Menya byinshi kuri Paul w’i Mushubi wamamaye ahamagara ku maradiyo

Dusengimana Paul uzwi nka Paul w’i Mushubi ni umusore w’imyaka 33. N’ubwo yize amashuri abanza gusa ni we Munyarwanda wa mbere, abyibwirije wandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko ingingo 101 mu Itegeko Nshinga ihinduka.

Paul w'i Mushubi ngo ashima ko atakiri umutebo ahubwo yasirimutse
Paul w’i Mushubi ngo ashima ko atakiri umutebo ahubwo yasirimutse

Ibi ni byo byatumye n’abandi baturage batangira kunga mu ryo yari yatangije na bo batangira kwandikira Inteko Ishinga Amategeko, kugeza Itegeko Nrivuguruwe.

Uyu musore wavukiye mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mushubi, avuga ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ubutwari yagiye agira abyibwirije nko gukunda guhamagara ku maradiyo atandukanye avuga ibyiza biri iwabo no gusuhuza abantu b’iwabo i Mushubi.

Yagize ati “Naje i Kigali mbana na mukuru wanjye, nari mfite imyaka 17. Numvaga mfite ishyaka ryo guhamagara buri radiyo ngasuhuza abaturage ba Mushubi kuko nari narabasize mu cyaro, nasuhuzaga abantu bakabikunda ndetse na mukuru wanjye bikamugeraho akangurira ama inite yo guhamagaza. Nageze ubwo mvuga n’ibyiza by’iwacu maze abayobozi batangira kubikunda”.

Paul w’i Mushubi yahembwe moto eshatu, imwe yahawe n’Akarere ka Nyamagabe n’izindi yahawe na Polisi y’u Rwanda, ngo akaba yarazifashishije mu kwiteza imbere. Avuga kandi ko yagiye ahabwa ibindi bihembo n’amasosiyete atandukanye kubera kumenyekana.

Gukunda radiyo ngo byaje ubwo yatekeraga abasirikare mu ishyamba rya Nyungwe, kuko bakundaga gukina igisoro bumva radiyo akajya kureba aho bakina, abakunda gutyo ndetse anakunda radiyo. Ibi ngo ni byo byatumye abakurikira akajya abatekera.

Yagize ati “Nakundaga abasirikare cyane kuko babanje gukambika hafi y’iwacu i Mushubi, baje kwimuka ndabakurikira tujya mu ishyamba rya Nyungwe nkajya mbatekera, bakwimuka tukimukana, iyo bahembwaga buri wese yakoraga ku mushahara we bakampemba”.

Mu buzima busanzwe Paul w’i Mushubi ni umushabitsi wikorera ku giti cye, akaba afite indoto zo kuzashaka umugore mu gihe cya vuba ndetse akaba avuga ko azarinda asaza adatezutse guhamagara ku maradiyo avuga ibyiza bigerwaho n’Abanyarwanda ndetse no gusabana na bo, akaba umufana ukomeye wa APR FC.

Paul w’i Mushubi ashima kuba atakitwa umutebo (uko bitaga abaturage ba Gikongoro) ahubwo akaba we n’abaturage b’iwabo baramaze kwiteza imbere ndetse n’inzara itahasibaga ikaba itakiharangwa, byose ngo asanga byaraturutse ku miyoborere myiza iranga iki gihugu cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

poul turakwemera cyane.

BYUKUSENGE EDOUALD yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

ntakomereza.ahonumunuwumugabo

twizeyimana yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Uyu ni wa wundi Se Rusakara ajya abwira ngo:"Rongora urakuze!!!"?

Kabwera yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Poul wimushubi urasobanutse

Alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ibyo uvuga ni ukuri Paul w’imishubi turamukunda twese kandi turagushyigikiye .

MBONYINEZA Eliezer. yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Uyu musore agira ishyaka cyane!

NDAGIJIMANA Ephron yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Paul nanjye ndamwemera kubitekerezo atanga ndetse no kuba ariwe waratekereje bwa mbere gusaba ko iriya ngingo ya 101 ivugururwa.

Nakomereze aho rwose turamushyigikiye cyane

Mwesige yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Uyu musore agira ishyaka,ntagira ipfunwe ryo kuvuga ukuri.
Ikindi agira morale yaradususurukije mu ngando 2013.

Courage @Jean Paul

NDAGIJIMANA Ephron yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Paul ndamuzi kabisa najyaga mubona imushubi kuri center kera Ari umwana muto cyane nyuma nkajya mubona mugisirikare kabisa iyi nkuru ni iy’ukuri.
Paul, courage rwose turagushyigikiye ku bitekerezo byiza ugira n’uburyo ushimisha abanyarwanda.

Elias yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Paul wimushubi ndamuzi neza twarabyirukanye twariganye nubwo we atabashije gukomeza gusa ndamushimira umurava nubwitange yagiraga kuva akiri muto nakomereze who.

Isaie yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Paul wimushubi ndamuzi neza twarabyirukanye twariganye nubwo we atabashije gukomeza gusa ndamushimira umurava nubwitange yagiraga kuva akiri muto nakomereze who.

Isaie yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Paul turakwemera brother.
Uzakomez umurava ufite.

Ndi I Buteteli ,
Uzadushimirire ubuyobozi bw’igihugu.tugiye kubona imuriro kbsa.

John Bazili yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Guhamagara Kuri Radio Nikimwe Mubyerekanako Umuntu Akunda Igihugu Kdi Nyamagabe Dukomeze Twubahirize Amabwiriza Yose Mukwirinda Covid.19

Bosco Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka