Menya uduce tw’Umujyi wa Kigali dufite amazina asebeje/asekeje

Hari tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali dufite amazina bwite yanditswe mu nzego z’ubuyobozi, ariko tukagira n’ayo abaturage baduhimba asebeje bitewe n’ibikorwa bya bamwe mu bahatuye by’urugomo, ubujura, ubusambanyi, umwanda n’ibindi.

Aka gahanda ni ko kinjira muri karitsiye y'ahakunze kwitwa Dobandi mu Murenge wa Muhima
Aka gahanda ni ko kinjira muri karitsiye y’ahakunze kwitwa Dobandi mu Murenge wa Muhima

Dobandi (De Bandits) na Marathon byo ku Muhima

Ni agace gaherereye mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, haruguru y’ibagiro rya Nyabugogo.

Abaturage bahahimbye izina rya ‘Dobandi’ biturutse ku mabandi (abajura) yahategeraga abantu bakabambura ibyo bafite cyangwa agakora mu mifuka yabo bakiba amatelefone n’amafaranga.

Muri iyo karitsiye hari agahanda kazamuka kava i Nyabugogo, kakaba gacururizwamo n’ababyeyi (bafite icyo bita agataro), aho ubuyobozi bubifata nk’akajagari.

Iyo abo bacuruzi babonye abashinzwe umutekano bahita bafata udutaro n’amabase arimo ibicuruzwa bakiruka, ari byo bigereranywa na siporo yitwa Marathon yo kwiruka umuntu asiganwa.

Kiba (Cuba) yo ku Muhima

Iyi ruhurura imanuka ahitwa muri Kiba ku Muhima
Iyi ruhurura imanuka ahitwa muri Kiba ku Muhima

Ni agace kari mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhima, haruguru y’ahahoze isoko rya Nyabugogo, cyangwa hepfo y’ishuri ryitwa APACOPE.

Cuba ni igihugu kiri muri Amerika y’Epfo cyahozemo intambara mu myaka ya 1980, icyo gihe muri Kabeza ngo hatangiye kujya humvikana ingo zibana mu makimbirane cyangwa intambara zihoraho, hahita hafata izina rya Kiba hatyo.

Karifoniya (California) ya Gitega

Aho bita Kalifoniya mu Murenge wa Gitega
Aho bita Kalifoniya mu Murenge wa Gitega

California ni imwe muri Leta 50 zigize Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba iherereye mu burengerazuba ku nkombe y’Inyanja ya Pacifique.

Iyi Leta ituwe n’abaturage benshi bafite ubwigenge busesuye bwo gukora ibyo bishakiye, barimo abanywi b’ibiyobyabwenge, ababana bahuje ibitsina,...

California (Karifoniya) y’i Kigali ni agace kari hagati y’Imirenge ya Gitega na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, na yo ikaba ivugwamo abakobwa bicuruza n’abanywi b’ibiyobyabwenge.

Karabaye ya Nyakabanda

Ni agace kari mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge hegamiye umusozi wa Mont Kigali, hakaba hari karitsiye zituwe mu buryo bwitwa akajagari.

Aha na ho havugwa ibikorwa bitandukanye biteza umutekano muke, birimo urugomo, ibiyobyabwenge n’abantu bicuruza.

Matimba ya Nyamirambo

Matimba ya Nyamirambo
Matimba ya Nyamirambo

I Matimba mu Karere ka Nyagatare ni agace kabereyemo imirwano yahanganishije abari ingabo z’u Rwanda (FAR) hamwe n’Inkotanyi APR.

I Nyamirambo ahagana muri Rwezamenyo (umuntu akatiye ahitwa kuri 40) na ho hari agace kitwa Matimba kabamo akavuyo k’abantu bagira urugomo n’abanywi b’ibiyobyabwenge, ndetse ngo hari n’igihe abashinzwe umutekano baharwaniye n’abo baturage bafite imico mibi.

Ku isi ya cyenda (Gisozi)

Uzamutse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, utaragera ku rusengero rw’Abasivantisiti, hari karitiye irimo urujya n’uruza rwinshi rw’abantu ndetse n’inzu zifatwa nk’imiturire y’akajagari.

Ku isi ya cyenda uba wahageze, ariko ntabwo turamenya ibisobanuro by’impamvu ya nyayo yatumye hitwa gutyo.

Ku mubumbe wa cyenda, Njamena (Gatenga)

Njamena
Njamena

Inyuma y’ibiro by’Umurenge wa Gatenga mu kabande kawugabanya n’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, hari karitsiye yitwa ‘Ku mubumbe wa cyenda’ cyangwa ‘Njamena’ igizwe n’inzu zitwa akajagari.

Abatuye ku mubumbe wa cyenda ntabwo basobanura impamvu bahise batyo, ariko izina Njamena ryo ngo rikomoka ku muturage wo mu gihugu cya Chad gifite umurwa mukuru witwa ‘Ndjamena’ wigeze gutura aho mu Gatenga mu myaka ya 1970.

Abatuye i Njamena ya Gatenga bavuga ko bitewe n’uko uwo muturage ari we wahatuye mbere, byatumaga ugiyeyo wese avuga ati “ngiye i Njamena”. Bakaba barahise batyo bitewe n’intambara bumvaga i Ndjamena muri Chad yari yaratumye uwo muturage ahunga.

Haba nijoro cyangwa ku manywa, i Njamena cyangwa ku mubumbe wa cyenda, utubari n’ibyokezo by’inyama ntabwo bijya bihagarara gukora. Ibi bikaba bigira ingaruka z’urugomo rw’abicuruza n’abatega abantu bakabambura ibyo bafite.

Buzinganjwiri cyangwa Kandahari

Ni mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, guhera hepfo y’Umujyi wa Kabuga wo mu Karere ka Gasabo ku muhanda ugana i Nyakariro muri Rwamagana.

Kandahari ya Masaka yitiranwa n’Umujyi wa Kandahar wo mu gihugu cya Afganistan, uhoramo intambara y’Abanyamerika yo kurwanya ibyihebe kuva aho ibitero bya Al Qaeda yayoborwaga na Osama Bin Laden bisenyeye imiturirwa ya World Trade Center na Pentagone muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2001.

Kandahari ni karitsiye ivugwamo urubyiruko rwakuze ari inzererezi, bamwe muri bo Polisi ikaba iherutse kubafata ibashinja kwiba mu rugo rwa Habarurema Anicet no kwica umushoferi we witwaga Nsengayire Anicet.

Agasozi gahanamiye Kandahari hirya y’i Masaka hari abakita Buzinganjwiri, bikomoka ku tubari tw’urwagwa twahabaga, aho abantu banywaga inzoga bakibagirwa kwiyitaho no gusokoza, kugeza ubwo imisatsi yizinga igahinduka injwiri.

Sodomu ya Gikondo

Sodomu ya Gikondo
Sodomu ya Gikondo

Umujyi witwaga Sodomu hamwe n’undi witwaga Gomora ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro, ikaba izwiho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’ubusambanyi bukabije bw’abaryamanaga bahuje ibitsina.

Sodomu y’i Gikondo mu Mujyi wa Kigali na yo yagiye ivugwamo abantu bicuruza ku bashoferi b’abanyamahanga bazanaga amakamyo muri MAGERWA.

Bannyahe ya Remera

Bannyahe muri Remera
Bannyahe muri Remera

Imidugudu ya Kongondo ya mbere n’iya kabiri mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yamenyekanye cyane muri iyi minsi bitewe n’uko ubuyobozi bushaka kubimura aho hantu hafatwa nk’ahatagira aho bituma, bitewe n’ubucucike bukabije bw’abahatuye.

Ikibazo cy’abatuye muri Bannyahe kugeza ubu ntikirabonerwa igisubizo kuko abo baturage bashinja ubuyobozi kubimura butabahaye ingurane ikwiye.

Hari n’utundi duce mu Mujyi wa Kigali dufite abaturage bitwara nk’abo twavuze ariko two tudafite amazina asebeje cyangwa asekeje, hakaba n’ahafite amazina asebeje ariko yamaze kwemerwa n’inzego z’ubuyobozi nka Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Imatimba: iryo zina ryavuye Ku mirwano na grenade zaturikaga buri mugoroba ( hagati 1990 na 1994) bamze gusinda:bakabigereranya nimirwano yaberaga i Matimba y,iburasirazuba hagati FAR na RPA cyane ko bivugwa ko hari ikomeye cyane.

nazed yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Nahose mumigina Remera,Mukazarusenya h’i Kabuye& Imatimba Kuri 40

Duncan Vava Aware yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

ahubwo bagomba kuhigaho bakahasenya kugirango batazabura numwuka bagapfa

tresphore yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Mwibagiwe:
1.Mu Bigutiya mu Murenge Wa Kinyinya ukatiye munsi ya Santre de Sante
2.Ku Murengwe Kimisagara hejuru yo mu Kamenge
3.Mu rw’Imboro,mu Gatsata hafi ya Kanyonyomba
4.Mu cyamurunguje mu Izindindo utambitse Ugana kuri ADEPR

Gasagure yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Njamena byaturutse kumugabo waruhatuye witiranwaga nuwari President wachadmuri za 9091 kugeza muri Geno code yitwaga husen ableyarafite umugore umucongomanbitaga mariya bicururizaga ibiribwa imboga nutundi siyari impunzinuko yitiranwaga napresidentwa chad

Faustin yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Mwibagiwe MUBUDURIRA, ahitwa le20 murukuri II i remera etc

Louis yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ariko iyo abayobozi bihanukiriye bakavuga ko Kigali igereranwa na Singapour ya africa nta soni baba bafite iyo babona amafoto nkaya. Abanyarwanda dukwiye kwemera urwego rwacu tukareka kwishyira hejuru.

Good citizen yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ahubwo se buriya Singapore yose irashashagirana ra? Njye sinari nahagera

uhmm yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka