Menya Inkomoko y’izina ‘Mburabuturo’

Izina ‘Mburabuturo’ rirazwi mu mujyi wa Kigali kuko habarizwa ibikorwa bitandukanye birimo na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse hari n’ibikorwa byitiriwe iri zina birimo amashuri n’ibindi.

Mburabuturo itarubakwa
Mburabuturo itarubakwa

Nkuko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye yabakusanyirije inkomoko y’izina ‘Mburabuturo’.
Mu kiganiro n’ umunyamateka Prof Gamariël‎ Mbonimana yagiranye na Kigali Today ku nkomoko y’iri zina avuga ko iri zina rikomoka ku mugabo Serugarukiramfizi wabayeho mu bihe byo hambere.

Ati “ Imvugo ‘Mburabuturo’ ituruka ku nkuru y’umugabo Serugarukirampfizi, wavugwagaho ingeso y’ubusambo bituma ananiranwa n’abaturanyi be mu Buganza, aza kuhimuka ahunga abaturanyi be atura mu Bwanacyambwe ahitwaga ku Gasharu, ni ho yise i Mburabuturo”.

Amaze kuhatura, umugore we yaje kujya abura amavuta y’ibirunge, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakanga kuyamuguriza nuko arataha abwira umugabo we ko abaturanyi babo ari babi bamwimye ibirunge kandi yarabikundaga cyane nuko abuze uko abigenza arivovota avuga ko aho hantu atuye ari “Mburabuturo”.

Ubu kuri uyu musozi hubatse amashuri
Ubu kuri uyu musozi hubatse amashuri

Ati “Serugarukirampfizi abonye abuze Ibirunge ndetse n’abaturanyi be bakomeje kumubanira nabi ati “Ino si nturo ni Mburabuturo, izina rifata ubwo”.

Prof Mbonimana avuga ko ibivugwa ari nk’igitekerezo ariko amateka akagaragaza ko aka gasozi kitiriwe iyo mvugo y’umugabo wabonaga aburaniwe ndetse abaturanyi be bataramwakiriye neza ngo baturane uko bikwiye ndetse basangire n’ibyo bari bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka