri telefone ye bumumenyesha ko amafaranga yagiyeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|