Menya byinshi kuri Paul w’i Mushubi wamamaye ahamagara ku maradiyo

Dusengimana Paul uzwi nka Paul w’i Mushubi ni umusore w’imyaka 33. N’ubwo yize amashuri abanza gusa ni we Munyarwanda wa mbere, abyibwirije wandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko ingingo 101 mu Itegeko Nshinga ihinduka.

Paul w'i Mushubi ngo ashima ko atakiri umutebo ahubwo yasirimutse
Paul w’i Mushubi ngo ashima ko atakiri umutebo ahubwo yasirimutse

Ibi ni byo byatumye n’abandi baturage batangira kunga mu ryo yari yatangije na bo batangira kwandikira Inteko Ishinga Amategeko, kugeza Itegeko Nrivuguruwe.

Uyu musore wavukiye mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mushubi, avuga ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ubutwari yagiye agira abyibwirije nko gukunda guhamagara ku maradiyo atandukanye avuga ibyiza biri iwabo no gusuhuza abantu b’iwabo i Mushubi.

Yagize ati “Naje i Kigali mbana na mukuru wanjye, nari mfite imyaka 17. Numvaga mfite ishyaka ryo guhamagara buri radiyo ngasuhuza abaturage ba Mushubi kuko nari narabasize mu cyaro, nasuhuzaga abantu bakabikunda ndetse na mukuru wanjye bikamugeraho akangurira ama inite yo guhamagaza. Nageze ubwo mvuga n’ibyiza by’iwacu maze abayobozi batangira kubikunda”.

Paul w’i Mushubi yahembwe moto eshatu, imwe yahawe n’Akarere ka Nyamagabe n’izindi yahawe na Polisi y’u Rwanda, ngo akaba yarazifashishije mu kwiteza imbere. Avuga kandi ko yagiye ahabwa ibindi bihembo n’amasosiyete atandukanye kubera kumenyekana.

Gukunda radiyo ngo byaje ubwo yatekeraga abasirikare mu ishyamba rya Nyungwe, kuko bakundaga gukina igisoro bumva radiyo akajya kureba aho bakina, abakunda gutyo ndetse anakunda radiyo. Ibi ngo ni byo byatumye abakurikira akajya abatekera.

Yagize ati “Nakundaga abasirikare cyane kuko babanje gukambika hafi y’iwacu i Mushubi, baje kwimuka ndabakurikira tujya mu ishyamba rya Nyungwe nkajya mbatekera, bakwimuka tukimukana, iyo bahembwaga buri wese yakoraga ku mushahara we bakampemba”.

Mu buzima busanzwe Paul w’i Mushubi ni umushabitsi wikorera ku giti cye, akaba afite indoto zo kuzashaka umugore mu gihe cya vuba ndetse akaba avuga ko azarinda asaza adatezutse guhamagara ku maradiyo avuga ibyiza bigerwaho n’Abanyarwanda ndetse no gusabana na bo, akaba umufana ukomeye wa APR FC.

Paul w’i Mushubi ashima kuba atakitwa umutebo (uko bitaga abaturage ba Gikongoro) ahubwo akaba we n’abaturage b’iwabo baramaze kwiteza imbere ndetse n’inzara itahasibaga ikaba itakiharangwa, byose ngo asanga byaraturutse ku miyoborere myiza iranga iki gihugu cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

nibyiza urumuntuwumugabo uzi kurebakure iMANA iguhe umugisha

Mbabazi Andre yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

MURAKOZE KUDUHA AMAKURU YA PAUL. ARIKO NABANDI MUZAYATUGEZEHO NKA THEOGENE JOMBA, ANOSIYATA WIGIKUNDAMVURA, GAHWAYIHWAYI, PADRI BUGARAMA. RUKUBAYIHUNGA RUHERU (NSHIRI), FURUJANCE MUSIRIMU, IMAKURATA BUGESERA, ECT YARI KASIM IRUSIZI.THX

TWAGIRA KASIM yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Turashima umuvandimwe wacu Paulo kubwo kutubera ahotuba tutari akabadutangira ibyifuzo. Nakomereze aho kd natwe turamukunda.

Dufatanye isaac yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Turashima umuvandimwe wacu Paulo kubwo kutubera ahotuba tutari akabadutangira ibyifuzo. Nakomereze aho kd natwe turamukunda.

Dufatanye isaac yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka