Menya impamvu Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amata

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, aborozi bo mu Rwanda bifatanyuije n’abatuye isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata.

Kubera akamaro k’amata n’intungamubiri zibamo, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ryashyizeho uyu munsi mu rwego rwo gushishikariza abatuye isi kunywa amata hagamijwe kongera imirire myiza mu bantu.

Kuva abantu batangira korora inka batangiye kuzikama bakanywa amata, bakarya amavuta ayakomokaho (ibirunge mu Rwanda) n’ibindi.

Amata akize ku ntungamubiri zitandukanye zirimo ibinyamavuta ibyubaka umubiri, imyunyu, ubutare na za vitamine zitandukanye.

Abahanga mu mirire bavuga ko amata y’inka afite hagati ya 22% na 29% y’imwunyu ngugu ya (calcium) umuntu ategetswe kurya ku munsi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda itangaza ko impuzandengo y’amata umunyarwanda anywa mu mwaka yavuye kuri litiro 21 mu mwaka wa wa 2006 agera kuri litiro 75.3 mu mwaka wa 2021.

Nubwo bimeze gutya ariko ngo haracyari intambwe ikwiye guterwa kugira ngo umunyarwanda yihaze mu kunywa amata kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa riteganya ko nibura umuntu umwe yanywa litiro 120 z’amata ku mwaka kugira ngo abe anyoye amata ahagije.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ndorimana Jean Claude avuga ko Leta izakomeza kwagura ibikorwa by’ubworozi no kwegereza abaturage uburyo bwo kunywa amata meza ku giciro cyiza.

Ati “ Imbaraga ziri gushyirwa muri iyi gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi biraduha icyizere ko mu gihe kiri imbere ko twese abanyarwanda tuzaba tunywa amata ku kigero gikwiye ndetse akaboneka ku giciro gito.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kunywa amata Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yongeye gushishikariza abanyarwanda kunywa amata hibandwa ku bana bato bazajya banywera amata ku ishuri akishyurwa na Leta.

Leta y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze imyaka itatu buri munyarwanda azaba anywa Litiro 120 ku mwaka z’amata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka