Menya inkomoko y’izina Kacyiru

Buri zina rya buri gace mu Rwanda riba rifite inkomoko yaryo ndetse amwe muri ayo mazina usanga afite igisobanuro n’impamvu yitiriwe aho hantu.

Inyubako ikoreramo umurenge wa Kacyiru
Inyubako ikoreramo umurenge wa Kacyiru

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko ya zimwe mu nyito z’ahantu hatandukanye yabakusanyirije amakuru ku nkomoko izina Kacyiru umwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Umusizi akaba n’inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n’intekerezo z’i Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yatangarije Kigali Today ko izina Kacyiru rikomoka ku musozi wacirirwagaho imanza za Gacaca hanyuma abatsinzwe izo manza bagacibwa icyiru.

Ati “ Kacyiru bivuga agasozi k’icyiru, kuko niko katangirijwe ho imanza mu 1378 bahacira ibyiru byinshi ababaga batsinzwe izo manza”.

Nsanzabera avuga ko ako gasozi niko kacirwagaho imanza ku bantu babaga bakoze amakosa mu muryango nyarwanda hanyuma bagahabwa ibihano birimo no gucibwa icyiru cy’ikosa bakoze.

Ati “ Icyiru ni igihano uha umuntu mu kimbo k’icyo yari guhanishwa kiremereye, ukaba wamutegeka uti aho kukunyaga jyenda wenge inzoga uzaziture mu genzi wawe mutumire umuryango mwiyunge, izo nzoga no gutumira umuryango bigaherekezwa no gusaba imbabazi uwo wahemukiye mu gihe bari kukunyaga bikagukenesha”.

Nsanzabera avuga ko habagaho ibihano 5 kera mu nkiko Gacaca igihano cya mbere cyari icyo guhabwa imbabazi ugacibwa icyiru, Kunyagwa, Gucibwa mu gihugu, gukomwa, no kwicwa.

Ati “ Iyo habwaga igihano cyo kunywagwa bamwamburaga ibintu bye, yaba atunze akanywagwa inka, Gucibwa byo byaturukaga ku ikosa umuntu yabaga yakoze kuko yashoboraga gucibwa mu gihugu, cyangwa agacibwa mu muryango, igihano cyo gukomwa cyo cyabuzaga umuntu uburenganzira ku bintu bimwe na bimwe birimo nko gukomwa kuragirana inka n’abandi, kujya mubandi, kujya mu bukwe, kubuza umuntu kujya gusenga, kujya mu isoko, agahezwa mu bintu bitandukanye.

Kwicwa cyabaga aricyo gihano cya nyuma kandi cyahabwaga uwabaga yagambaniye igihugu ndetse n’uwabaga yagometse ku mwami.

Izina Kacyiru rero ryaje kugenda rikura riza no kwitirirwa bimwe mu bikorwa bitandukanye uko u Rwanda rwagiye rutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE KUTUGEZAHO UBUSOBANURO

ABDU yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka