Menya uko warinda uruhu rwawe igihe wambaye agapfukamunwa

Inzobere mu ndwara z’uruhu ziragira inama abambara udupfukamunwa, kuzirikana kujya barinda uruhu rwabo rwo mu maso kuko agapfukamunwa gashobora kubateza ibyago byo kwandura indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibiheri, gufuruta n’ibindi.

Umuyobozo Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana
Umuyobozo Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana

Ni nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), risanze agapfukamunwa ari ngombwa mu kwirinda ko utakambaye yagerwaho n’amatembabuzi ya mugenzi we ushobora kuba arwaye, ryasabye ibihugu na za guverinoma gushishikariza abaturage kukambara kugira ngo babashe guhashya covid-19.

Mu gihe ku isi hose kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko kandi bikaba bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abaganga basaba abakoresha udupfukamunwa kwibuka kurinda uruhu rwabo.

Inzobere mu ndwara z’uruhu muri kaminuza ya George Washington mu ishami ry’ubuganga na siyansi y’ubuzima Adam Friedman, yatangarije CNBC ko kwambara agapfukamunwa igihe kinini bitera indwara z’uruhu ariko ko hari n’uburyo bwo kuzirinda.

Agira ati “Iyo uvanze umwuka uhumeka, icyuya n’amavuta mu gapfukamunwa bituma mu maso hawe hahora hahehereye bityo bikakuviramo gusesa ibiheri cyangwa se n’udusebe”.

Icyakora yakomeje avuga ko hari uburyo bworoshye umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo arinde uruhu rwe birimo kwambara udupfukamunwa dukozwe 100% muri koto (coton), dutuma umuntu ahumeka neza umwuka mwiza ukagera mu maso.

Ikindi abaganga bavuga ni uko ako gapfukamunwa kagomba kugirirwa isuku ihagije nk’uko byagarutsweho na Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu bukangurambaga barimo bwo gushishikariza abantu kwambara neza agapfukamunwa.

Agira ati “Agapfukamunwa kambarwa amasaha atandatu ubundi kakambarwa neza, ubundi ukagakuramo neza utagakorakoye, ukakamesa neza mu mazi meza n’isabune ihagije, ubundi ukagatera ipasi mbere y’uko wongera kugakoresha”.

Indi nama inzobere zigira abambara udupfukamunwa, ni uko bajya bisiga amavuta meza atarimo ibinyabutabire byangiza uruhu, bakanogereza uruhu kugira ngo mikorobe zitabasha gucengera mu ruhu.

Uwambaye agapfukamunwa kandi na we agomba guhorana isuku ku ruhu rwe, byaba ngombwa agakaraba nibura gatatu ku munsi n’amazi meza n’isabune kugira ngo mikorobe zaba zagiye ku ruhu rwe zipfe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka