Menya ibyatuma uwagabiwe inka muri gahunda ya ‘Girinka’ ayamburwa

Mu nka zisaga 327,558 zibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, izigera ku 86,649 ni izimaze guhabwa imiryango itishoboye yo muri iyi Ntara, muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuva yatangira mu mwaka wa 2006.

Abagabirwa inka bagirwa inama yo kuzitaho hagamijwe ko zibagirire akamaro
Abagabirwa inka bagirwa inama yo kuzitaho hagamijwe ko zibagirire akamaro

Kimwe n’indi miryango ibarizwa mu zindi Ntara, aborojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abemeza ko zikomeje kubabera imbarutso yo kwikura mu bukene, bwari bwarabadindije.

Gusa ku rundi ruhande, hari n’abinubira kuba barambuwe izo bari barorojwe, bagasigara mu gihirahiro, dore ko barimo n’abagaragaza ko batigeze bamenya cyangwa ngo bamenyeshwe ibyashingiweho ngo bazamburwe.

Muri iyi nkuru, Kigali Today yifashishije amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi N°001/2018, yo ku wa 13/7/2018, agenga imitangire n’imicungire y’inka zitangwa muri gahunda ya Girinka, maze ikusanyiriza abasomyi bayo bimwe mu bishobora gushingirwaho, uwagabiwe inka akaba yayamburwa.

Umutwe wa gatatu w’aya mabwiriza, ugaruka ku nshingano z’inzego zinyuranye harimo n’izireba umuryango worojwe, aho ingingo ya 26, igaruka ku byo inka yiturwa igomba kuba yujuje, birimo kuba ari inyana, kuba ifite nibura amezi atandatu y’amavuko, yarafashwe neza, idafite ubusembwa, itarwaye kandi yambaye iherena.

Mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, kivuga ko mu gihe umuryango ugomba kwitura uvukishije ikimasa bwa mbere, ukomeza kucyorora kugeza ku mezi 12, kikagurishwa ku bufatanye na komite ya Girinka ku rwego rw’Umurenge, amafaranga avuyemo, akugurwamo inyana y’imvange.

Ingingo ya 28 ivuga ko umuryango worojwe ufite inshingano rusange zo kubahiriza amasezerano wagiranye n’urwego rwaworoje, agamije kutabura inka itanga umukamo mu rugo ikomoka kuyo worojwe.

Izindi nshingano ku muryango worojwe nk’uko bigaragara mu ngingo ya 29, zirimo gufata inka neza, kuyigaburira neza, kuyirinda indwara, kuyigirira isuku, kuyororera mu kiraro, kuyivuza, kuyiteza intanga. Ikindi ni uko uworojwe, aba afite inshingano zo kumenyekasha ku gihe Urwego rw’Umurenge imihindagurikire ku mibereho y’inka yorojwe. Aba agomba kandi kumenyesha urwego rw’Umurenge mu nyandiko ko inka yorojwe ikekwaho ubugumba no gutanga amakuru igihe cyose abisabwe n’ubuyobozi.

Umuryango worojwe igihe cyose utaritura, inka worojwe iguma ari umutungo w’urwego rwaworoje. Ukaba utemerewe kuyigurisha, kuyitangaho impano, ingwate, cyangwa kuyikoraho irindi hererekanya iryo ari ryo ryose igihe utaritura. Icyakora iyo umaze kwitura, umuryango worojwe inka ushobora kwikenuza iziyikomokaho, ariko ukagira nibura iyo usigarana mu muryango, mu rwego rwo kugumya kuwufasha kubona amata n’ibindi.

Mu gika cya kane cy’iyi ngingo, havuga ko umuryango worojwe, wirengera uburyozwe buturutse ku burangare, iyo gupfa cyangwa kuburirwa irengero kw’inka, bifite isanomuzi ry’uburangare cyangwa ikosa ryawo.

Ingingo ya 38 iteganya ibibujijwe ku muryango worojwe inka, aho bitemewe kwica inka, kuyikomeretsa, kuyifata nabi, cyangwa kuyicisha inzara. Kuba umuntu yayigurisha, kuyitangaho impano, ingwate cyangwa kuyikoraho irindi hererekanya iryo ariryo ryose rinyuranyije n’amabwiriza; nabyo ntibyemewe.

Mu bindi bitemewe ni ukuba uwahawe inka ya Girinka yayiragiza, gukoresha uburyo bw’uburiganya ubwo arim bwo bwose ugamije kwanga kwitura, kwimukana inka worojwe muri Girinka utaritura kandi utarabiherewe uburenganzira na komite ya Girinka ku rwego rw’Umurenge, bikemezwa na Komite ya Girinka ku rwego rw’Akarere.

Korozwa inka muri gahunda ya Girinka inshuro irenze imwe, keretse bikozwe mu buryo bwo gushumbusha, hamwe no kuzimya igicaniro mu rugo kabone n’ubwo yaba yararangije kwitura nabwo ntibyemewe.

Menya ibishobora gutuma umuryango worojwe inka, uwayiguze cyangwa umukozi ubishinzwe bahanwa

Mu ngingo ya 40 y’aya mabwiriza, iteganya ibihano ku muryango worojwe, mu gihe bigaragaye ko wanyuranyije n’amabwiriza agenga gahunda ya Girinka, aho wamburwa inka, igahabwa undi uri ku rutonde hashingiwe kuri raporo yakozwe na Komite ya Girinka ku rwego rw’Umurenge; iyo Komite iba igizwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge ari na we ukuriye Komite, hamwe n’abandi bakozi ku rwego rw’Umurenge barimo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe ubworozi, uhagarariye abagore, uhagarariye urubyiruko, uhagarariye abafite ubumuga n’uhagarariye urwego rw’umutekano.

Mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, havuga ko umuryango wafashe nabi inyana yo kwitura, uhanishwa igihano cyo kwitura nyina mu cyimbo cy’inyana yayikomotseho.

Ni mu gihe uguze inka ya Girinka mu buryo bunyuranyije n’ibiteganyijwe muri aya mabwiriza, we ahanishwa kuyamburwa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 41 y’aya mabwiriza.

Uwagabiwe inka mu gihe anyuranyije n'amabwiriza agenga gahunda ya Girinka ashobora kuyamburwa
Uwagabiwe inka mu gihe anyuranyije n’amabwiriza agenga gahunda ya Girinka ashobora kuyamburwa

Aya mabwiriza anateganya ibihano ku mukozi wa Leta unyuranya n’ibiyakubiyemo, aho ahanwa hakurikijwe amategeko agenga abakozi ba Leta, bigakorwa n’Umuyobozi ufite ububasha bwo kumuhana.

Ni ibihano bitangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ashingiye kuri Raporo ya Komite ya Girinka ku rwego rw’Umurenge, igihano gifashwe, kiba kigomba guhita kimenyeshwa Umuyobozi w’Akarere.

Mu Ntara y’Amajyaruguru n’ubwo nta mibare ifatika Kigali Today yabashije kubona y’abambuwe inka bahawe muri Girinka, mu bice bitandukanye ntihasiba kugaragara abaturage baba barazambuwe, iyo ubabajije hakaba abavuga ko batazi intandaro yo kuzamburwa, hakaba abemera ko na bo ubwabo, hari aho baba baratadukiriye ntibashyire mu bikorwa ayo mabwiriza ayigenga, ariko ku rundi ruhande, hakaba n’abatunga agatoki ruswa, baba baratswe na bamwe mu bayobozi mu nzego zo hasi, cyane cyane mu Midugudu n’Utugari, bakwanga kuyitanga, bikabaviramo kwakwa inka borojwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka