Menya serivisi zose wabona utavuye aho uri mu gihe ukoresha BK Internet Banking

Banki ya Kigali (BK) yaguye urutonde rwa serivisi n’ibintu umukiriya wayo ashobora kugura cyangwa kwishyura akoresheje Internet Banking, atiriwe yirushya ajya gutonda umurongo muri banki.

Internet Banking ni ikoranabuhanga umukiriya wa BK ashyira muri mudasobwa/tablet ye akajya ahererekanya amafaranga, agura cyangwa yishyura serivisi n’ibintu bitandukanye bitamusabye guhaguruka aho yicaye.

Hari bintu bishya bigera kuri bitanu iri koranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe mudasobwa ririmo gufasha abakiriya ba BK.

1. Urubuto Pay

Urubuto ni uburyo bukoreshwa mu kwishyura bworoshye kandi byihuse amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, bidasabye ko umuntu ajya gutonda umurongo muri banki.

2. MTN/Airtel Purchase

Ni uburyo bworoshye kandi bwihuse abakiriya ba BK basanzwe ari aba ‘agents’ ba MTN cg Airtel bashobora gukoresha mu kurangura.

3. Gushyira amafaranga ku ikarita

Ubu buryo bufasha umukiriya wa BK gushyira amafaranga ku ikarita ya “Prepaid Card” cyangwa ikarita y’inguzanyo “Credit Card”, agatangira kuyikoresha atiriwe ajya kuri banki gushakayo amafaranga akeneye.

4. Kwishyura Imisoro kuri Rwanda Revenue Authority (RRA)

Wifitiye Internet Banking ya BK si ngombwa kujya kuri banki gutonda imirongo cyangwa ngo RRA iguhanire gukererwa kwishyura imisoro, nk’uko bigendekera abategereza kujya kuri banki.

5. Serivisi za NAEB

Abacuruzi batumiza cyangwa bohereza ibicuruzwa byabo hanze y’Igihugu, ubu bashobora kwishyura bakoresheje Internet Banking ya BK, kuko bibafasha kwirinda umurongo wo muri banki ndetse no kudindiza ubucuruzi bwabo biturutse ku gutonda umurongo.

Aba bose nta mpamvu yo kwirirwa bajya kuri banki kuko babasha kwishyura izo serivisi zose batagombye guhaguruka aho bari.

Umukiliya wa Banki ya Kigali wifuza gukoresha iyi Serivisi ashobora kugana ishami rya BK rimwegereye bakamuha urupapuro rw’umwirondoro yuzuza, hanyuma bakamwandika bakamuha izina yitwa ndetse n’umubare w’ibanga.

BK Internet Banking ikoreshwa n’umuntu wese ufite Konti muri BK, yaba isanzwe cyangwa iyo kuzigama, yaba konti y’umuntu ku giti cye cyangwa iy’ubucuruzi.

Ku bindi bisobanuro mwasura urubuga rwa Banki ya Kigali Bank of Kigali - Internet Banking (bk.rw)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka