Menya impamvu umuganda washyizwe imbere y’umunsi wagombaga gukorerwaho

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko impamvu umuganda rusange wigijwe imbere ukaba ugiye gukorwa igihe udasanzwe ukorerwaho, ari ukugira ngo hatabarwe ibintu byinshi birimo kwangirika.

Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu uzibanda ku kurwanya isuri
Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu uzibanda ku kurwanya isuri

Ubusanzwe umuganda rusange ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bitandukanye n’uzakorwa muri uku, kuko uzaba ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, mu gihe wagombaga kuzakorwa tariki 30 Mata 2022.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo kurengera ibintu birimo kugenda byangirika hirya no hino mu gihugu kubera ibiza, bahisemo kwigiza umuganda imbere.

Ati “Murabona hirya no hino ibiraro biragenda, ikiraro cya Gahira ejobundi cyaragiye gitwawe n’amazi, ibiraro byo muri Vunga itaka riri hafi kuzabirengera, hirya no hino mu gihugu ibintu birimo kwangirika. Imihanda irimo gutenguka, kandi na serivisi z’ubumenyi bw’ikirere zatangaje ko mu kwezi gutaha kwa gatanu tuzongera kugira imvura nyinshi cyane”.

Akomeza agira ati “Birasaba rero ko tubikora hakiri kare, tugatabara ibishobora kuba byatabarwa, ndetse tukagira umwanya wo kureba abaturage bari mu manegeka kugira ngo barebe uburyo bazashobora kuyavanwamo kugira ngo batazatwarwa n’imvura. Niyo mpamvu twifuje ko umuganda wigira hino ugakorwa vuba”.

MINALOC ivuga ko nyuma yo gusuzuma uko ikibazo cy’isuri kimeze mu Rwanda, ndetse n’ibyangirika byinshi bigatwara Leta amafaranga menshi, hari ingamba zafashwe ndetse hakanashirwaho itsinda rigomba kubikurikirana nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

Ati “Turimo gusuzuma uburyo mu gihugu cyacu twarwanya isuri ku butaka bwose bugomba kurwanywaho isuri mu gihugu cyacu, bugera kuri hegitari ibihumbi 587, tukazanakora n’amaterasi y’indinganire ku buso bugera kuri hegitari hafi 21988. Tuzanatera n’amashyamba kuri hegitari ibihumbi 58 z’ubuso mu gihugu hose”.

Ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, hazakorwa umuganda wo kurwanya isuri, abaturage bakaba basabwa kuyirwanya mu mirima yabo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi Ati “Buri muturage yumve ko mu byo agiye kuba asabwa uyu munsi, ni uko imirima ye irwanyije isuri, abafite amasambu manini bayirwanye, amasambu mato barwanye isuri, abatishoboye badafite imbaraga turaza gushyiramo umuganda w’abaturage, urubyiruko, inzego zinyuranye. Turashaka kugira ngo nabo bashyire hamwe imbaraga, ducukure imirwanyasuri dushobore gutangira amazi amanuka ava ku misozi, tunasibure imiferege amazi agomba gucamo, kugira ngo adatwara ibintu by’abaturage”.

MINALOC ivuga ko izaganira n’abaturage nibabyemeranyaho hajye hakorwa umuganda inshuro nyinshi zishoboka, kugeza igihe ikibazo cy’isuri gicyemuka, nyuma umuganda ukazongera kuba umwe mu kwezi.

Abayobozi barasabwa gutegura neza umuganda kugira ngo abaturage bamenye ibyo bakora, bakanamenyeshwa ibikoresho bazakenera mbere y’igihe. Abaturage nabo barasabwa kujya mu muganda bagiye kuwukora, birinda kugera aho ukorerwa bakigira mu biganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuganda nimwiza ahubwo mbona umunsi umwe udahagije byaba byiza ubaye 1 mucyumweru tureberahamwe ibyagezweho mucyumweru byumvikana ko umuganda waba 4 mukwezi murakoze nuko mbyumva .

Jean Damascene Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Hari inyigo yakozwe numwe mubahanga uRwanda dufite prof nshuti manasse ...we yavugaga ko umunsi wumuganda uduhombya byinshi birimo akazi nimisoro mbese ko twagombye gukora business tukishyura imisoro ubundi ibi byose bigakorwa nabahembwa amafranga ...bityo cash ikagera mubaturage gutyo nanjye niko mbibina budgets z.uturere zagombye guhembwa abasore ninkumi badafite akazi bagasibura iyo miferege nibindi ninabwo byakorwa neza...ese mubona ubushomeri bwamarwa niki? Kukigero turiho turasabwa gukora cyane ...iyo hashize umunsi wose ntakintu gikozwe tuba dutakaje byinshi

Luc yanditse ku itariki ya: 23-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka