Menya icyadindije imirimo yo gutunganya inzu yari iy’Umwamikazi Gicanda

Nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2019 inzu yahoze ari icumbi ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda yeguriwe Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, kugeza ubu ntiharaboneka ingengo y’imari yo kuhavugurura kugira ngo hazajye hasurwa nk’izindi Ngoro z’Umurage w’u Rwanda.

Inzu yari iy'Umwamikazi Gicanda
Inzu yari iy’Umwamikazi Gicanda

Nk’uko bisobanurwa na Amb. Robert Masozera, umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, kugeza ubu icyo babashije gukora ni ugusiga irangi inyuma kuri iyo nzu, mu rwego rwo kugira ngo yoye gusigara isa nabi mu mujyi i Huye, no kuyishyiraho abayirinda kugira ngo ireke gutahwamo n’ababuze aho barara.

Ikindi cyakozwe kugeza ubu ni umushinga wo kuyivugurura washyikirijwe Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ukaba utarabonerwa ingengo y’imari.

Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kuvugurura inzu Umwamikazi Gicanda yahoze acumbitsemo hanyuma ikazashyirwamo imurika rigaragaza uko yabayeho, imico yamuranze igaragaza imyitwarire myiza y’umugore, n’abandi bantu bagasobanurirwa ibye bashobora kumwigiraho, nk’uko bisobanurwa na Amb. Masozera.

Akomeza agira ati “Twateganyaga no kuyishyiraho urugo ruriho imitako ya Kinyarwanda nk’uko twabikoze ku Ngoro y’umurage w’u Rwanda iri i Huye, hanyuma tukazashyiramo n’aho abahasura bashobora kwakiririzwa amata nk’uko umwamikazi yabigenzaga.”

Mu yindi mishinga minini Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyari gifite harimo uwo kwagura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari, hashyirwamo izindi nzu gakondo mu rwego rwo kwigana uko umurwa w’i Bwami wabaga umeze.

Kugeza ubu abari batuye aho iyo ngoro igomba kwagurirwa bamaze kwishyurwa, ariko ingengo y’imari yo gutangira ibikorwa nayo ntiraboneka.

Amb Masozera ati “Kugeza ubu mu Rukari hari amazu gakondo atatu, nyamara umurwa w’abami wabaga ugizwe n’amazu abarirwa muri 50. Twebwe tuzubaka andi mazu gakondo 16 cyangwa 20. Urumva buri yose yagiraga umumaro, ariko twebwe tuzamurikamo amateka y’abami bayoboye u Rwanda kuva kuri Gihanga kugeza ku batuye mu Rukari.”

Icyakora, umushinga wo gutunganya ingoro yo kwibohora ku Murindi wo wabonewe ingengo y’imari, uretse ko kurangiza kuhatunganya uko byifuzwa bigenda birogowa na Coronavirus, kuhatunganya ubu ngo bigeze kuri 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka