Menya byinshi ku bayobozi bashya b’Uturere

Ku itariki 07 Ukuboza 2023, ni bwo mu turere dutandukanye mu Rwanda, habaye amatora ku myanya y’ubuyobozi bw’uturere twari tuyobowe by’agateganyo.

Menya byinshi ku bayobozi bashya b'Uturere
Menya byinshi ku bayobozi bashya b’Uturere

Abayobozi batowe ni 13, barimo abayobozi b’uturere barindwi n’ababungirije batandatu, ayo matora akaba yararebaga uturere umunani aritwo Burera, Gakenke, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

Mu Karere ka Burera, Gakenke, Rubavu, Nyamasheke hatowe ba Meya gusa, mu gihe muri Musanze na Rutsiro hatowe Meya n’ababungirije babiri, naho muri Karongi hatorwa Meya n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu gihe mu Karere ka Rwamagana hatowe Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Mu bayobozi 13 batowe abagabo ni batandatu mu gihe abagore ari barindwi, aho umubare munini ari uw’abize kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Mu rwego rwo kurushaho kumenya abo bayobozi batowe, Kigali Today yarabasuye maze ibakorera icyegeranyo ku buzima bwabo n’amateka abaranga.

Burera

Mukamana Soline watorewe kuyobora Akarere ka Burera, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana batanu, yavukiye mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero mu 1974.

Yize Sociologie mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters) acyigira muri Mount Kenya University, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye na Public Health.

Mukamana Soline, Meya w'Akarere ka Burera
Mukamana Soline, Meya w’Akarere ka Burera

Atorewe kuyobora Akarere ka Burera, nyuma y’uko yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, aho yakoze indi mirimo ijyanye no kwita ku barwayi mu bitaro bya CHUK no mu bitaro bya Muhororo, akora n’indi mirimo mu Karere ka Ngororero, aho yayoboye ishami ry’imiyoborere ndetse n’ishami ry’’ubuzima.

Musanze

Nsengimana Claudien watorewe kuyobora Akarere ka Musanze, ni umugabo w’imyaka 46 ufite umugore n’abana babiri, yavukiye mu Karere ka Rutsiro.

Yize kugera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu (Masters) cya kaminuza, aho afite impamyabumenyi yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, mu ishami rya Microfinance.

Uwo muyobozi yari amaze imyaka 18 ayobora Ikigo cy’imari iciriritse (INKUNGA Microfinance), aho yakoze n’amahugurwa mu bihugu bitandukanye ku Isi, ajyanye n’imiyoborere y’ibigo by’imari, gutegura imishinga ndetse n’iterambere ry’abaturage haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Muri ako Karere ka Musanze kandi hatowe abayobozi babiri b’akarere bungirije, aribo Uwanyirigira Clarisse ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Théobard Kayiranga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Nsengimana Claudien, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Uwanyirigira Clarisse, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana batatu, wavukiye mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze mu 1988.

Amashuri yisumbiye icyiciro cya mbere (Tronc Commun) yayigiye muri St Jerôme Janja, ayisumbuye ayasoreza muri Gs Coeur Immaculée de Marie Rwankuba, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye A0 mu ishami ryo kurengera ubutaka n’ibidukikije.

Uwanyirigira atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nyuma yuko yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya mu Mujyi wa Kigali, aho yayoboye n’Umurenge wa Rutunga, akaba yarakoze n’indi mirimo itandukanye, aho yabaye Umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu.

Théobard Kayiranga w’imyaka 40 uvuka mu Karere ka Nyamasheke, watorewe kuba Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yize kugera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Kayiranga ufite umugore n’abana babiri, afite impamyabumenyi ya Kaminuza (A0) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi mu yahoze ari KIE, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Korea, aho yize ibijyanye n’imiyoborere y’inzego z’ibanze.

Uwo mugabo aje mu Karere aho yari Umunyamabanga Nshingwabiorwa w’Umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.

Gakenke

Mukandayisenga Vestine watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke, yavukiye mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo mu 1987.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke
Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Uwo mubyeyi ufite umugabo n’abana babiri, yarize kugeza ku rwego rwa Masters, aho amashuri abanza yayigiye i Bweramvura, ayisumbuye ayasoreza muri EAV Rushashi mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo.

Yakomereje amashuri ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi, mu yahoze ari ISAE Busogo, mu ishami rya Agriculture Science Animal Production, aho yatangiye akazi mu gucunga imishinga mu Muryango nyarwanda uharanira Amajyambere y’icyaro (Duhamic-Adri/Association pour le Développement rural Rntégré), Gakenke ikaba muri tumwe mu turere yakoreyemo cyane.

Uwo muyobozi yakomereje amashuri ye muri UNILAC, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na Master of Business Administration Project Management, ayasoza muri 2020 aho yize abifatanya n’akazi yari ashinzwe ko gucunga imishinga nk’umuyobozi wari ukuriye iby’ubutabazi muri Duhamic Adri.

Nyamasheke

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke
Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke

Mupenzi Narcisse watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke yize amategeko ndetse amaze imyaka akora mu nzego z’ubutabera, akaba atorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke avuye muri Minisiteri y’Ubutabera.

Karongi

Mukase Valentine watorewe kuyobora Akarere ka Karongi, asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye mu Karere ka Karongi, aho yari umukozi ushinzwe gutegura ibikorwa no kubikurikirana

Mukase Valentine, Meya w'Akarere ka Karongi
Mukase Valentine, Meya w’Akarere ka Karongi

Umuhoza Pascasie yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umwanya agiyeho avuye mu muryango wa Imbuto Foundation mu Ishami ry’Uburezi.

Rutsiro

Kayitesi Dative ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro, nyuma yuko yari umukozi wa IPRC ishami rya Karongi, ikindi yakoze yakuriye inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Umuganwa Marie Chantal watorewe kuba umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yakoze muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, ayobora n’urwibutso rwa Ntarama.

Kayitesi Dative, Meya w'Akarere ka Rutsiro
Kayitesi Dative, Meya w’Akarere ka Rutsiro

Emmanuel Uwizeyimana watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yari asanzwe ari umukozi mu rwego rw’Igihugu rushinze iterambere (RDB), aho yari yamaze imyaka ibiri n’amezi atanu.

Yakoze no muri Minisiteri y’umurimo, akora mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yakuriye muri Jomo Kenyatta.

Rubavu

Mulindwa Prosper agiye kuyobora Akarere ka Rubavu nyuma yo kumara amezi arenga arindwi ayobora Akarere ka Rutsiro by’agateganyo, ni umwanya yagiyeho avuye muri Minisiteri y’UButegetsi bw’igihugu.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Uwo mugabo w’imyaka 44 ufite umugore n’abana batatu, avuka mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, aho afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bukungu, yakuye muri Amity University yo mu Buhinde, nyuma yo kwiga icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubukungu, mu bigendanye n’amafaranga ndetse n’amabanki.

Yabaye umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo mu gihe cy’imyaka 10 n’amezi atandatu, nyuma yo gukora mu ruganda rw’icyayi rwa ASSOPTHE.

Rwamagana

Ahandi habaye amatora ni mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, aho Kagabo Richard Rwamunono yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Uwo mugabo yari asanzwe ari Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka 11.

Undi wagize uruhare muri iyi nkuru: Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye abobayobozi Imana izabanenabo mushingano bahawe murakoze ndi I mutuntu muri karongi

ntakirutimana jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 26-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka