Menya uko indwara y’ubushita yandura n’uburyo wayirinda

Indwara y’ubushita bw’inguge izwi nka Monkeypox nubwo yandura mu buryo butandukanye ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC Dr Edson Rwagasore yavuze ko iyi ndwara yandura mu buryo butandukanye burimo no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Iyi Virus monkeypox ubusanzwe yanduraga iyo habayeho gukora ku muntu wayanduye cyangwa kwegerana cyane. Ishobora no guterwa no kurya inyama z’inyamaswa iyirwaye ariko ubu byagaragaye ko inandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye igihe umwe mubayikoranye ayirwaye”.

Dr Rwagasore avuga ko iyi ndwara itera umurwayi kubabara umutwe, umugongo, akagira umusonga uterwa n’uko yatangiye kuzana utubyimba ku mubiri (duturikamo udusebe), akarwara amasazi (utubyimba tugaragara munsi y’akanwa, mu kwaha cyangwa aho amaguru ahurira n’igihimba/mu mayasha), agasuhererwa ndetse umubiri ugacika intege.

Udusebe cyangwa utubyimba akenshi duhera mu maso ariko hashira iminsi mike tugafa n’ibindi bice by’umubiri, cyane cyane ku biganza no ku birenge.

Ati “ Hamenyekanye ko inandurira mu mibonano idakingiye ariko cyane cyane ku bantu baryamana bahuje igitsina bikaba byoroshye kuyirinda kuko aho yandurira hose umuntu ahirinze adashobora kwandura no kwanduza abandi”.

Iyi ndwara igisakara mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2022 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryemeje ko indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox cyangwa Variole du Singe), ifatirwa ingamba zihutirwa, kuko ngo ari ikibazo kibangamiye ubuzima rusange bw’abatuye Isi.

Kuva muri Mata mu mwaka wa 2022 ni bwo ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru, byatangiye kubona abafatwa n’ubushita bw’inguge, indwara yari imenyerewe muri Afurika yo hagati n’Iburengerazuba, ikaba ikomoka ku nguge ziba mu mashyamba y’icyo gice.

Icyo gihe OMS yavugaga ko Monkeypox atari ikibazo cyahangayikisha Isi, ariko nyuma iza kwisubiraho nyuma yo kubona abarenga 16,500 mu bihugu 75 bamaze kwandura ubushita bw’inguge icyo gihe.

U Rwanda narwo rwafashe ingamba kuri iyi ndwara kuko rwubatse ubushobozi ku bigo nderabuzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka