Menya inkomoko y’izina Rwamagana

Iyo uvuze Rwamagana buri wese ahita yumva kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba ariko abantu benshi ntibazi aho inyito y’iri zina ryakomotse n’uko ryaje gukomera rikitirirwa bimwe mu bikora biranga muri aka karere.

Ibiro by'akarere ka Rwamagana
Ibiro by’akarere ka Rwamagana

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye yabakusanyirije amakuru ku nkomoko y’izina Rwamagana maze iganira na Nsanzabera Jean De Dieu Umusizi akaba n’inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n’intekerezo z’i Rwanda, atubwira aho izina Rwamagana ryakomotse.

Nsanzabera avuga ko Izina Rwamagana ryaturutse ku ishyo ry’Inka ryari ryororewe muri kariya gace abantu bavuga ko ari iwabo w’amaga y’inka.

Ati “ Inyito i Rwamagana ryaturutse ku Magana y’inka yororerwaga muri kari gace noneho abantu baba bagannye kuri uwo musozi bakavugana ko bagiye iwabo w’inka z’amagana”.

Nsanzabera akomeza asobanuro ko izina i Rwamgana riva ku Magana y’inka yahororerwaga bikaba bisobanuye inka nyinshi.

Izina ryaje guhama gutyo biturtse kuri ayo Magana y’inka yahororerwaga ku buryo ryaje kuba izina rya kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba. Ryagiye ryitirirwa ibikorwa bitandukanye birimo, Ibitaro bya Rwamagana, Isoko rya Rwamagana, Paruwasi Rwamagana ndetse n’amashuri hari ayitirirwa iri zina rya Rwamagana.

Abaturage batuye muri aka karere baganiriye na Kigali Today bavuze ko izina Rwamagana batari bazo igisobanuro cyaryo naho iyo nyito yakomotse.

Masabo Emmanuel avuga ko kumenya inkomoko y’inyito y’ahantu ari ingenzi kuko bifasha cyane gusobanukirwa amateka atandukanye y’igihugu cy’u Rwanda.

Asaba ko mu mateka yigishwa abana hakwiye kujya hashyirwamo n’amateka y’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibyaranze ibihe byo hambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murahoneza
Rwamagana
munyiginya
Binunga
Urugwiza
Habuze mudugudu muzima koko babuze mudugudu HARIKO abasinzi Yaba mutekano yabamudugudu ibaze umuyobozi we mbutabuta gusa abana ntagobiga babyeyi barumiwe
Mwabamukoze kutubariza ababishijwe murakoze

Hari amagana yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka