Menya Munyaga ahatangirijwe urugerero
Muri gahunda yo kumenya amateka y’ahantu hatandukanye Kigali Today igenda ibagezaho yabakusanyirije ayahitwa Munyaga mu karere ka Rwamagana hakaba ari naho hatangirijwe urugeroro.
Inteko y’umuco yafashe icyemezo cyo kuhashyira mu hantu ndangamateka kubera amateka habumbatiye mu Rwanda rwo ambere.
Munyaga ni umusozi uri ku nkengero z’aho u Rwanda rwagabaniraga na Gisaka mbere y’uko rwigarurira icyo gihugu mu kinyejana cya 19 ku ngoma ya Mutara II Rwogera. Ingabo zabaga ziri ku rugerero zirinze inkiko z’u Rwanda zabaga mu mpinga y’uwo musozi, zituye mu itaba rihari.
Cyirima II Rujugira yimye ingoma u Rwanda rugiye kujya mu kaga kuko kuva ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka bimwe mu bihugu byari bituranye na rwo bitaruciraga akari urutega ndetse byaranogeje umugambi wo kurwigarurira. Ibyo bihugu byari Gisaka mu burasirazuba, Ndorwa mu majyaruguru, Burundi na Bugesera mu majyepfo.
Kugira ngo akome uwo mugambi mu nkokora kandi arinde ubusugire bw’u Rwanda hatagira ubuvogera, Rujugira yahereye ko aca iteka ritegeka imitwe y’ingabo kujya ku rugerero ikarinda inkiko z’Igihugu ku buryo buhoraho. Nguko uko urugerero rwatangiye! Ni muri icyo gihe kandi uwo mwami yavuze ngo: “U Rwanda ruratera ntiruterwa”.
Ku ikubitiro, Rujugira yohereje Abakemba ku rugerero bayobowe n’umuhungu we Sharangabo kugira ngo bakumire Kimenyi IV Getura n’Imbogo ze bababuze gutera u Rwanda. Ibirindiro by’izo ngabo zabishinze mu mpinga ya Munyaga aho zari zitegeye Gisaka neza. Kuva ubwo uwo musozi watangiye kumenyekana mu mateka y’u Rwanda, Abakemba bahatura burundu hamwe n’imiryango yabo.
Nyuma ya Sharangabo, Ndabarasa na we akiri igikomangoma yabaye kuri urwo rugerero rw’i Munyaga ari kumwe n’Abakemba. Bamwe mu buzukuruza b’Abakemba baracyatuye i Munyaga kandi na bo biyita abakemba nubwo uwo mutwe w’ingabo utakibaho kuko wasenyutse mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi hamwe n’indi mitwe y’ingabo yahoze mu Rwanda.
Mu mpinga y’uwo musozi ari na ho ngo hahoze urugerero, hitwa mu Nkamba kuva icyo gihe kugeza magingo aya! Ubu ni mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana. Hari itaba rifite ubugari buri hagati ya hegitari 10 na 15, ririmo umunara muremure ukoreshwa mu itumanaho, isoko n’ikigega kinini cy’amazi akoreshwa n’abatuye kuri uwo musozi ndetse no mu nkengero zawo.
Uhahagaze aba yitegeye i Kabarondo n’utundi dusozi twinshi dukikije i Munyaga turimo akitwa Nkamba, Ruramira, Bugambira, Ruyonza, na Nyamirama.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze, muzatubwire n’uko icyo gice kitwaga nk’uko hari nduga, buganza, bwanamukali n’andi mazina yo hambere. Mbese yaba munyaga yari mu buganza? Muzatumare amatsiko.
Dushimira KT, ku mateka mutugezaho.
Kudos@ Ernestine
Murakoze, muzatubwire n’uko icyo gice kitwaga nk’uko hari nduga, buganza, bwanamukali n’andi mazina yo hambere. Mbese yaba munyaga yari mu buganza? Muzatumare amatsiko.
Dushimira KT, ku mateka mutugezaho.
Kudos@ Ernestine
Aha hitwa ku Nkambi niho abakemba bakambitse barinze inkiko z’Urwanda.
Hari ibisigarayongo binagaragara ko hanacurirwaga ibikoresho byo kwifashisha mu kurinda Igihugu.
Ugasanga udutyazamacumu,ibibuguzo,ivubiro n’ibindi bigaragaza ko habaye koko urugerero.
Mbakumbuje kuhasura
Aha hitwa ku Nkambi niho abakemba bakambitse barinze inkiko z’Urwanda.
Hari ibisigarayongo binagaragara ko hanacurirwaga ibikoresho byo kwifashisha mu kurinda Igihugu.
Ugasanga udutyazamacumu,ibibuguzo,ivubiro n’ibindi bigaragaza ko habaye koko urugerero.
Mbakumbuje kuhasura
Murakoze cyane.
Muzatubwire n’ aho izina Munyaga ryaturutse.
Murakoze cyane
Murakoze cyane.
Muzatubwire n’ aho izina Munyaga ryaturutse.
Murakoze cyane