Menya ibihingwa bishya byashyizwe muri Nkunganire
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A, hiyongereyemo ibishyimbo, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.
Ni amabwiriza yatanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2023, ubwo yashyiragaho amabwiriza ajyanye n’itangwa ry’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure harimo Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A kuva tariki ya 11 Nyakanga 2023 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2023.
Ingingo ya mbere y’aya mabwiriza iteganya ko ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mu gihembwe cy’ihinga 2024A, ari ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.
Naho ku mbuto z’indobanure hakazunganirwa ibigori, soya n’ingano gusa.
Ibigo by’abikorera bitanu bifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ari byo bonyine byemerewe gucuruza ifumbire mvaruganda muri gahunda ya Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A.
Ibyo bigo ni Yara Rwanda Ltd, E.T.G inputs Ltd,Rwanda Fertilizer Company Ltd,M.G.K Activities Ltd na One Acre Fund/Tubura.
Ibi bigo bisabwa kugeza ifumbire mu Gihugu ku gihe no kuyicuruza binyuze ku Kigo cyitwa Agro-Processing Trust Corporation Ltd (APTC Ltd), ndetse no kuba bacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) bakorera mu Mirenge itandukanye mu Turere twose.
Igiciro gito cy’ifumbire harimo Nkunganire ya Leta ni amafaranga 605 ku Kilo kimwe mu gihe igiciro kinini ari amafaranga y’u Rwanda 991 ku Kilo kimwe.
Cyakora aya mabwiriza aha uburenganzira abacuruzi b’ifumbire kugabanyiriza abahinzi ibiciro ariko nanone akabima ubwo kuzamura ngo barenze igiciro cyashyizweho.
Ibigo by’abikorera 29 bifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) nibyo byonyine byemewe gucuruza imbuto z’indobanure ku bahinzi muri gahunda ya Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A.
Imbuto z’ibigori ziriho Nkunganire ya Leta ziri mu bwoko butandatu ariko zigaterwa bijyanye n’imiterere y’agace zigiye guhingwamo, ah’imisozi miremire, imigufi igira imvura ihagije ndetse no mu misozi migufi no mu bibaya.
Imbuto ya macye ni iyo mu bwoko bwa RHM aho Ikilo kigura amafaranga 650 naho ihenze ikaba iyo mu bwoko bwa WH iri ku mafaranga y’u Rwanda 1000 ku Kilo kimwe.
Ni mu gihe imbuto ya soya iri mu moko abiri, iya macye ikaba ari RWSO igura amafaranga 580 ku Kilo naho Peka6/SB24, Ikilo kiri ku mafaranga y’u Rwanda 645 harimo Nkunganire ya Leta.
Naho ingano igiciro cy’imbuto y’indobanure kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 700 na 800 ku Kilo harimo Nkunganire ya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|