Menya itegeko rihana uwakoze ibiterasoni mu ruhame
Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).
Abanyamategeko batandukanye bagize icyo bavuga ku biterasoni bivugwa muri iyi ngingo, ndetse bihanwa n’iri tegeko.
Gasore Prosper ni umunyamategeko, avuga ko ubundi iyo bavuga ibiterasoni akenshi bashingira ku muco. Ariko ukurikije umuco wa buri gihugu, hari ibyo abagituyemo baba bafata nk’ibiteye isoni.
Impamvu hashyirwaho amategeko biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.
Ati “Bigendana n’umuco, hari ibyo wakora hano bigafatwa nk’ibiteye isoni, wagera ahandi bakabifata nk’ibisanzwe”.
Icyo gihe rero iyo wakoze ibyo igihugu cyawe gifata nk’ibiteye isoni, amategeko araguhana.
Kugeza ubu ikibazo ni uko hari ibintu byinshi mu muco abantu batemeranywaho, ariko nko mu Rwanda gukorera ibiterasoni mu ruhame birahanwa.
Ati “Mu muco nyarwanda umukobwa agomba kwirinda kugaragaza imyanya y’ibanga”.
Akurikije icyo itegeko rivuga akabihuza n’umuco wacu w’Abanyarwanda, Gasore yongeraho ko n’abahanzi birirwa biyambika ubusa mu ma videwo y’indirimbo, bakagombye guhanwa igihe ari ibikozasoni muri rubanda.
Ati “Ibindi biteye isoni ni biriya birirwa bashyira kuri YouTube byigisha imibonano mpuzabitsina, biriya na byo bifatwa nk’ibyakorewe mu ruhame”.

Ibindi bifatwa nk’urukozasoni ni ugusinda mu uruhame, ukaba wakwinyarira, cyangwa inzoga zikaba zakugaragura hasi mu muhanda.
Gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda nabyo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni.
Undi munyamategeko witwa Nkundirumwana Joseph, avuga ko n’ubwo umuco nyarwanda hari ibyo utemera bigafatwa nk’ibiterasoni, hagombye kurebwa uwo muntu aho yakoreye ibyo bintu.
Yatanze urugero rw’igihe basanze umuntu kuri ku bwogero rusange ‘piscine’ yambaye ‘Bikini’, ko atafatwa nk’umuntu wambaye ibiterasoni kuko azaba yambaye umwambaro ujyanye n’aho ari.
Ku rundi ruhande avuga ko kubijyanye n’imyambarire igihe umuntu yambaye imbyenda igaragaza imyanya y’ibanga ari mu ruhame, yabihanirwa kuko biba ari ibiterasoni mu bantu.
Maitre Nkundirumwana avuga ko iyo myambarire iba inakojeje isoni umuryango uwo mwana akomokamo, ndetse ugasanga no muri sosiyete bigayitse cyane.
Ati “Iri tegeko rihana ibiterasoni, urugero tuvuge nko ku myambarire habanza hakarebwa aho uwo muntu yambariye imyenda, kuko hari aho bisaba ko wambara ubusa urugero nko koga muri Pisine”.

Nkundirumwana avuga ko itegeko mu Rwanda rihari rihana ukora ibiterasoni mu ruhame, kandi uwo ryasanga yabikoze ryamuhana, agashishikariza abantu gukora ibitatuma bahanwa bijyanye n’imyitwarire.
Urubyiruko rumwe ruvuga ko rutari ruzi ko hari itegeko rihana uwakoze ibiterasoni mu ruhame.
Umutoni Denise ni umukobwa w’imyaka 19, avuga ko kwambara imbyenda migufi yumvaga ari uburenganzira bwe, kandi yumvaga atari azi ko hari uwabimuhanira.
Ati “Erega nkatwe tuba twumva aricyo gihe cyacu kandi tugomba kwambara uko dushaka nk’urubyiruko Ikindi hari igihe biba aribyo bigezweho kubitubuza rero biba ari ukutubangamira”.
Kuba hari n’itegeko ribihana Umutoni avuga ko ntabyo yarazi ko bihanirwa, ariko ubwo abimenye agomba kubyubahiriza kuko nta yandi mahitamo bafite.
Kwizera Olivier we avuga ko kuba mu Rwanda hari itegeko rihana ibiterasoni nta kibazo abibonamo, ahubwo ni uko baba batabizi ko n’iryo tegeko rihari ngo ryubahirizwe.
Ku bijyanye no kuba abakobwa batambara ngo bikwize, Kwizera asanga kubahana ntacyo bitwaye kuko nk’umusore w’imyaka 26 byamurinda ibishuko.
Ati “Kureba umukobwa mwiza wambaye atikwije bituma umurarikira ndetse bikagutera ibishuko byo kwifuza, ukaba wajya gushaka undi ukwemerera ko mukora imibonano mpuzabitsina, urumva rero ko ari ibibazo”.

Kwizera yifuza ko bajya bigishwa ayo mategeko bakamenya uko bagomba kwitwara muri sosiyete, kuko abenshi usanga bagwa mu makosa batabizi.
Yaboneyeho gusaba ubuyobozi kubanza kwigisha ibijyanye n’ayo mategeko mbere yo guhana, kuko usanga akenshi umuntu yabikoze atazi ko bihanirwa.
Ku ruhande rw’ababayeyi bamwe bavuga ko guhana abakora ibiterasoni mu ruhame ari byiza, kuko bizatuma abana bamwe baba bananiye ababyeyi, imyitwarire yabo ijya ku mu rungo.
Ndamukunda Jean Baptiste ni umugabo utuye mu Murenge wa Kicukiro, yavuze ko kuba umuntu yahanirwa gukora ibiterasoni mu ruhame nta kosa abibonamo, ahubwo ko ari uburyo bwo gukebura abantu baba bata umurongo ndetse n’umuco.
Ohereza igitekerezo
|
Nonese uwafashwe atwaye moto yankweye nirihetegekorimuhana
Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa mu ruhame bibaha agaciro. Ntabwo bazi ko ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, rivuga ko “icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye,ubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Ijambo ry’imana ridusaba kwambara mu buryo bwiyubashye (decently). Nkuko ijambo ryayo rivuga,abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.
Itegeko nirivugururwe risobanuke neza
Ubuse umugabo utambaye hejuru abarwa murububuryo, umubyeyi wonkereza muruhame nawe niko abayakosheje ko amabereye bayabona?