Menya impamvu Kiliziya Gatolika yizihirije yubile i Save
Tariki 8 Gashyantare 1900, ni bwo hatashywe Kiliziya ya mbere yubatswe n’abamisiyoneri batangije ubukristu mu Rwanda, i Save. Ni ku bw’iyo mpamvu kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, Kiliziya Gatolika yizihirije yubile y’imyaka 125, i Save.

Musenyeri Filipo Rukamba wahoze ari umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko abamisiyoneri baza mu Rwanda bashatse kubaka kiliziya ya mbere ahitwa i Mara haherereye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, hanyuma bakahareka, bagahitamo kuza ku gasozi ka Save kari gatuwe cyane.
Ngo kari n’agasozi kariho ubutaka bwiza, n’ikimenyimenyi hari insina nziza.
Ati "Icyo gihe bahaguze amarupiya atanu, kandi n’ahandi hantu hose Kiliziya yagiye yubaka yabaga yahaguze."
Kiliziya icyo gihe yashinzwe na Padiri Alphonse Brard, Abanyarwanda bise Terebura, ari kumwe na Padiri Paul Barthélemie ndetse na Frère Anselme.
Padiri Brard cyangwa se Terebura, ni na we abantu bahereyeho bita Abaterebura abo yigishije akanabatiza aba mbere ari ku wa Gatandatu mutagatifu, tariki 12/4/1903. Bari 26, harimo abahungu 22 n’abakobwa bane. Umukuru muri bo yari afite imyaka 17.
Kuri ubu Kiliziya yishimira imyaka 125 itangijwe mu Rwanda, ahabarurwa abakirisitu 4,539,628 basengera mu maparuwasi 246. Hari abapadiri 1175, ababikira 2288 n’abandi biyeguriye Imana 456.

Abamisiyoneri bashinze Kiliziya, ariko bashinga n’amashuri ndetse n’amavuriro. Mu Rwanda Kiliziya gatolika imaze gushinga amashuri 3934, amavuriro n’inzu zakira abashaje n’abatishoboye 334 n’ibitaro icyenda.
Barifuza ko i Save hashyirwa ikimenyetso cy’uko ubukirisitu bwahatangiriye
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Save, Médard Kyebambe, yagize ati "Dukora ingendo nyobokamana zitandukanye. Mu Ruhango, i Kibeho, za Kabuga. Hari ndetse n’ahandi Abakirisitu bacu bajya hatemewe na Kiliziya. Turifuza ko abadukuriye badufasha guhesha agaciro aha hantu. Si Save nka Paruwasi, ahubwo nk’ahantu dukesha ivanjiri bwa mbere mu Rwanda, bityo na ho hakazajya hasurwa."
Domitilla Uwamariya wavuze mu mwanya w’abakirisitu b’i Save yagize ati "I Save dufite ibimenyetso bifatika by’intangiriro y’ubukirisitu mu Rwanda. Turabibungabunga kugira ngo bitazononekara. Kimwe na Padiri mukuru, turifuza ko byamenyekana, bikadukururira ubukerarugendo butagatifu."
Yunzemo ati "Muri byo harimo Kiliziya ya mbere yubatswe i Save. Yarasenyutse, ariko uruhanga rwayo rwasigaye rwahinduwe Chapelle. Ku mutwe wayo hari ishusho y’umutima mutagatifu wa Yezu iyi paruwasi yatuwe. Hari ishusho ya Bikira Mariya twasigiwe n’abo bamisiyoneri, n’ishusho ya Mutagatifu Fransisko Saveri, umumisiyoneri mukuru. Dufite inanga bacurangiragaho mu gitambo cya Misa, iriba rya Batisimu abavutse mbere ya 1960 babatirijwemo, n’irimbi ry’Abaterebura, ni ukuvuga abantu bumvise ijambo ry’Imana, rikabakora ku mutima, bakavamo abaryigisha, bakubaka ingo za gikristu, bakabyara abiyeguriye Imana,..."

Narcisse Nsengimana utuye i Save na we yagize ati "Nkurikije ko i Save ari ho ubukirisitu gatolika bwinjiriye mu Rwanda, akaba ari ho hatangiriye kwamamaza ivanjiri mu Rwanda, hakwiye kubakwa inzu ndangamurage y’iyobokamana, bityo abajya gusura Kibeho bakazajya babanza kuhanyura, kuko ari ho hadukinguriye amarembo atuganisha ku Mana."
Ibi byanashimangiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, agira ati "Save koko ntikwiye kuba Paruwasi nk’izindi zisanzwe. Twiteguye gufatanya kugira ngo bizagerweho, Save na yo ijye isurwa na ba mukerarugendo."
Yunzemo ati "Kiliziya ya mbere twemeye umuganda wo kuzayubaka, muzaduhe umwanya dufatanye. Ntibikwiye kuba ibya Gisagara cyangwa ibya Kiliziya gusa kandi, bikwiye kuba iby’u Rwanda kuko kuba kwamamaza ijambo ry’Imana byaratangiriye hano, ntibikwiye gufatwa nk’ibisanzwe. Abagiye i Kibeho, abajya i Yeruzaremu, bakwiye guhera hano i Save."

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare Paruwasi ya Save iherereyemo, yavuze ko umushinga wo gutuma Save nk’ahahereye ubukirisitu mu Rwanda hagendwa, bari kuwuganiraho n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta.
Yagize ati "Twabiganiriyeho, tuvugana ku mushinga w’inzu ndangamurage y’iyogezabutumwa (musée missionnaire), aho twazakusanyiriza ibikoresho bya kera, hakaba n’ibindi twagaragaza mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo abaza bose bazajye bahakura imbaraga za roho, n’ishyaka ryo kogeza inkuru nziza kure yacu".
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Kigali, yaboneyeho gusaba abakirisitu kurushaho gukorera Imana bazirikana ku bamisiyoneri batangije ubukristu mu Rwanda, bagenze ibilometero 7,000 mu nyanja no mu migezi aho bahuye n’imihengeri, ku butaka bagenze n’amaguru bahura n’inyamanswa z’inkazi n’abashakaga kubambura, bararwara, bamwe bagwa no mu nzira.
Kiliziya kandi ifite n’ibindi bikorwa harimo ibya Caritas byo gufasha abakene, ndetse n’ibijyanye n’ubutabera n’amahoro.






VIDEO - I Save muri Gisagara bahetse abana mu bwato, berekana uko Abamisiyoneri bazaniye Abanyarwanda ijambo ry'Imana bakoresheje ubwato, hanyuma bakagenda n'amaguru. Icyakora hari n’abagendaga ku ndogobe.
Tariki ya 8/2/1900 nibwo hubatswe Kiliziya ya mbere mu Rwanda, mu isambu… pic.twitter.com/TOFpDDXbH1
— Kigali Today (@kigalitoday) February 9, 2025
Ohereza igitekerezo
|