Menya inkomoko y’izina ‘Kimironko’, umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gasabo

Abahanga mu by’amateka bavuga ko mu Rwanda inyito y’amazina by’ahantu ziba zifite aho byakomotse mu bihe byo hambere bikaba ari yo mpamvu usanga ibice bitandukanye by’igihugu bifite amazina atandukanye.

Ahahoze imironko ubu habaye umujyi
Ahahoze imironko ubu habaye umujyi

Muri iyi nkuru Kigali Today yabakusanyirije amakuru y’inkomoko y’izina “Kimironko” umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umushakashatsi mu by’amateka Nsanzabera Jean de Dieu yatangaje ko arimo yandika inkomoko y’inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda nka bumwe mu buryo bwo gusigasira amateka y’Igihugu cy’u Rwanda kugira ngo atazazima.

Nsanzabera avuga ko izina ‘Kimironko’ ryaturutse ku biti byitwa Imironko babangagamo imiheto yo kwifashisha mu gihe cy’urugamba.

Nsanzabera avuga ko ibi biti byatewe n’umwami Cyilima Rujugira mu mwaka wa 1691 ubwo uyu mwami yiteguraga guhangana n’ibitero by’u Burundi, u Bugesera n’i Gisaka na Ndorwa byari byaje gutera u Rwanda.

Icyo gihe Umwami Cyilima yateye ishyamba rinini ry’ibiti by’imironko bikajya bibazwamo imiheto yo kuzifashisha ku rugamba.

Ati “Iryo shyamba ryari rigizwe n’ibiti by’imironko, byari ibiti byiza bigororotse bidafite amashami manini ndetse ntibyabaga binini mu mubyimba, byari bimeze nk’ibiti byitwa ibobere, umwami yabikuragamo imiheto yo kurwanisha ku rugamba”.

Nsanzabera avuga ko izina ku Kimironko ryaturutse ku Gisozi cyari giteyeho ibyo biti by’imironko abantu bakavuga ko ari ku Kimironko (igisozi).

Ati “ Ijambo ‘Kimironko’ bisobanuye ku Gisozi cy’ibiti by’imironko”.

Ibi biti byagiye bihacika bitewe n’uburyo abantu bagiye bahatura ku buryo ubu udashobora kuhashaka bimwe muri ibyo biti ngo ubibone kuko hahindutse umujyi.

Nsanzabera avuga ko arimo yandika igitabo gikuyemo inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda yarangiza gukusanya ayo makuru akazamurika icyo gitabo mu rwego rwo gusigasira amateka yo hambere mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Azadukusanyirize nizina ry’ahantu hitwa I Gashingamutwe mukarere ka Rutsiro

Tom yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka