Menya ibyafashije Abanyarwanda kugera ku bumwe bafite ubu

Gukura amoko mu ndangamuntu, gutanga imbabazi ku bakoze Jenoside, na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ni bimwe mu byafashije Abanyarwanda kugera ku bumwe bafite ubu.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitari byoroshye ko Abanyarwanda babana mu mahoro iyo baba badafite ubuyobozi bwiza.

Rwagasana Alex ni umwe mu bashima iki gikorwa cyo kutandika amoko mu byangombwa biranga Abanyarwanda nk’uko byahozeho kera ubwo byari bigoye cyane kuko hari aho wageraga bakakwima serivisi kubera ubwoko.

Ati “Ubu twese turi Abanyarwanda kandi nta pfunwe ndetse n’isoni dufite ryo kuba umuntu yakwaka indangamuntu ngo uyimwime kuko uba uzi ko nta kindi ari busangemo atari imyirondoro yawe gusa”.

Umukecuru witwa Mukarusanga Annonciata utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye avuga ko uwabayeho mu Rwanda rwo hambere ndetse no muri uru Rwanda yakubwira itandukaniro ry’imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Jyewe mu myaka 72 mfite ndakubwira itandukariro ry’ubu n’iryo ku bategetsi bo hambere, urebe nawe uko kera byari bimeze, ubu turatekanye, turagenderanira, ndetse n’uwaba yanga undi nta burenganzira bwo kumuhutaza afite, nta bintu by’ubwoko bwo mu byangombwa ngo ugende nugera ahantu umuntu nakubaza ibyangombwa ngo utinye kubitanga wikanga ko hari icyo agutwara. Ubwo se aho tudafite ubumwe ni hehe ko ubona ibitanya Abanyarwanda byose babikuyeho?”
Mukarusanga avuga ko akarusho u Rwanda rufite ari uko habayeho kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bakaba babanye mu mahoro.

Uwitwa Mugorewase Rachel avuga ko iyo hatabaho ubuyobozi bwiza akurikije ibyabaye mu Rwanda hashobora kubaho guhora bitewe n’ibyo Abanyarwanda banyuzemo.

Ati “Jyewe ahubwo ndumva Abanyarwanda bari bakwiye kubakira ku byo bamaze kugeraho ahubwo bagakomeza no gusigasira amahoro dufite birinda icyadutanya”.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu itegura ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda gukomeza kubumbatira ubumwe bwabo no kubana mu mahoro.

Nikuze Donatien ushinzwe ubumwe no kwimakaza imibanire myiza y’Abanyarwanda muri MINUBUMWE avuga ko bahisemo ukwezi k’Ukwakira kuko gufite icyo gusobanuye mu mibereho y’Abanyarwanda kuko ari ko kwatangijwemo urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zimwe mu nkingi Leta y’u Rwanda yashyizeho, iya mbere yabaye iyo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda igira iti “Twimakaze ubumwe, Tubumbatire Isano dusangiye, Twubake ejo heza hazaza h’u Rwanda.”

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka