Menya Ubutwari bwaranze barindwi bagizwe Abarinzi b’Igihango

Mu Ihuriro rya 16 ry’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ryasojwe tariki 29 Ukwakira 2023 hatowe abarinzi b’Igihango barindwi muri bo harimo n’abanyamahanga bane kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bagizwe abarinzi b'igihango kubera ubumuntu n'umutima wo kurokora Abatutsi
Bagizwe abarinzi b’igihango kubera ubumuntu n’umutima wo kurokora Abatutsi

Iki gikorwa cyo gutangaza Abarinzi b’Igihango cyabereye muri Ntare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu gitaramo cyahuje abitabiriye iri huriro.

Abitabiriye iki gitaramo bagejejweho ubutwari bwaranze abarinzi b’ igihango, mu bihe bikomeye bya Jenoside aho bagarutse kuri Mukamunana Nyirambonera Judith wareze abana b’ imfubyi mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, akaba yashyikirijwe n’ishimwe ‘Certificat’.

Mukamunana Nyirambonera Judith yavutse mu 1953, mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru. Mu buto bwe yifuzaga kuzaba uwihayimana ariko ntibyamukundira. Ubu atuye mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Mukoto, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo.

Ibikorwa byamuranze mbere ya Jenoside kuva mu 1983, yahawe akazi ko kurera abana b’imfubyi mu kigo cy’imfubyi cya Rulindo (Orphelinat Saint Elizabeth de Hongrie).

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umukozi usanzwe, yakiriye abana bari bamaze kwicirwa ababyeyi, abashyira mu bandi, abarera atavanguye. Mu rugendo rwo kubahungisha bava i Rulindo bajya i Janja, n’ubwo interahamwe zageragezaga kubica, yakomeje kubitaho agenda inzira yose abavugira kugeza bageze i Janja. Bageze i Janja naho nta mutekano bahasanze, bituma akomeza kubahungisha kugeza abagejeje mu nkambi muri Kongo.

Mu nkambi ntiyemereraga abana gusohoka kugira ngo batabica. Ari mu nkambi, yamenye ko Interahamwe zateguye umugambi wo kubica, ahita yiyemeza kubagarura mu Rwanda. Afashijwe na HCR yagaruye abana 13 mu bana 14 abageza i Rulindo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1996. Umwana 1 witwa Nicole niwe waguye mu buhungiro azize uburwayi.

Ibikorwa byamuranze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kurera abana yahungukanye n’abandi bana b’imfubyi bakiriwe mu kigo. Mu gihe cy’Inkiko Gacaca yatanze amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Rulindo kuko ibyahabereye byose yarabirebaga. Mu gihe abana basubizwaga mu miryango, yiyemeje kurerera iwe abana 7 batari babonye imiryango ibakira, 6 barakuze, ubu asigaranye umwe witwa NIZEYIMANA Jean Yves yavutse muri 2000, yiga muri University of Technology and Arts of Byumba (UTAB).

Muri rusange, abana yareze bose barakuze, bamwe bashinze ingo kandi bakomeza kumufata nk’umubyeyi wabo. Bamushimira umutima w’impuhwe n’urukundo yabagaragarije.

Mu mibereho ye iciriritse afatwa nk’umuntu wakoze kandi ugikora ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha abandi.

Mu bandi bashimiwe harimo Mpirwa Azzaria warwanyije ivangura mu gihe yari umuyobozi ku rwego rwa konseye, waje kwicwa ndetse n’ umugore we, azize kwanga ikibi no kukirwanya.

Ibikorwa byamuranze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Mu 1989, MPIRWA Azarie yabaye Konseye wa Segiteri Gahondo. Mu gihe yari umuyobozi, yanze politiki yariho yo kwimika amacakubiri n’ivangura ry’amoko, arwanya akarengane n’urwango byakorerwaga Abatutsi.

Ubwo amashyaka menshi yatangiye mu Rwanda, yafashe umwanzuro wo kuva mu ishyaka rya MRND ajya muri MDR mu gice cyarwanyaga MRND. Yaranzwe n’ubutwari bwo kugaragariza ubutegetsi bwa MRND ko atemeranya nabwo kuko we n’abandi ba Konseye bari baritandukanije na MRND bakoze inyandiko igaragaza akarengane bakorewe ndetse n’ibikorwa by’interahamwe zababuzaga kwacyira abaturage no gucyemura ibibazo byabo.

Mu gihe cya Jenoside MPIRWA Azarie yaranzwe no gushishikariza abaturage kutijandika mu bwicanyi, abasaba kwishyira hamwe no kurwanya abicanyi, byatumye ku mugoroba wo ku itariki ya 20 Mata 1994 bajya gutabara uwitwa Kazashoboka, barwana n’igitero barakinesha.

Nyuma yo kumutwikira no kumwicira umugore, MPIRWA Azarie yahungiye i Butare ku mucuruzi witwa RUGAYINTENGA Ezechiel. Yafatiwe ku muhanda hafi yo ku Karubanda, bamutwara bamuhambiriye, bamujyana ku Gikongoro ahari impunzi z’interahamwe zavuye i Nyabisindu zari zimuzi, zihita zimwica.

MPIRWA Azarie yasize abana babiri Nshimyukiza Mpirwa Egide na Habaguhirwa Eddy Emille, ubu barakuze, barangije Kaminuza, bakora imirimo itandukanye ibafasha kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Undi ni Padiri Pierre Simons Umubiligi wanze gusiga abana yareraga ngo ahunge mu gihe cya Jenoside, yanahishe Abatutsi benshi bamuhungiyeho. Nyuma ya Jenoside yakomeje kwita ku mpfubyi, aza gupfa mu mwaka wa 2020.

Undi Murinzi w’Igihango ni Furere w’Umufaransa witwa Pierre Lefloc’h, mu gihe cya Jenosdie yakorewe Abatutsi yanze gusiga Abatutsi bahigwaga yarikumwe nabo 32 maze afata n’icyemezo cyo kubahungisha abageza mu buhungiro i Burundi.

Furere Pierre Lefloc’h na nyuma yakomeje ibikorwa byo kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, gusa ubu ntakiriho kuko yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2019.

Undi murinzi w’Igihango ni Marie Jeanne Noppen Umubiligikazi wari umurezi ku Nyundo, yarwanye ku banyeshuri yareraga mu gihe Interahamwe zashakaga kubica. Indi mpamvu yatmye agirwa Umurinzi w’Igihango uyu mu Biligi yarwanyije ivangura ryakorerwaga abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abatutsi ubwo bashakaga kubiruka mu mashuri mu gihe cy’ivangura kugira ngo badakomeza kwiga.

Marie Jeanne Noppen mu mwaka wa 2007 yaje kwitaba Imana akaba ashimirwa ibikorwa byiza yakoze mu gihe yari akiriho.

Undi ni Muhamood Noordin Thobani, Umugande washyinguye imibiri irenga Ibihumbi 10 y’Abatutsi bazize Jenoside bishwe bagatabwa mu mugezi w’ Akagera ndetse agira uruhare mu kubaka inzibutso zitandukanye muri icyo gihugu.

Yubatse inzibutso eshatu zirimo: urwa Kasensero ruri mu ntara ya Rakai rushyinguwemo imibiri 2,827, urwa Ggolo ruri mu ntara ya Mpigi rurimo imibiri 4,773, urwa Lambo ruri mu ntara ya Masaka rufite imibiri 3,336; yose hamwe ikaba imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside isaga 10,000.

Mukamunana Nyirambonera Judith yashimiwe kwita ku bana b'Abatutsi bari bamuhungiyeho
Mukamunana Nyirambonera Judith yashimiwe kwita ku bana b’Abatutsi bari bamuhungiyeho

Mohamood Noordin Thobani yashyizeho abita kuri izo nzibutso, atanga amafaranga yo guhemba abahabungabunga n’abahakora isuku. Aakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo gutegura kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bari mu nzibutso zo muri Uganda.

Noordin Thobani agira kandi uruhare mu bikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside. Mu mwaka 2018, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Noordin yatanze inkunga y’amagare 50 yahawe abacitse ku icumu rya Jenoside batuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Undi ni Mutabazi Ally mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungushije abatutsi barenga 100 bahigwaga bitwa ibyitso bahungira muri Tanzania. Abatangabuhamya bemeza ko abo yahungishije bose nta kiguzi yabasabye.

Mu ibanga rikomeye yaherekezaga urubyiruko rugiye gufatanya n’abandi urugamba rwo kubohora Igihugu akarugeza ku ruzi rw’Akagera aho yarushyikirizaga uwitwa Azariya, nawe akabafasha kwambuka basanga abandi mu gihugu cya Tanzaniya.

Yashishikarizaga abaturanyi kutitandukanya kubera amashyaka, akabasaba gukomeza kunga ubumwe no gufatanya mu bikorwa bibateza imbere n’ubwo baba bari mu mashyaka atandukanye.

Ubuyobozi bw’iyari Komini Kigarama bwaje kumenya ibyo yakoraga butanga amabwiriza yo kumwica, nawe ahita ahungira muri Tanzaniya.

Jenoside itangiye gushyira mu bikorwa mu 1994 yagarutse mu gihugu akajya yirirwa yihishe mu masaka kimwe n’abahigwaga ari nako yita ku babaga barokotse Jenoside muri Komini Kigarama abafasha kwihisha barimo URAYENEZA n’umwuzukuru we NTIRENGANYA Patrick n’abandi.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Aba barinzi nabo gushimwa pee,

[email protected] yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Undi murinzi w’igihango nzi ni umubikira witwaga soeur Josephine, hashize imyaka mike yitabye Imana, yaritanze cyane ngo abatutsi bagera ku 100 bari babahungiyeho mu Mujyi hagati barokoke. Niwe wari wasigaye ayoboye bagenzi be, ubwo ababikira b’uruhu rwera b’ababirigi bari bahungishijwe n’abafaransa muri operation ntibuka uko yitwaga. Na bagenzi be bari kumwe babigizemo uruhare rwiza, ariko we yashyizemo akarusho, nko kujya gutabara abakobwa bari mu kaga muri home yo mu kigo cya Gatagara na CERAI EPA akabazana mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeau kandi nawe yarashoboraga kwicwa, guha amafaranga impunzi z’abatutsi ngo zishyure abazigeza milles Colline aho zabashije kugezwa i Kabuga ahari umutekano hari mu maboko y’inkotanyi... ni byinshi yakoze.Batanga he aya makuru ngo tuzayabahe?

iganze yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Muzashake n’umubyeyi witwa MUSANABERA wo mu Kagali ka TABA i Kanyinya, yarokoye abana 2 yareraga i Nyamirambo hafi ya stade, bamaze kwicirwa ababyeyi bombi n’ubu bariho, umukobwa yarashyingiwe. Nawe ubutwari bwe bukwiye kumenyekana, yakoze ibyananiye abantu bakuru kandi yari umukobwa muto.

iganze yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ni ukuri uyu mubyeyi w’i Rulindo ndamuzi Judith,Imana ihoraho izamuhe ijuru.
abo bana 2 yahunganye ndabazi, bava inda imwe, ni ab’umugabo witwaga Bizimungu wo mu Gasaka ka Mbogo ubu ni muri Rulindo. Umuhungu yitwa Goodbert na gashiki ke k’akayobe cyane, ubu ni abagabo n’abagore. Mama wabo yishwe n’intagondwa z’abahutu muri 1992 nibwo batangiye kwica abatutsi muri Mbogo, nibwo yafashe utu twana. 1994 na se wari warasigaye baramwishe. Nyuma ya 1994 babonye mukuru wabo wari warokotse imihoro y’intagondwa z’abahutu, wari warinjiye igisirikali, biba ngombwa ko akivamo arabiyegereza.Umuntu wese warengeye abahigwaga Imana imuhe umugisha usendereye.

iganze yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ikibazo nuko usanga abantu bagira "ubumuntu" aribo bacye.Iyo nibuze 3/10 by’abantu batahigwaga,iyo baza kugira ubumuntu,nta genocide yali kuba.Byose biterwa ahanini nuko abakristu nyakuli aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye.Niyo mpamvu isi imeze nabi.Nuko abantu beza aribo bacye mu isi.Abo nibo bazarokoka ku munsi wa nyuma,bagahembwa ubuzima bw’iteka.Abapfuye muli bo bazazuka kuli uwmo munsi,nabo babeho iteka.

buhire yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka