Menya imyitwarire y’abagize ibyago mu bice binyuranye by’igihugu

Ibyago ni ikintu gitungurana kenshi kandi kigashengura imitima y’imiryango, inshuti n’abavandimwe. Mu bice bitandukanye by’Igihugu, abantu bagira uburyo bitwara nko kuba hari abadatabarana, kwiyegereza Imana cyane kimwe n’ababifata nk’ibisanzwe ku buryo nta gihinduka ku buzima bari basanzwe babayemo.

Muri iyi nkuru turera buri Ntara uko abantu bagize ibyago bitwara cyane ariko ku ruhande rw’abaturanyi uko batabara mugenzi wabo wahuye n’ibyago byo kubura umwe mu bagize umuryango we.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare, iyo habaye ibyago mu muryango abaturanyi baratabara ndetse bakagira n’imirimo bigomwa.

Ndamwizeye Simon, avuga ko ubundi ibyago ari igihe cy’akababaro ku buryo abantu bakora ikiriyo ndetse bakigomwa kugira imirimo bakora nk’ubuhinzi ariko nanone ngo hari undi muco wadutse babona udakwiye wo kurya inyama umubiri w’uwitabye Imana utaranashyingurwa.

Ati “Hadutse umuco nkeka wavuye Uganda wo kurya inyama umubiri w’uwapfuye ukiri mu nzu, ubundi muco nyarwanda ntibyashobokaga. Uriya muco jye mbona utanakwiye.”
Habimana Jean Paul wo mu Karere ka Kirehe avuga ko umuryango wagize ibyago utabarwa abaturanyi batanga amafaranga n’ibiribwa byo gufasha umuryango usigaye kubera ko ibijyanye no gushyingura uwitabye Imana bikorwa n’Umuryango w’ingobyi.

Agira ati “Umuryango usigaye ugenerwa ibyo kurya na Peteroli byo kuwufasha. Umuryango wa Dutabarane cyangwa uw’ingobyi wo utanga isanduku yo gushyinguramo uwitabye Imana. Iyo abantu basoje gushyingura barakaraba ubwo abifite bararya kandi n’inyama si ikibazo.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru ntabwo bitandukanye cyane no mu Ntara y’Iburasirazuba kuko uwagize ibyago atabarwa n’abaturanyi ku buryo bacana igishyito (umuriro), bakarara baganira ndetse basoma n’inzoga mu rwego rwo guhumuriza abasigaye.

Umusaza Ntamakemwa Evariste wo mu Murenge wa Kinzuzi Akarere ka Rulindo, avuga ko kera iyo umuryango wagiraga ibyago wahashye inyama bazirariraga kuko kuzirya byasaga no kurya uwitabye Imana.

Ariko nanone ngo kuba batazirya mu gace kabo biterwa n’ubukene atari umuco bagihagazeho.

Yagize ati “Ubundi umuntu agira ibyago tukajyayo tugacana igishyito tukarara tuganira tunywa n’inzoga bwacya ku gicamunsi tugashyingura ubwo abifite bararya n’inyama nta kibazo. Ubundi twateranyaga amafaranga tukagura nk’ingunguru y’urwangwa cyangwa ikigage ariko ubu ubushobozi bwabaye bucye dusoza gushyingura dutaha.”

Muzehe Habimana Francois, wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko umuryango wagize ibyago wirwanaho ku buryo ngo abaturanyi biba bitabareba ariko waba wifite abantu bakaza ku bwinshi.

Naho ku bijyanye no kuba hari ibindi bintu byitwaga ibizira mu Rwanda bitakorwaga mu gihe umuryango wagize ibyago, abagoyi ngo ntakizira kugira ibyago ntibitandukanye n’ubuzima busanzwe.

Ati “Kurya inyama se ino ko ari I Bugoyi ko nta gihe baziririza kurya inyama, burya Abagoyi ni nk’abakongomani baririra naho ibyo guhinga hasiba uwawe naho abandi bakomeza imirimo yabo.”

Mu Ntara y’Amajyepfo, ibyago ntibakirara ku kiriyo ahubwo barushaho kwiyegereza Imana.
Nyirishema Felix umuturage w’Akarere ka Muhanga avuga ko mu gihe hari umuryango wagize ibyago imirimo ku bandi ikomeza ariko amasaha y’umugoroba bakajya guteranira ku wagize ibyago.

Mu guterana ngo bakora amasengesho ageza saa yine z’ijoro bagataha, bakongera kugaruka undi mugoroba kugeza igihe bazashyingurira.

Agira ati “Dutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba niba hapanzwe isengesho rikabaho, ubuhamya se bw’abantu batandukanye bitewe n’iminsi mufite ku kiriyo, umunsi wa nyuma muribushyingure bukeye, tugakora igitaramo cya wa muntu hagatangwa n’ubuhamya bwe ariko higanjemo amasengesho, aba Pasitori bagakora igiterane, ikiriyo kikaba kirarangiye tukajya gushyingura bukeye.”

Mu gihe cyo gukaraba ngo bijyana n’uko umuntu yifite kuko hari ushobora kubonera abantu icyo banywa kimwe n’uko ngo hari utabasha kukibona.

Mu Majyepfo bashobora kuba aribo bagihagaze ku muco wa kera

Nyirishema avuga ko umunsi wo gushyingura batajya batanga ibyo kurya ahubwo abantu bashobora gufata amafunguro gusa.

Umunsi wo kurangiza ikiriyo nibwo abantu basabana bakarya ndetse no mu magambo avugwa uwo munsi bakoma n’amashyi.

Ati “Twe kurya tubikora twakuye ikiriyo, ubundi mu Rwanda tubara kuva ku minsi irindwi (7) kugera kuri 40, umunsi mwateguye mujya mu rusengero mugashyira indabyo ku mva ya nyakwigendera, mukajya ahantu noneho mugakura ikiriyo rwose, mukicara mukarya, mukanywa, mugatangaza ko ikiryo kirangiye.”

Ku bijyanye n’abantu bashobora kuba bigana abandi bagakoresha ibintu birenze amikoro yabo, Nyirishema avuga ko bidakwiye ariko nanone umuryango wifite udakwiye kugira icyo wima uwabo witabye Imana kuko icyo bamuhaye uwo munsi kiba ari cyo cya nyuma.

Ati “Abantu baranitanga burya sinavuga hari abakoresha ibirenze ubushobozi bwabo ariko kutagira ikintu uha umuntu ugiye burya ni ubugwari, ntahandi muzongera guhurira, rya cupa mwanywaga ugatanga 10,000, kutagira icyo umuha kandi yaranabikoreye, asize urwuri, Miliyoni 50, kuba Miliyoni eshanu ntacyo byaba bitwaye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese iyo tugize ibyago,dushaka Imana.Niyo mpamvu benshi bavuga ko upfuye aba yitabye imana,kandi hafi ya twese tujyana umurambo mu rusengero.Ariko tuba dukwiriye gushaka imana hakiri kare,tukiri bazima.Binyuze ku gitabo yaduhaye,imana idusaba kuyishaka cyane,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Ibyo bizaba nta kabuza,kubera ko iteka ubuhanuzi bwa bible busohora nta kabuza,niyo bwatinda.Ingero ni nyinshi cyane.

rujuya yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka