Menya uko wakorera Ubutabazi bw’ibanze umuntu wahiye bikamurinda kugira inkovu
Umuntu wahuye n’ubushye ashobora gutabarwa mu buryo bwihuse hakoreshejwe amazi akonje bikamufasha kudashya cyane ndetse bikanamurinda kuba inkovu z’ubwo bushye zabyimba.
Dr Furaha avuga ko amazi akoreshwa mu gufasha umuntu wahuye n’ubushye ari amazi asanzwe ya Robine.
Umuntu wahuye n’ubushye kugira ngo butagera imbere mu mubiri akwiye guhita asukwaho amazi ako kanya kuko uko umuntu atinda kumushyiraho amazi bituma umuntu akomeza gushya bikaba byagera n’imbere mu mubiri.
Dr Charles Furaha ni inzobere mu kuvura indwara z’uruhu no kurwitaho mu kiganir Menya WIrinde yagiranye na RBA yavuze ko bimwe mu bintu byangiza uruhu kubera ubushye bishobora guturuka ku mazi ashyushye cyane, icyayi, igikoma, hari n’abashya kubera umuriro waturutse ku bintu bitandukanye birimo nk’inkongi z’umuriro zituruka kuri Buji, inkongi yibasira inzu.
Ati “ Abantu bakunze kwibasirwa n’ubushye ni abana kuko aribo bakunze kwirukanka bakaba bakwitura mu bintu bishyushye bikabotsa”.
Dr Furaha avuga ko abandi bantu bakunze gushya ari abantu bakunze kwibasirwa n’igicuri kuko kibafata batari kumwe n’abandi bantu hafi yabo kikaba cyabatura mu muriro ndetse no mu bindi bintu bishyushye cyane.
Dr Furaha avuga ko impamvu amazi akonje afasha umuntu wahuye n’ubushye nuko azimya bwa bushyuhe bwinshi ndetse akagabanya ubushyuhe buri muri ya myenda ye bigatuma ubushye butagera imbere mu mubiri.
Ati “ Akenshi umuntu ashya yambaye icyo gihe n’imyenda iyo yagezweho n’ubushyuhe bwinshi cyangwa cyangwa umuriro usanga iyo umuntu atabyiyambuye nabyo bikomeza kumutwika umubiri ukangirika, bikaba byiza wa muntu asutsweho amazi kugira ngo bigabanye ubukana bwa wa muriro”.
DR Furaha avuga ko hari n’ibindi bintu byinshi bishobora kwangiza uruhu birimo nka aside igihe umwe mu bantu bahemukiranye ashobora kuyimena ku wundi bishobora kwangiza uruhu rwe.
Ikindi gishobora kwangiza uruhu Dr Furaha avuga ko ari ubukonje bukabije ariko bikunze kuba cyane mu bihugu bikonje akaba ariyo mpamvu igihe cy’ubukonje bwinshi basabwa kwifubika cyane.
Dr Furaha avuga ko kwirinda gushya ari byiza kuko bigira ingaruka nyinsi zirimo n’igiciro cyo kuvura ubwo bushye bikaba byanatera ubusembwa ku mubiri w’umuntu wahiye.
Ati “ Gushya biratandukanye kuko hari umuntu ushya bikagera ku nyama imbere, abandi bigatuma uruhu rwabo rwangirika cyane, bikaba byamuviramo gutakaza bimwe mu bice by’umubiri we”.
Ku muntu wahiye uruhu rwe rukangirika Dr Furaha avuga ko bitera ubusembwa ku ruhu bityo ugasanga kubikosora bitagishoboka gusa hashobora kubaho kugorora zimwe mu ngingo z’uwo muntu zikonger gukora neza.
Mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’ingaruka zo gushya Dr Furaha avuga ko icya mbere ari ukwirinda ibintu byose byakurura inkongi no kurinda abana guhura n’ibintu byose byabatwika bikabangiriza uruhu agatanga inama z’uko uwahiye yafashwa akamenwhao amazi akonje ku girango acubye wa muriro udakomeza ku mutwika.
Mu bijyanye no gufasha uwahuye n’ubushye abantu benshi bafite ibintu bahuriraho bijyanye no kumenya gufasha umuntu wahuye n’ikibazo cyo kugira ubushye bwo ku mubiri harimo kumusiga amavuta y’ubuto, gushyira isukari ku bushye ndetse hari n’abavuga ko bashyiramo ubwoya bw’urukwavu cyangwa ubuki bigafasha uwahiye gukira vuba ndetse bikaba byamurinda no gututumba ngo anabyimbirwe biturutse kuri ubwo bushye.
Ariko inzobere mu buvuzi zivuga ko Amazi ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gufasha uwahuye n’ubushye ndetse ko biri mu bimurinda kubyimbirwa n’inkovu z’ubushye.
Ohereza igitekerezo
|