Menya imikorere y’Iposita muri iki gihe cya Covid-19

U Rwanda kimwe n’isi muri rusange, rumaze amezi hafi atatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa mu mpera z’Ukwezi k’Ukuboza 2019, nyuma kigenda gikwira mu bindi bihugu.

Uretse ubuzima bw’abantu, icyo cyorezo cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu bitandukanye cyane cyane ko hari ibikorwa byahagaze mu rwego rwo gukumira ikwikwira ry’icyo cyorezo, ingaruka z’icyo cyorezo zikaba zarageze ku bigo bitandukanye.

Mu Rwanda, Iposita na yo ni kimwe mu bigo byagezweho n’ingaruka za Coronavirus, ariko kikaba cyaragerageje kudahagarika ibikorwa ahubwo gikora bijyanye n’uko ibihe bimeze.

Nshimyumuremyi Ildephonse, ashinzwe kumenyekakanisha ibikorwa akaba asobanura uko Iposita irimo gukora muri iki gihe cya Covid-19 ndetse n’ingaruka icyo cyorezo cyayigezeho.

Agira ati “Iposita irakora kandi neza serivisi abakiriya badukeneraho turazibaha ndetse hari n’iziyongereye muri iki gihe cy’icyorezo”.

Muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, cyane cyane mu gihe igihugu cyose cyari mu kato (lockdown), Iposita yakoze uko ishoboye ngo ifashe abantu mu buryo butandukanye kuko batari bemerewe gukora ingendo kandi hari serivisi bakeneye.

Serivisi itangwa n’Iposita kandi yagize akamaro muri iki gihe cya Covid-19, ni iyitwa ‘home delivery’, ni ukuvuga gushyira umukiriya ibyo akeneye iwe mu rugo.

Ubwo igihugu cyari muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’, umuntu yashoboraga gutuma iposita ikamuzanira imiti, ibiryo, amakarita yo kwivuza n’ibindi, bikamusanga mu rugo.

Nk’uko Nshimyumuremyi abivuga, ibyo byakorwaga ikiri imbere ari ugufasha abantu kurusha gushaka amafaranga.

Yagize ati “Gutwara ibipfunyika yaba mu gihugu no hanze, ibiciro bibarwa hashingiwe ku biro (kg). Iyo umuntu yohereza byinshi agabanyirizwa igiciro, ubusanzwe umuntu ushaka kohereza igipfunyika aho ari hose mu Rwanda, yishyuraga 1200 Frw ku kilo, ariko ubu yishyura 1000Frw muri iki gihe cya Covid-19”.

Kohereza igipfunyika mu mahanga byo birahenze ugereranyije no mu gihugu, kuko ikilo kimwe kibarirwa 51.340Frw, gusa iyo umuntu yohereza ibiro byinshi aragabanyirizwa.

Ubundi Iposita itanga serivisi zinyuranye nk’uko bisobanurwa na Nshimyumuremyi, muri zo harimo serivisi za banki, harimo kubitsa, kubikuza no kuguriza.

Kugira ngo umuntu abone inguzanyo itangwa n’Iposita, bisaba ko aba afite konti itangwa n’Iposita, kuba ari umukozi w’ikigo runaka, ndetse no kuba anyuza umushahara kuri iyo konti.

Iposita kandi igira za sheke (cheque) umuntu abikuza ahari ishami ry’Iposita hose mu Rwanda. Iposita kandi itanga serivisi zo kugura umuriro, uburyo bwo kwishyura umuntu adakoze ku mafaranga (cashless).

Iposita kandi itanga serivisi zo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kubara ibijyanye n’imisoro, Western Union ndetse n’ibijyanye no kuvunja amafaranga (Forex Bureau), gusa serivisi ya Forex bureau iboneka i Kanombe ku kibuga cy’indege ndetse n’i Rubavu gusa.

Iposita inafasha abantu bagura ibintu bitandukanye kuri interineit nka ‘Alibaba’, ikabafasha kwishyura no kubagezaho ibyo baguze.

Iposita inakorana n’abacuruzi mu kubagezaho ibyo barangura n’iyo zaba toni nyinshi kuko ifite ibikoresho byabugenewe. Ubu ngo umucuruzi uri i Musanze yarangura ibicuruzwa muri Kigali akabituma iposita ikabimushyira i Musanze.

Indi serivisi itangwa n’Iposita ni ugukodesha udusanduku tw’iposita, aho ubukode k’umwaka buri hagati ya 15,000-30,000Frw ku mwaka. Iposita igira n’ibyo icuruza bifatika nka ‘timbre’, ‘carte postale’ n’ibindi.

Iposita ikorera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, gusa mu iki gihe cy’akato ntigera i Rusizi ndetse no muri Rubavu. Ifite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge, ikagira amashami mu turere twa Huye, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rubavu, Musanze, Gicumbi, Rwamagana, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Muhanga, Nyamagabe ndetse na Nyanza.

Ubutumwa bwoherezwa n’Iposita bugabanyije mu bice bibiri. Hari ubwoherezwa n’abantu boherereza bagenzi babo ibintu bitandukanye ariko bidasohotse mu gihugu hakaba n’ibyohererezwa abantu bari mu mahanga.

Ubutumwa Iposita itumwa butarenga mu Rwanda bwose bubarirwa mu kitwa ‘express’ ni ukuvuga ko butarenza iminsi ine butaragera ku wo bugenewe.

Ubwoherezwa mu mahanga, mbere ya Covid-19 bwabaga mu bice bibiri bitandukanywa n’iminsi bumara butaragera ku wo bugenewe, ni ukuvuga ko habagaho ‘express’ bumara iminsi ine iteranga, igihugu bwaba bujyamo icyo ari cyo cyose.

Hari kandi n’ubwitwa ‘registered mail’ iyo umuntu yahitagamo gukoresha ubu buryo yabaga azi ko ubutumwa buzamara iminsi iri hagati ya 7-14 bukabona kugera aho bwoherejwe. Gusa ubu buryo ntibukora kuva Covid-19 yatangira.

Nk’uko Nshimyumuremyi yabisobanuye, ubu Iposita ikorana n’abafite indege z’imizigo (cargo), kugira ngo ishobore gutumikira abakiriya bayo bayituma mu mahanga, gusa uburyo bukoreshwa ni Express gusa, kandi kuko Iposita yishyura izo ndege z’imizigo ihenzwe, bituma n’igiciro cyo kohereza ubutumwa cyarazamutseho nka 5% ku giciro gisanzwe.

Ikindi kandi kuko uburyo bwa ‘registered mail’ bwahendukaga kurusha ‘express’ bwitabirwaga n’abakiriya benshi, ubu rero muri iki gihe cya Covid-19, byatumye abakiriya bohereza ubutumwa mu mahanga bagabanuka.

Gusa nubwo ibiciro byazamutse, nka kompanyi ishaka kohereza ibicuruzwa mu mahanga nk’icyayi, ikawa cyangwa se ibindi nk’imyenda intweto bikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda), iyo ikoranye n’Iposita ngo ibagabanyiriza ibiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka