Menya uko abajyanama b’ubuzima bafasha abagore batwite banduye Covid-19 barwariye mu ngo

Umubyeyi utwite witwa Mujawamariya Olive, atanga ubuhamya bw’uko byamugendekeye akimenya ko arwaye Covid-19, ngo bigitangira yumvise afite intege nke, ariko abyitirira kuba ari ibijyanye n’inda, bisanzwe ku bagore batwite.

Nyuma ngo yaje kumva ababara mu ngingo, aza no kugira umuriro. Agiye kwipimisha basanze yaranduye Covid-19, kubera kumva iyo nkuru imutunguye, ngo yahise agira ubwoba bwinshi.

Yagize ati, “Ikintu cya mbere natekereje ni uko umwana wanjye uri mu nda agiye gupfa. Ngira ubwoba cyane, ntangira guhamagara buri muntu nzi”.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko nta gihamya ko abagore batwite bibasirwa na Coronavirus cyane kurusha abandi, ariko kuko bafatwa nk’abanyantege nke, bisaba kubahozaho ijisho.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Mujawamariya yoherejwe mu rugo nk’uko bigenda no ku bandi barwayi ba Covid-19 badafite ibimenyetso bikomeye, akajya akurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima.

Umuhoza Jeanne ufite imyaka 48 y’amavuko, amaze imyaka itatu ari umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, yavuze ko ikintu cya mbere bakorera umurwayi wa Covid-19 ugiye gukurikiranirwa mu rugo ari ukumuganiriza.

Agira ati “Abantu bamenye ko barwaye, barahangayika ariko ku bagore batwite ho birushaho. Bahita batekereza ko bagiye gupfa, akazi kacu ni ukubahumuriza, tukamenya ko umubyeyi akomeje kwita ku buzima bwe n’ubw’umwana atwite”.

Nk’uko Umuhoza akomeza abisobanura, Umujyanama w’ubuzima agomba gusura umugore utwite kenshi kurusha uko asura abandi barwayi ba Covid-19, kugira ngo amenye niba umubyeyi n’umwana atwite bameze neza.

Yagize ati “Umugore utwite tumupima umuriro buri munsi, tukamukurikiranira hafi. Ashobora kugira ikimenyetso gikomeye ku buryo butunguranye, icyo gihe duhamagara imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro kugira ngo afashwe n’inzobere".

Nkusi Niyonsaba Jérôme, ni umujyanama w’ubuzima ubimazemo imyaka ibiri, akaba atuye mu Kagari ka Kibagabaga, mu Murenge wa Kimironko.

Avuga ko ikibazo abagore batwite banduye Covid-19 bakunze kugira ari umuhangayiko, uko guhangayika rero ngo bibongerera umuvuduko w’amaraso utameze neza, kuko hari ababyeyi batwite bakunze kugira icyo kibazo.

Nkusi avuga ko umwanya we munini awumara arimo kubahumuriza kugira ngo ababwira ko n’ubwo banduye Covid-19, ariko bagiye kwitabwaho kugeza babyaye abana babo.

Yagize ati, “Umuntu wese afite ubwoba bwa Covid-19 (Delta variant), ariko ku bagore batwite bo birarenze. Jyewe mfata umwanya munini mbabwira kwikuramo umuhangayiko, mbibutsa ko n’ubwo barwaye iyo virusi ya Covid-19, bazitabwaho neza kugeza babyaye”.

Dr. Félix Sayinzoga ushinzwe ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi muri ‘RBC’, yabwiye Ikinyamakuru ‘The New Times’ ko abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa abafasha kumenya igihe umugore utwite afite ibibazo n’igihe akeneye ubufasha.

Yagize ati, “Barabizi uko babireba, kandi n’amabwiriza arasobanutse neza. Hari ibyo bashobora gufasha umubyeyi, hari n’ibyo batashobora, icyo gihe bahita bahamagara ku bitaro bibegereye kugira ngo umugore utwite yitabweho byihutirwa”.

Sayinzoga nawe yemeza ko akazi kanini k’umujyanama w’ubuzima ari uguhumuriza umugore utwite, kuko iyo ahangayitse cyane bigira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, kandi ubuzima bwo mu mutwe bw’umugore utwite bugira uruhare mu bikurikiraho byose.

Yagize ati, “Abenshi bariheba iyo bamenye ko banduye Covid-19, ni ngombwa cyane kubahumuriza no kubabwira uko bitwara kugira ngo ubuzima bukomeze. Urebye ubu, duhumuriza n’abatarandura icyo cyorezo cya Covid-19, kugira ngo bamenye ibyo bakwiye kwitega mu gihe baramuka bacyanduye”.

Dr Sayinzoga yongeraho ko umugore utwite urwaye Covid-19 atayanduza umwana atwite cyangwa se ngo ayanduze umwana yonsa binyuze mu mashereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka