Menya byinshi ku munyamakuru Cleophas Barore wamamaye muri ‘Makuru ki mu binyamakuru’

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya.

Barore Cleophas yamamaye mu gusoma ibinyamakuru byasohotse kuri Radiyo Rwanda
Barore Cleophas yamamaye mu gusoma ibinyamakuru byasohotse kuri Radiyo Rwanda

Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kugeza ubu, bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda kiba buri wa gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radiyo na Tereviziyo Rwanda.

Barore avuga ko ubu bunanaribonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza, dore ko yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri bikarangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerecyezo, kuri ubu akaba yubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi akaza kubana n’umuryango we i Rwamagana, yaje kuba umupasitoro muri ADEPR, nyuma y’uko yari umusinzi ukomeye ndetse ntanatinye kwisengerera udukumi.

Agira ati “Icyo ngiyemo cyose nkijyamo wese. Nari umusinzi ukomeye abo tujyanye mu kabari babaga bazi ko tugiye kunywa bya nyabyo, naranywaga nkanasinda nari narabaye imbata y’inzoga, no mu bakobwa ninyabyagayo gusa ntabwo nigeze mba imbata y’ubusambanyi”.

Barore avuga ko nubwo yijandikaga muri ibyo, n’iyo yageraga ku kazi na ko yagakoraga atiganda kandi mu buhanga n’umurava, ndetse ibyo yashayemo yaje kubivamo arakizwa burundu ndetse aba umurokore.

Mu bintu byamukomereye mu itangazamakuru ni ukuba abanyamakuru batagira umushahara munini, ku buryo umunyamurava utarikunda utanarifitiye umuhamagaro byamugora kurirambamo.

Yagize ati “Kimwe mu bintu byankomereye ni ukuba uyu mwuga wacu nta mishahara ifatika tugira, kabone nubwo wabona akamisiyo rimwe na rimwe. Za Nyarutarama, za Norvege wumva, burya umunyamakuru ntiyapfa kuhatura, usanga muri karitsiye ari ugupfundikanya, icyatumye mpanamba ni uko nagiye muri uyu mwuga nywukunda”.

Barore avuga ko ikindi gihembo gikomeye cy’umunyamakuru ari uko ibyo akora ababyumva n’ababibona bamushimira bikamutera ishema, rimwe na rimwe ubwo bwamamare bukaba bugushayo benshi nko kugurirwa amayoga no gukundwa n’abakobwa.

Barore kandi asanga igihe kigeze ngo ave mu mwuga, ndetse rwose ko abonye ahandi hamuha amasaziro meza yahajya, ibintu ubundi atigeze atekereza mu myaka itambutse.

Bamubwiye ko azayobora ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu arara adasinziriye

Mu byo atazibagirwa mu mwuga we w’itangazamakuru ni umunsi bamubwiraga ko azayobora ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bwa mbere kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Yagize ati “Nararyamye ariko nasinziriye amasaha make. Nagize ubwoba gusa numva ko ari inshingano, igihe kigeze umuyobozi wanjye yarambazaga buri kanya ati uri tayari? Nkumva ubwoba bubaye bwose gusa nkihagararaho nti ndi tayari. Aranambwira ati ubu rero umenye ko uduhagarariye twese kandi uhumure tukuri inyuma”.

Barore ashima ko akimara gutangira ikiganiro yabikoze neza ndetse n’ikiganiro kikagenda neza, ahanini akaba yarabikesheje ubunararibonye bwe ariko kandi n’ikipe bagiteguranye ubuhanga.

Mu bundi buzima busanzwe, Barore Cleophas asaba abakiri bato gutekereza ejo hazaza habo, cyane cyane akebura abiyambika ubusa cyangwa bakaririmba indirimbo z’urukozasoni.

Yibutsa n’abanyamakuru ko gukora itangazamakuru kinyamwuga kandi urikunze bitanga imigisha n’ibyishimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Bazina wanjye nkunda cyane nukuri ndagukunda peee ubyumve ndagukurikirana cyane kuko wanyigishije byinshi mu buzima kandi umpa n’umurongo wo kumenya ejo heza hanjye. nifuje kuva kera uko nakumenya nshaka contact zanyu ariko nibyanshobokera ariko ndasaba ninginze ngo nimubona ubu butumwa muzamfashe kuko ndabakunda rwose. byamfasha by’umwihariko mbabonye amaso ku maso kandi nizeye ko Nyagasani we ushobora byose azabikora neza mu izina rya Yezu Kristu . Amen

BARORE Boniface yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Ariko amakuru nigeze numva ko Barore yabaye Mayor yaba ari ukuri?

Jean Damascene Hafashimana yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Barore ndamusabira ubuyobozi ntarwego na rumwe atayobora Muzehe wacu azamuhe intara. Ndamushimiye

Yves yanditse ku itariki ya: 13-10-2021  →  Musubize

Mudufashe muduhe contact ze

Bosco yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Mudufashe muduhe contact ze

Bosco yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

hagize uziduha rwose yaba adufashije kuko Nazina wanjye n’umuntu ngenderaho kandi mpa agaciro gakomeye

BARORE Boniface yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Barore ndamukunda cyane kubiganiro akoresha kuri radio Rwanda,ndamushimira indangagaciro yakomeje kugaragaza mumwugawe yiyubahakdi avugira rubanda ,ndamusaba kugira uruhari rwatuma RBA ikomeza kugaragara neza nkarandiyo nkuru y’igihuhu gukumira nkindirimbo namashushu byurukozasoni bidahaye isuranzinza nejohaza hurubyiruko rwu Rwanda agira ninama abanyamakuru bakiribato kundanga gaciro zinjyanye nimyambarire usanga bamwe bafata itangazamakuru nkokuba umu star nimyitwarire ikaba iyubu star kurusha kuba umunyamakuru murako murakagira u Rwanda rwuje iterambere rishingi kumuco w’umwimerere.

TUYISINGIZE Frederic yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Nanjye ndamukunda;Barore ni umuhanga, ntahubuka, arashishoza, avuga nezan, kunda cyane ko akunda gusoma ibitabo. God bless and protect you Bwana Barore.

mjjjjj yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Nange BARORE ndamukunda.Afite experience mu Itangazamakuru.Ariko kuba abifatanya no kuba Pastor,ntabwo bijyanye n’uko bible idusaba.Icya mbere,Yesu yabujije Abakristu nyakuri kwiha Titles.Nta na rimwe Abigishwa ba Yesu bihaga Titles z’iki gihe (pastor,padiri,reverand,bishop,etc...).Bose barangwaga no kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana,badasaba Icyacumi nkuko uyu munsi bimeze.Urugero,Pawulo yirirwaga abwiriza,akabifatanya no kuboha amahema akayagurisha.Ubu siko bimeze.Ubukristu bwahindutse gushaka ifaranga,ibyubahiro binyuze kuli Titles.Burya Reverand,bisobanura "umuntu utinyitse,ufite ibyubahiro birenze").Bishop (Monseigneur) bisobanura "umwami wange").Nta mukristu nyakuri wiha izo Titles.Ni ubwibone kandi Imana irabitubuza.Bihuye nuko muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko Abakristu nyakuri ari bake cyane.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Urakoze GATABAZI.Ongeraho ko Yesu yabujije abakristu kwitwa Data,kubera ko Data ari umwe,Imana yaturemye.Bisome muli Matayo 23:9.Nyamara burya Padili bisobanura "data".Tugomba kwirinda kwiha title mu rwego rw’idini.Biba bigamije "kwikuza" kugirango ubone uko urya abayoboke bawe.Bakagufata nk’umuntu udasanzwe.

kirenga yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

NGAHO @GATABAZI NAWE VA MU NZIRA KUKO "IWANYU" ATARI KU ISI...NZAGUSHIMA. SHOGOSHERA. ARIKO DIII, ESE MUBESHYA BA NDE GATABAZI WEEEE? IMITWE GUSA. IMANA MUYIGIRA IYO MUFITE IBYO MWIMIRIJE IMBERE...

Terebye yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka