Menya ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri riteganya uburyo inyubako isengerwamo igomba kuba yubatse

Ku itariki 24 Nzeri 2024, urusengero rwitwa ‘Light of Jesus Church’ rwari mu Mudugudu wa Cyurusagara, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, rwakuweho(rwarasenywe) burundu, kubera kutuzuza ibisabwa.

Uru rusengero rwari ruherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruherutse gusenywa kubera kutuzuza ibisabwa
Uru rusengero rwari ruherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruherutse gusenywa kubera kutuzuza ibisabwa

Ntabwo ari rwo rwonyine kuko mu mpera za Kanama 2024, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) yatangaje urutonde rw’inzu zasengerwagamo zigomba gusenywa ruriho izigera kuri 336, bitewe n’aho zikorera cyangwa uburyo zimeze, "bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga."

MINALOC yavugaga ko igenzura ryasanze mu Rwanda hose hari inzu zisengerwamo 14,094, muri zo hakaba harafunzwe izigera kuri 9,880 kugera mu mpera za Kanama 2024, kubera kutuzuza ibisabwa, harimo izirenga 600 zitagomba kongera gufungurwa, zirimo 336 zigomba gusenywa burundu.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yagize ati "Ntabwo ari ibintu dukora mu buryo buhishe, na ba nyirazo murabivugana akakubwira ati ‘nanjye rwose iyi nzu ndumva umuti ari uko nayireka, ngategereza igihe nzakorera umushinga wo kubaka inzu nzima nahurizamo abantu.”

Iteka rya Minisitiri No 03/CAB.M/019 ryo ku wa 15/4/2019, rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire, riteganya uburyo inyubako isengerwamo igomba kuba yubatse, ibikoresho biyigize ndetse n’aho igomba kuba iri, akaba ari byo inzego zivuga ko zirimo kugenzura kugira ngo urusengero rwemererwe kwakira abantu.

Amabwiriza ari mu ngingo ya 15 y’iri teka ateganya ko imyubakire igomba kubungabunga ubuzima rusange bw’abaturage, gushimangira umudendezo n’imibereho
myiza y’abaturage hashyirwaho uburyo
bugena bukanagenzura ibishushanyo
by’inyubako.

Iyi ngingo kandi iteganya ko habaho igenzura ry’ubuziranenge bw’ibikoresho byubakishwa, kunoza isuku, gushyiraho uburyo bwo kumurika no kubona umwuka bukwiye, gufata neza ingufu no kwirinda inkongi z’umuriro, kwirinda ibiza bishingiye ku miterere y’ahantu, ku nyubako n’ibikorwa mu Rwanda.

Ingingo ya 16 y’iri teka ikomeza ivuga ko ibisabwa by’ibanze bijyanye n’imyubakire bigomba gukurikizwa mu gushushanya, gutegura umushinga w’inyubako no kuyubaka nk’uko biteganywa mu mabwiriza agenga imyubakire.

Muri ibyo bisabwa hari ukuba inyubako ifite imitere ihamye, ikomeye kandi ifite uburambe, yujuje ibisabwa mu mikoreshereze, irindiye abayirimo umutekano no guhangana n’ibiza.

Hari ukubahiriza amahame yo kurengera
ibidukikije, kuba nyabagendwa, imikoreshereze myiza y’umutungo
kamere, gukoresha neza ingufu z’amashanyarazi n’ingufu karemano, hamwe n’uburyo bunoze bwo gufata neza amazi y’imvura n’atemba.

Inyubako kandi igomba kugira urumuri n’ubuhehere karemano, kurangwa n’isuku n’isukura, hamwe no gushimangira uburambe binyuze mu
kwitabwaho.

Ingingo ya 17 y’iri teka ivuga ko ikoreshwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi
bikomoka imbere mu gihugu, bitabangamira ibidukikije kandi bikenera ingufu nkeya mu kubikora no kubigeza aho bikenewe, rigomba kwibandwabo hakurikijwe ibikubiye mu mabwiriza y’imyubakire.

Ubusanzwe abagenzura insengero bajyaga bibanda ku bwiherero busukuye kandi buhagije, parikingi, umurindankuba, ibirinda urusaku kumvikana hanze y’urusengero, uburyo bwo gufata amazi yakoreshejwe n’ay’imvura, ubukarabiro, kwirinda inkongi hamwe no kuba urusengero rwinjiramo umwuka n’urumuri bihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi babona amadini nka butike.Ndetse n’imana bavuga ko bakorera,ubwayo ibita "abakozi b’inda zabo" nkuko Abaromo igice cya 16,umurongo wa 18 havuga.Nkuko Nyakubahwa president wacu yabivuze ejobundi arahiza abadepite,aya madini aba yiba abayoboke bayo.Yezu yasobanuye neza yuko abakristu nyakuli bagomba gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Urugero,ba Pawulo birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya no kuboha amahema bakayagurisha.Icyacumi amadini yitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahaye amasambu.Bisome muli Kubara (Numbers),igice cya 18,umurongo wa 24.Aha ngaha umuntu yashima abayehova bose bajya mu nzira bakabwiriza,kenshi bari kumwe n’abana babo,kandi bakabwiriza ku buntu.Nta mafaranga basaba mu nsengero zabo.Narabyiboneye ubwange.

rukera yanditse ku itariki ya: 2-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka