Menya ibyiciro by’amasomo atangirwa mu Ishuri rya Gisirikari ry’i Gako
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye umuhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako (Rwanda Military Academy), wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye, abaharangije amasomo arimo n’aya Gisirikari.

Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako riherereye mu Karere ka Bugesera. Kuva ritangiye mu mwaka wa 1999, rifite inshingano zo kwigisha abasore n’inkumi; bagahabwa ubumenyi butuma barangwa n’imikorere, indangagaciro n’imyifatire by’umwuga w’igisirikari bibashoboza kuba intoranywa zinjizwa mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye.
Mu byiciro Kigali today igiye kugarukaho by’abakurikirana amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikari riri i Gako, bibimburirwa n’icy’abitabira amasomo muri iri shuri bamara umwaka umwe biga ibijyanye n’igisirikari gusa.
Icyo cyiciro kiba kigizwe n’abitabira amasomo basanzwe ari abasirikari bato ndetse n’abasivili bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye.
Ikindi cyiciro ni icy’abitabira amasomo amara igihe kiri hagati y’imyaka itatu n’ine. Ni gahunda yatangiye muri iryo shuri ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2015, ikaba ari iyo kwagura ubushobozi bw’iryo shuri n’ubw’abaryigamo. Iyo Kaminuza ikaba yohereza abarimu n’inzobere zigisha abanyeshuri b’i Gako guhera mu mwaka wa mbere kugeza basoje amasomo bakanabihererwa impamyabumenyi.

Muri ayo mashami uko ari atatu, harimo irirebana n’ubuhanga mu bya gisirikari n’ubumenyamuntu (Social and military science), Ubuvuzi (General medicine) ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu (Mechanical and Energy engineering), abayitabira bakaba bayafatanya n’amasomo y’ibya gisirikari.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikari rya Gako, Maj Gen Innocent Kabandana, avuga ko gahunda yo kwagura iri shuri yaba mu bumenyi n’ibikorwa remezo ikomeje.
Yagize ati “Muri nzeri 2020 twakiriye abandi banyeshuri bagomba kwiga mu yandi mashami ane ya siyansi yiyongera ku yandi masomo iri shuri risanzwe ritanga ariyo: imibare, ubugenge, ibinyabuzima, n’ubutabire. Bakaba baratangiye umwaka wa mbere muri uku kwezi kwa Mata 2021”.
Yongeraho ati “Uku kwaguka kujyanye kandi na gahunda irambye yo kubaka aho gukorera hajyanye n’icyerekezo, hagizwe n’amashuri, amacumbi, ibikoresho, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro n’ibindi. Icyiciro cya mbere cy’inyubako iri shuri rigomba kwagukiraho kikazarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2021”.
Maj. Gen Kabandana yanavuze ko bafite gahunda irambye yo kwita by’umwihariko ku guhugura abarimu, no gushaka imfashanyigisho zitandukanye, zizafasha kuzamura ireme ry’uburezi butangirwa muri iri shuri rikuru.
Muri uyu mwaka wa 2021, abarangije amasomo bagera kuri 721 bahawe ipeti ryo ku rwego rwa Ofisiye. Barimo abakobwa 74 n’abagabo 647.
Aba babarizwa mu byiciro bitatu, aho icya mbere kigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikari babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikari n’ubumenyamuntu (Social and military science), Ubuvuzi (General medicine) ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu (Mechanical and Energy engineering).

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506, bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’ibya gisirikari gusa. Iki cyo kigizwe n’abari abasirikari bato, mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivili 159 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Naho icyiciro cya gatatu ni icy’aba ofisiye batandatu, barangije mu mashuri ya gisirikari yo mu bihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikari n’u Rwanda ari byo Ububirigi, Kenya na Sri-Lanka. Aba bakaba barahiriye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbere yo gutangira imirimo.
Umuyobozi w’Ishuri rya gisirikari rya Gako, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yavuze ko mu batangiranye n’abarangije amasomo bakagirwa aba ofisiye ku wa mbere tariki 26 Mata 2021, abagera kuri 62 ni bo batabashije gukomezanya n’abandi ku mpamvu z’uburwayi, gutsindwa cyangwa imyifatire.
Ohereza igitekerezo
|
Urubyiruko nitwe mbaraga zigihugu zubaka kandi vuba niyo mpamvu dufite intego nubushake bwokuzaba aba ofisiye kandi babigize intego kuko dufite inshingano zo gusigadira ubusugire bwigihugu cyacu, murakoze cyane
Kubanyeshuri barangije ayisumbuye bashaka kwiga general medecine banyura muzihe nzira?
UWIZE CONSTRUCTION BYASHOBOKA KO YABONA AYO MAHIRWE
Ntabwo ar igitekerezo n’ikibazo ngewe nize Building and construction byashoboka ko nange nabona ayomahirwe yokuba umyofisiye MURAKOZE
Ese munsobanurire umuntu wize ibijyanye namahoteli (culinary arts)nawe igihe ari umusirikare muto ashobora kwemererwa gukomeza kwiga mwishuri rikuru rya gisirikare
Ese uyumwaka abanyeshuri baragiye?
Amazina ni Nsengiyumva valens wirulindo mumurenge wa mbogo pfite imyaka 21 nkunda igisirikare cyane nize MEG ngira amanota 60 nkaba pfite inzozi zo kuba umusirikare mwapfashije nkajya kwiga mu ishuri rya gisirikare igako 0792004951
ese muri rwanda miltary academy gako habamo civil engineering ? murakoze
Umuntu urangije mu WA gatandatu yabona ayo mahirwe yo kuba umwofisiye?
Mwaramutse?
Mubyukuri mfite indoto
Zo kuba umwofisiye.
Gusa wamfasha ukambwira ni ba umuntu urangije mu WA gatandatu yabona ayo mahirwe
Ngewe ntabwo naba umusirikare.Kubera ko ntinya kumena amaraso y’umuntu.Mbona biteye ubwoba cyane.