Menya ubwishingizi bwa Eden Care, ikigo kiguhembera gukora siporo

Mu bigo bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda hiyongereyeho Eden Care, kivuga ko gifite akarusho ko gutanga ibihembo ku muntu wirinda indwara mu buryo butandukanye burimo no gukora siporo.

Gufata ubwishingizi muri Eden Care ntabwo ari ngombwa kujya kwiyandikisha ku cyicaro aho ikigo gikorera, kuko umuntu wese ufite telefone abasha kubyikorera, akajya no kwivuza mu bigo by’ubuvuzi bya Leta n’ibyigenga hose mu Rwanda.

Ikoranabuhanga rya Eden Care kandi rikorana na farumasi zose mu Gihugu, ku buryo umuntu abona imiti bitamusabye ikarita y’umunyamuryango cyangwa kubanza kujya kuzuza impapuro muri icyo kigo no kwa muganga.

Kwiyandikisha, kwivuza, kugura imiti muri farumasi byose bikorwa n’urubuga rwa Eden Care ’Application’ yayo ijya muri telefone cyangwa guhamagara ku murongo wa telefone 0788124800.

Eden Care kandi ifasha umunyamuryango wayo utararwara, kwipimisha akamenya uko ahagaze.

Umwanditsi Mukuru muri Eden Care, Bruce Nelly Nkusi agira ati "Birashoboka cyane ko umukozi adashobora kubwira umukoresha we ati ’mfite ibibazo ibi n’ibi, mfite ipfunwe ryo kumva ko ninjya kubivuga abantu baza kubibona nabi."

Eden Care ifasha umuntu kugabanyirizwa igiciro cy’aho akorera siporo nko muri ‘Gym’, koga, kwiruka muri marato, kurira imisozi miremire bizwi nka hiking, ndetse no gutanga ibihembo birimo ibinyobwa nk’ikawa muri za resitora zikorana na yo.

Nkusi akomeza agira ati "Tuba dufite abaganga, dufite ikoranabuhanga rifasha umuntu kuba yaganira na muganga ako kanya kuri telefone cyangwa akabona randevu (rendez-vous), si ibyo byonyine kuko dushishikariza abantu gukora siporo, tekereza kuba umuntu yahembwa kuko yagenze n’amaguru umubare w’intambwe runaka!"

Ingano y’amafaranga y’ubwishingizi muri Eden Care iterwa n’umubare w’abakozi ikigo cyabusabye gifite, amafaranga umuntu ku giti cye yifuza gutanga hashingiwe ku mubare w’abagize umuryango we, imiterere y’ubuzima bwe cyangwa imyaka y’ubukure.

Umuyobozi Mukuru wa Eden Care mu Rwanda, Kevin Rudahinduka avuga ko abafite amaterefone cyangwa amasaha agezweho bose bashobora kubikoresha bakabona serivisi z’ubuvuzi, ubwishingizi bw’indwara hamwe no kumenya imiterere y’ubuzima bwabo.

Rudahinduka agira ati "Abenshi hano barenga 95% bafite telefone cyangwa isaha igezweho, urayikoresha mu kumenya uko umutima utera cyangwa kubara intambwe wagenze, ibyo biduha kumenya inama twakugira zijyanye n’ubuzima bwawe."

Mu gihe Eden Care itaramara umwaka ikorera mu Rwanda ngo imaze kugira abanyamuryango barenga 5,600 bashobora kwivuriza mu mavuriro ya Leta n’ayigenga arenga 500 hose mu Gihugu, ndetse no kujya gufata imiti muri farumasi zose.

Umuyobozi Mukuru akaba ari na we washinze Eden Care Insurance, Moses Mukundi, avuga ko umurwayi atongera gusiragizwa ajya gushaka ubwishingizi, ari kwa muganga, cyangwa muri za farumasi ajya gushaka impapuro, kuko aho hose ngo bafite ikoranabuhanga rya Eden Care muri mudasobwa zabo.

Ikiguzi cy’Ubwishingizi bw’ubuzima muri Eden Care bavuga ko ari hafi 1/2 ugereranyije n’ubw’ahandi, guhabwa ubwishingizi bikaba bimara isaha imwe, mu gihe ahandi ngo bitwara ibyumweru bibiri.

Eden Care ivuga ko igihe cyo gutegereza muganga na cyo cyagabanutse ku banyamuryango bayo kuko ngo umuntu amara isaha imwe n’igice mu gihe ahandi bitwara icyumweru kirenga.

Iki kigo kivuga kandi ko igihe umuntu amara kwa muganga yagiye kwivuza kingana n’iminota itanu, mu gihe ubusanzwe ngo yahamaraga amasaha arenze abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahanga bavuga ko igihe ari amafaranga kandi koko buri wese abirebye neza asanga aribyo kuko iyo umaze amasaha runaka wicaye utegereje service runaka wakabaye ukora ikindi kikwinjiriza,iyi Eden Care nk’ikigo cy’ubwishingizi cyaba gikemuye ibibazo byinshi byo gutakaza umwanya umuntu akaba yanaremba kandi yageze Aho yari gukira bakomereze Aho ntibazagere Aho ngo uwo mwikamire bawufungure
murakoze!

Muhayimana Pierre Rene yanditse ku itariki ya: 26-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka