Menya iminsi y’ikiruhuko rusange yemewe mu Rwanda
Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika N° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’Ikiruhuko rusange, igaragaza iminsi itarenga 15 mu mwaka abantu bafatiraho akaruhuko utabariyemo impera za buri cyumweru.

Ku wa 01 Mutarama uba ari umunsi mukuru w’Ubunani, ku wa 02 Mutarama ukaba Umunsi ukurikira Ubunani, ku wa 01 Gashyantare uba ari Umunsi w’Intwari.
Habaho umunsi wa Gatanu Mutagatifu utagira itariki ihamye ariko wizihizwa mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe cyangwa mu ntango z’ukwa Mata, ndetse hanyuramo umunsi umwe hagati (haba ari ku cyumweru) hakabaho umunsi mukuru wa Pasika.
Ku wa 07 Mata uba ari Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutangira icyunamo kimara iminsi irindwi, hamwe no gutangira kwibuka bimara amezi arenga atatu kugera muri Nyakanga.
Ku wa 01 Gicurasi uba ari Umunsi Mukuru w’Umurimo, ku wa 01 Nyakanga ukaba Umunsi w’Ubwigenge, ku wa 04 Nyakanga ukaba Umunsi wo Kwibohora, naho ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama ukaba Umunsi w’Umuganura.
Ku wa 15 Kanama uba ari umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, ku wa 25 Ukuboza ukaba umunsi mukuru wa Noheli, ku wa 26 Ukuboza ukaba Umunsi mukuru ukurikira Noheli.
Buri mwaka kandi habaho iminsi ibiri mikuru y’Idini ya Islam yitwa EID EL FITR na EID AL-ADHA itagira amatariki ahamye yizihirizwaho, ariko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Rwanda Moslems’ Association), ukamenyesha Leta igihe cyo kuyizihiza.
EID EL FITR ukunze kwizihizwa mu kwezi kwa Gicurasi buri mwaka, naho EID AL-ADHA ukizihizwa mu kwezi kwa Nyakanga buri mwaka.
Ingingo ya kane y’iryo teka rya Perezida wa Repubulika ivuga ko uretse ku wa 07 Mata, umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba uw’ikiruhuko rusange.
Na none iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho.
Iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba uw’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe (1) muri iyo ibiri (2) y’ikiruhuko rusange yahuriranye.
Ohereza igitekerezo
|
Turebye kuribi biruhuko biteganwa namategeko ukaba wakwirukanwa kumunsi umwe muriyi nirihe tegeko cg amategeko mwadufasha
Turashimira Ubuyobozi bw.igihugu cyacu muburyo batunejeje badutangiriza umwaka dusezera kuri 2024.Turabemera mu ngamba natwe tuzirimo mu kwesa imihigo. Inama zanyu tuzazikurikiza
Mwatubarije iby’imigabane yacu yo muri Banque Populaire bataduha aho bigeze ko Bimeze igihe kinini.Murakoze
Mwatubarije iby’imigabane yacu yo muri Banque Populaire bataduha aho bigeze ko Bimeze igihe kinini.Murakoze
Mwatubarije iby’imigabane yacu yo muri Banque Populaire bataduha aho bigeze ko Bimeze igihe kinini.Murakoze
Mwatubarije iby’imigabane yacu yo muri Banque Populaire bataduha aho bigeze ko Bimeze igihe kinini.Murakoze
Mwatubarije iby’imigabane yacu yo muri Banque Populaire bataduha aho bigeze ko Bimeze igihe kinini.Murakoze
none se buri event nku muganura numunsi wikiruhuko?
Mitubwire Nina kuwa mbere le25/04/2023 Ari umumsi w’ikiruhuko?
Hi ndabona wibagiwe Lundi de Paque
Uyu harya ubuhaho? Cyangwa ni Pâque nyine! Urebe iteka rya Perezi ntawo ubaho