Menya uko wakwita ku mitako wambara

Nk’uko umubiri ugirirwa isuku ni kimwe n’uko ibiwujyaho byose byo kuwutaka bigomba kwitabwaho kugira ngo bidateza uburwayi cyangwa ibindi bibazo.

Menya uko wakwita mu mitako wambara
Menya uko wakwita mu mitako wambara

Nk’uko umubiri ugirirwa isuku ni kimwe n’uko ibiwujyaho byose byo kuwutaka bigomba kwitabwaho kugira ngo bidateza uburwayi cyangwa ibindi bibazo.

Akenshi ibyitabwaho mu isuku yo ku mubiri ni umubiri ubwawo n’imyenda, ariko ibindi umuntu yambara ntabyiteho cyane, nyamara yaba isaha, umukufi, amaherena n’inindi na byo bikenera isuku yihariye kuko bijya ku mubiri.

Hari uburyo bwinshi bwo kwita ku byo wambara nko kuba utagomba kubihoza ku mubiri, kuko nyuma y’igihe runaka birangirika cyangwa se bigatera ikibazo uruhu rwawe.

Ubu ni bumwe mu buryo wakwita ku mitako ushyira ku ruhu rwawe kugira ngo ihore imeze neza kandi irambe.

1. Kuyirinda ibinyabutabire birimo isabune

Ku ruhu isabune ifasha kugira isuku ariko kuri iyo mitako (jewellery) akenshi usanga bikoze mu byuma butandukanye, hari ibyo isabune yica. Natasha Mulder ukora imikufi mu mabuye y’agaciro avuga ko biba byiza iyo ugiye gukaraba ukoresheje isabune, wabanza gukurano impeta n’ibindi mu rwego rwo kubirinda,

2. Kurinda imitako izuba

Izuba ryinshi ryangiza uruhu nk’uko ryangiza imitako yawe. Rishobora gutuma amabuye y’agaciro ayigize ahindura ibara cyangwe akangirika mbere y’igihe. Uburyo bwiza bwo kubirinda ni ukubibika ahantu hatagera iziba nko mu gasanduku gafungika katageraho izuba mu gihe utayambaye.

3. Guhanagura n’agatambaro gafite isuku

Guhanagura imitako wambara buri uko ubishoboye bituma iguma ibengerana, isa neza by’igihe kinini. Guhanaguza agatambaro gasa neza ni byiza ariko mu gihe bishobotse wayijyana aho bayihanagura uko byabugenewe nk’aho bayigurishiriza (bijouterie).

Udutambaro tw’isuku dukoze mu bipapuro, Natasha Mulder avuga ko twangiza iyo mitako ahubwo ngo ibyaba byiza ni ugukoresha agatamboro kariho ‘alcohol’ na none ukirinda isabune y’amazi.

4. Kwita ku bubiko

Burya si byiza gukuramo isaha, umukufi, amaherena cyangwa se impeta ugahita ushyira hejuru y’akabati cyangwa se ahandi utabyitayeho. Iyo bituma byangirika cyangwa se hakazaho imirongo (scratches) cyane cyane ku mabuye y’agaciro.

Uko wabika neza imitako yawe kugira ngo itangirika
Uko wabika neza imitako yawe kugira ngo itangirika

Ku maherena iyo ari mato kandi menshi ashobora kubura byoroshye, ibyiza ku isaha wayishyira mu ikarito yaguriwemo, imikufi ikamanikwa naho amaherena ukayashyira mu kabati kayo yonyine.

Hari imitako igomba kurindwa isabune
Hari imitako igomba kurindwa isabune
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka