Menya byinshi ku nkambi y’impunzi ya Mahama

Mahama ni imwe mu nkambi eshanu zo mu Rwanda zicumbikiye impunzi zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ziganjemo izo mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo.

Inkambi ya Mahama
Inkambi ya Mahama

Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba yatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo impunzi z’Abarundi zahungaga, itangira ifite abagera ku 61,328 ariko muri iyi minsi ikaba isigaranye abarenga ibihumbi 38, kuko abandi bose bamaze gutaha.

Uretse Abarundi, muri iyi nkambi hanakiriwe Abanyekongo bahimuriwe bagera ku bihumbi 19 biyongeraho izindi mpunzi nke zituruka mu bihugu bya Sudani, Eritrea, Ethiopia hamwe n’Umunyamisiri umwe.

Impunzi z’i Mahama zifite umuyobozi wazo ufite abo bafatanya (komite) igizwe n’abantu basaga 8, n’abashinzwe icyo umuntu yakwita nk’insisiro 9, abashinzwe imidugudu 18, abakuriye amasoko hamwe n’abakuriye insengero zo mu nkambi.

Haba serivisi zitandukanye zitangirwa kwa muganga zirimo no kuboneza urubyaro
Haba serivisi zitandukanye zitangirwa kwa muganga zirimo no kuboneza urubyaro

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama, André Vuganeza, avuga ko muri iyi nkambi ari ho hari ikigo cya mbere cy’amashuri mu Rwanda cyakira umubare munini w’abanyeshuri.

Ati “Inkambi ya Mahama ifite amashuri y’incuke atanu, ikagira amashuri abanza atanu, ikagira n’ayisumbuye atanu, ngira ngo ikigo kinini cyigamo abanyeshuri benshi kiri hano i Mahama, kuko gifite ubushobozi bwakira abanyeshuri ibihumbi 21, ikagira amavuriro abiri kugira ngo tubashe gucunga neza ubuzima bw’aba bantu, ivuriro rimwe mu minsi ya vuba rizajya ku rwego rw’ibitaro.”

Mu nkambi ya Mahama kandi habarizwa amasoko ane, yiganjemo abikorera ibyabo batangiye kandi bahagaze neza, kubera ko hari imishinga itandukanye ibafasha kwifasha, ndetse habaka n’abafite imishinga bafatanyije n’abaturage bo hanze b’abaturanyi babo.

Mu nkambi ya Mahama ubucuruzi mu isoko bukorwa nk'ahandi hose
Mu nkambi ya Mahama ubucuruzi mu isoko bukorwa nk’ahandi hose

Mu rwego rwo kwegereza abayituye amazi meza, mu nkambi ya Mahama bari ku kigero cyiza, kuko kiruta cyane igiteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), aho bari kuri litiro 25 ku muntu.

Buri wese afite inzu abamo muri iyi nkambi ku buryo nta muntu uba mu ihema, hakabamo ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, ndetse n’amarerero y’abana bato ane.

Imibereho myiza y’impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, yanashimangiwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi mu Gihugu cy’u Burundi, Nestor Bimenyimana, ubwo yari mu ruzinduko intumwa za Leta y’u Burundi zari zagiriye mu Rwanda guhera tariki 19 kugera tariki 20 Ukuboza 2022, mu rwego rwo gushishikariza impunzi z’Abarundi zisigaye mu Rwanda gutaha ku bushake.

Mu nkambi ya Mahama ni ho hari ikigo cya mbere cy'amashuri gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri benshi mu Rwanda
Mu nkambi ya Mahama ni ho hari ikigo cya mbere cy’amashuri gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri benshi mu Rwanda

Yagize ati “Twashimiye Imana tubonye mumeze neza, tubonye museka mumwenyura, hari ahandi tugenda tugasanga imyenda iragenda igacika igashira, bagatera ibiraka bigashira, bakiberaho uko nyine, hamwe twahageraga tukumva dufite ubwoba, ariko twashimiye Imana dusanze musa gutyo”.

Uretse inkambi ya Mahama, mu Rwanda hari izindi nkambi zirimo iya Kiziba iri mu Karere ka Karongi, Kigeme iri mu Karere ka Nyamagabe, Mugombwa iri mu Karere ka Gisagara, n’iya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo.

Inzu ababyeyi babyariramo mu nkambi ya Mahama
Inzu ababyeyi babyariramo mu nkambi ya Mahama
Inzu yo kubyariramo yatashywe tariki 10 Gicurasi 2022
Inzu yo kubyariramo yatashywe tariki 10 Gicurasi 2022
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka