Menya impamvu hatatowe Umuyobozi mushya wungirije w’Umujyi wa Kigali

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasobanuye ko itora ry’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ritabaye, kuko uwo mwanya itari yawumenyeshejwe kugira ngo itora ritegurwe.

Samuel Dusengiyumva yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Pudence Rubingisa, hakaba hategerejwe kumenyekana uwo bazakorana asimbuye Merard Mpabwanamaguru
Samuel Dusengiyumva yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Pudence Rubingisa, hakaba hategerejwe kumenyekana uwo bazakorana asimbuye Merard Mpabwanamaguru

Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ubwo Perezida wa Repubulika yari akimara gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, harimo no kuba uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya we mu Mujyi wa Kigali wahise ujya ku isoko.

Hagati aho ariko Umujyi wa Kigali wahise utangaza ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, ko ushimira Rubingisa na Dr Merard Mpabwanamaguru wari umwungirije, ashinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Umujyi wa Kigali unatangaza ko batakiri Abajyanama mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yahise atangaza ko Urujeni Martine usanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, ari we uyoboye by’agateganyo Umujyi wa Kigali mu gihe hataratorwa abayobozi bashya.

Dr Kayihura yakomeje avuga ko amatora ari buze gukorwa ku gicamunsi, akaba ari ko byagenze, haje gutorwa Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ariko abantu bategereza uza kuba amwungirije baraheba.

Nyuma yaho Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iryo tora ritabaye, busobanura ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) ikirimo kuritegura, itariki rizaberaho ngo izamenyekana hanyuma.

Kigali Today yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora(NEC), Charles Munyaneza, asobanura ko umwanya wari uri ku isoko bateguriye amatora ari uw’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali gusa.

Munyaneza yagize ati "Itegeko riteganya ko iyo habayeho imyanya iri vacant(iri ku isoko), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akayigezaho iyo myanya, anayisaba gutegura amatora."

Yakomeje agira ati "Na biriya rero byo mu Mujyi ni ko byagenze, twebwe Minisitiri yatwandikiye, umwanya yatugejejeho yadusabaga gutoresha ni uw’Umuyobozi w’Umujyi gusa, ibindi ntabwo tubizi, muri MINALOC ni bo babibasobanurira."

Munyaneza avuga ko batajya batoresha umwanya Minisiteri itabagejejeho, ati "Uriya mwanya ni wo tuzi gusa", uw’Umuyobozi wungirije w’Umujyi bakaba bagitegereje kuzawumenyeshwa.

Bamwe mu bitabiriye amatora mu Mujyi wa Kigali
Bamwe mu bitabiriye amatora mu Mujyi wa Kigali

Kigali Today yahise ibaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, asobanura ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali itaruzuza Abajyanama bose bakenewe kugira ngo babashe kwitoramo abagize Komite Nyobozi y’uyu Mujyi.

Ati "Buriya buri Karere muri 3 tugize Umujyi wa Kigali havamo Abajyanama babiri babiri, na batanu bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, hasigaye umwanya w’Umujyanama ugomba gutorwa akava mu Karere, buriya Rubingisa wavuye mu Karere ka Gasabo ntabwo arasimburwa nk’Umujyanama."

Minisitiri Musabyimana akomeza asobanura ko mu gihe ibyo bitaranozwa, batagombaga kurekera icyuho mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bakaba mu byihutirwa bagomba kuba bashyizeho nibura Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umwungirije akaba azatorwa ikindi gihe.

Muri make Perezida wa Repubulika yasimbuje Dr Mpabwanamaguru hamwe n’undi mujyanama w’umugore wagiye kwiga abasimbuza Ayanone Solange na Samuel Dusengiyumva, ariko Rubingisa watowe n’Inteko y’Akarere ka Gasabo we ntabwo arasimburwa.

Minisitiri Musabyimana akavuga ko Perezida wa Repubulika we yashyizeho abajyanama 2 baburaga mu bo yemererwa 5, ariko abajyanama 6 batorwa (bavuyemo Rubingisa) bakaba batuzuye.

Minisitiri Musabyimana avuga ko mu gihe Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali rivuga ko Abajyanama babura bashobora kumara iminsi 90 (amezi atatu) batarasimburwa, batagombaga gutegereza icyo gihe cyose Umujyi wa Kigali utarabona Umuyobozi.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko uwari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru, atakiri muri uwo mwanya.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali
Ibiro by’Umujyi wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka