Menya inkomoko y’Izina ‘Kanyarira’
Iyo umuntu avuze izina Kanyarira buri wese ahita yumva umusozi muremure uherereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi ukunze guhurirwaho n’abakirisitu batandukanye bajya kuwusengeraho ngo basubizwe bimwe mu bibazo bafite.
Mu gushaka kumenya inkomoko y’iri zina KT yaganiriye na bamwe mu batuye muri aka gace batangaza aho iri zina ryaturutse.
Bamwe mu basaza batuye ku musozi wa Kanyarira uherereye mu kagari ka Mpanda mu mudugudu wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bavuga ko izina Kanyarira rikomoka ku mazi yaturukaga mu biti biteye kuri uyu musozi agahora atonyanga kubera ikime cyahahoraga muri ibyo biti mu bihe byo hambere.
Rwibasira Innocent ni umusaza w’imyaka 83 utuye muri aka kagari avuga ko yabyirutse uyu musozi yumva bawita Kanyarira kubera ko wasangaga hahora hatonyanga amazi aturuka ku mababi y’ibiti biri muri iryo shyamba ababyeyi babo bakajya babatuma kwahira yo ubwatsi bagataha batose kubera urume n’ibitonyanga bivuye ku mababi y’ibyo biti.
Ati“Hahoraga hajojoba amazi ava kuri ayo mababi y’ibiti ndetse no kuri ibyo byatsi ukava kwahira ubwatsi watose nuko ukubonye akamenya ko uvuye Kanyarira kandi ko wanyariwe n’ibyo biti”.
Bitewe n’imyizerere y’abantu uyu musozi waje guhinduka ahantu twakwita hatagatifu abantu baza kuhayoboka bakajya bahasengera.
Kubera ko haje kugwa abantu bari mu masengesho inzego z’ubuyobozi zabujije abantu kujya kuhasengera ariko byanga gucika burundu kuko nubu hari abajya kuhasengera bizeye ko ibibazo bafite biri bukemuke.
Abagiye bapfira kuri uyu musozi w’Amasengesho ngo bagiye bazira impanuka zijyanye n’imiterere y’aho baba bagiye gusengera ugasanga batungurwa kandi nta butabazi bubari hafi ngo ugize ikibazo abe yafashwa ku buryo bwihuse.
Kuri uyu musozi wa Kanyarira hari ubuvumo abantu bajya gusengeramo ariko hari bamwe babona ko hahinduka ahantu nyaburanga kubera imiterere yaho bagasaba ko hatunganywa hakajya hakorerwa ubukerarugendo.
Ohereza igitekerezo
|
Muri Lead wagize uti mu Karere ka Kamanyo!!! Kandi hepfo mu gihimba ugaragaza ko ari mu Ruhango!!! Mujye mushishoza munatokore inkuru mbere yo kuzisohora.