Menya ibyo ugomba kwitwararika mu gihe ukoresha Gaze kugira ngo wirinde inkongi

Abantu benshi bakoresha Gaze mu guteka amafunguro atandukanye ariko ntibamenya bimwe mu bintu by’ingenzi bakwiye kwitwararika igihe batetse.

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda avuga ko ubundi umuntu utekesha gaze akwiye kugira ubumenyi bw’ibanze akwiye kuba afite bwo kwitwararika ibintu byamuteza inkongi.
CIP Jonas Rizinde mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Polisi rwa X yigisha abantu bakwiye kwitwararika igihe batetse kuri Gaze.

Ati“Mbere yo gucana Gaze ugomba gufungura inzugi n’amadirishya nibura mbere y’iminota 10, birabijijwe kwegeranya Gaze n’imbabura y’amakara cyanga utetse ku nkwi biri hafi yayo, ariko mu gihe ushaka kubikoresha byose ugomba gushyiramo intera ya metero eshatu hagati yabyo byose”.

Kuvugira kuri terefone no kuyicomeka no gucomeka Radio aho utekeshereje Gaze byongera ibyago byo gutera inkongi.

Ati“Igihe umuntu akoresha Gaze agomba no kugenzura ko imigozi ihuza amashyiga n’icupa ntaho wangiritse niba cyangwa utarariwe n’imbeba, cyangwa udahitisha gaze biturutse ku zindi mpamvu, ikindi umuntu agomba kugira isuku y’amashyiga akanareba niba anateretse neza”.

Ikindi CIP Jonas Rizinde avuga gishobora guteza impanuka ya Gaze ni uburyo bayitwaramo kuko icupa rigomba gutwarwa rihagaze.

Ati “ Birabujijwe gutwara icupa rya Gaze uritambitse kuko bishobora gutuma iturika ni byiza kuritwara rihagaze kuko aribwo buryo bwiza bwo kuritwaramo mu rwego rwo kwirinda impanuka ryaguteza”.

Mu gihe utunze gaze mu rugo hari ibintu by’ibanze uba ugomba gutunga kugira ngo uzimye inkongi igihe bibaye ngombwa.

Icya mbere ni Ikiringiti cyabugenewe mu kuzimya inkongi kigakoreshwa kidatose, ushobora kuba ufite ikiringiti gisanzwe ariko ukabanza kugitosa ndetse umuntu ashobora kwifashisha esuwime ( Essui Main) ariko bitose.

Ati “ Ni byiza gutunga agakoresho bita “ Akarehaga Gaze” ndetse na kizimya mwoto igihe habaye inkongi umuntu akihutira no guhamagara atabaza kuri numero 111 kugira ngo izimye”.

Wabigenza gute igihe uhuye n’inkongi y’umuriro ya Gaze

Igihe ikibatsi cy’umuriro cyizamutse mu Isafuriya ufata umupfundikizo wayo ugapfundikira uturutse ahari ikibatsi kinshi ukamara amasegonda 10 ukabona gupfundura.

Ati “Ikiringiti gitose “Umunyitsi” cyangwa Esuwime itose ubyifashisha uzimya inkongi ukareba aho ikibatsi kigana ugapfundikira ukoresheje icyo kiringiti cy’umunyitsi ukamara amasegonda 10 nyuma ugapfundura ukareba niba umuriro wazimye wasanga utarazima ukaba uretse gupfundura”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu mpera za Nyakanga, muri uyu mwaka, mu gihugu hose habaye inkongi 201, ziganjemo izatewe n’amashanyarazi ku kigero cya 77,6%; mu gihe izatewe na gazi zingana na 22,4%.

Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu kugira inkongi nyinshi aho wihariye izingana na 51% muri ayo mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka.

Ubusanzwe inkongi z’umuriro ziri mu byiciro bine bikurikira ari byo; Izikongezwa n’ibintu karemano bikomeye (Corps solides) nk’ibiti n’ibindi biteye kimwe, aho ushobora kwifashisha amazi uyizimya.

Icyiciro cya kabiri cy’inkongi ni ituruka ku bisukika byaka nka Mazutu, Lisansi, Benzini n’ibindi. Ibi mu kubizimya hakaba hifashishwa ikizimyamuriro kirimo urufuro cyangwa Puderi.

Ubwoko bwa gatatu bw’inkongi ni igihe umuriro uturuka kuri Gaze. Aha hifashishwa puderi, ikinyabutabire cya Dioxyde de Carbone (C02) cyangwa ukaba wakwifashisha ikiringiti gitose mu gihe umuriro ukiri mucye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka