Menya bimwe mu byaha bishobora kwirukanisha Umupolisi
Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego zishimwa kubera ubunyamwuga bubaranga. Gusa tujya tubona hari abapolisi birukanwa mu nshingano bitewe n’impamvu zitandukanye. Ese ni izihe mpamvu zatuma umupolisi yirukanwa?
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aherutse kugirana n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, cyibanze ku kunoza imikorere n’imikoranire mu kurwanya ibyaha bigaragara muri iyo ntara n’ishusho y’uko umutekano wifashe. Aha yagarutse ku mubare munini w’Abapolisi birukanwa n’ikibatera kwirukanwa.
Avuga ko kuba bigaragarira benshi ko umubare munini w’Abapolisi birukanwa bidakwiye guca igikuba, kuko bituruka na none ku mubare munini w’abakozi icyo kigo gifite bityo hakabonekamo abakosa.
Ati ‟Abapolisi kuba bashobora kuvanwa mu nshingano ari benshi ni uko Polisi ari kimwe mu bigo bifite abantu (abakozi) benshi. Kuba ufite abakozi barenga ibihumbi 20 birashoboka ko kugiramo abantu bafite imyitwarire ituma umubare munini uva mu kazi, bitandukanye n’ikigo gifite abantu 50 cyangwa 100”.
Arongera ati ‟Mwibuke ko dukora akazi gasaba kwihanganira amakuru ayo ari yo yose, cyane cyane ko dukora akazi gafite aho gahuriye n’aho umwe mu bakozi ashobora kwitwara nabi akarenganya abantu, abandi bakabirenganiramo kuko crédibilité (isura) y’ikigo ituruka ku myitwarire y’abakozi bagikorera”.
ACP Rutikanga, yavuze ko nta mupolisi n’umwe wirukanwa hatabayeho kubanza kumugira inama inshuro zirenga ebyiri, avuga ko uwirukanwa aba yihanganiwe mu buryo bwose bushoboka.
Ati ‟Uriya mubare w’abirukanwa ni munini, ariko umubare uba wababariwe bitewe n’uko abayobozi babikurikiranye ni munini kurusha”.
Akomeza agira ati ‟Nta mupolisi n’umwe wirukanwa nibura adaciye mucyo twita Disciplinary Unit nibura inshuro ebyiri bamugira inama, rimwe agafungwa akagirwa inama akarekurwa agasubira mu kazi, akongera agasubira mu makosa bakongera bakamugira inama, akongera byananirana agashyirwa kuri lisite yo gutaha”.
Ruswa ku isonga mu byirukanisha umupolisi
Umuvugizi wa Polisi, yavuze ko mu birukanwa akenshi usanga bazira ruswa nk’icyaha kitababarirwa muri Polisi y’u Rwanda, kugeza n’ubwo uretse n’uwahamijwe icyo cyaha n’uwayiketsweho atababarirwa.
Ati ‟Ruswa yo ntabwo urindira kugirwa inama kabiri gatatu, ishobora kutaguhama mu rukiko ariko twebwe kuba ufite iyo sura ya ruswa, ni ukuvuga ko utaba ugifitiwe icyizere cyo guhabwa umurimo uguha izi mbaraga, iri darapo twambaye rifite imbaraga zikomeye, ukinnye nabi abaturage bahagwa”.
Arongera ati ‟Twifitemo ububasha (autorité) muri twe, ntabwo wakomeza kwihangana ngo utange amahirwe ku muntu ufite autorité iremereye, ngo akomeze akore amakosa umubona ko hari ibyo ari bwangize, hari abantu ari bubangamire, ahubwo wamuha amahirwe agasohoka akajya mu bundi buzima”.
Akomeza agira ati ‟Ruswa ni kimwe mu byaha Polisi itajya yihanganira na gato, iyo uyivuzweho kabiri gatatu kandi koko tukabona ko kubyo uvugwaho bigaragara ko harimo ruswa, nubwo tutayigufatana turareba tuti urazi? Biragaragara ko tutazakomeza gukorana, nubwo tutagufatana igihanga ariko bikagaragara ko aho hantu yahabaye uwo mupolisi arataha. Ariko hari komite zibyigaho zikabireba tukareba n’imyitwarire y’umuntu tukavuga tuti oya uyu muntu agomba gutaha”.
ACP Rutikanga, yagarutse ku bindi byirukanisha umupolisi mu kazi, avuga ubusinzi, ubusambanyi, kwiyitirira umwuga udakora, guta akazi…, avuga ko uwo bigaragayeho akarenga ku nama agirwa atihanganirwa.
Ati ‟Ubusinzi buhora bwisubiramo nibura kabiri kikurikiranya, bakakugira inama ugasubira mu kazi ukongera ugasinda bimwe wiyandarika ukandarika n’urwego (Polisi), ibyo ngibyo biragucyura”.
Arongera ati ‟Ubusambanyi, kwiyandarika muri rusange bikura umupolisi mu kazi. Guta akazi ukagenda kugeza ubwo urangiza ya minsi irindwi utari mu kazi nta makuru, nta ki…, ibyo birahagije kugushyira kuri lisiti yo kwirukanwa”.
Uwo muyobozi yatanze urugero ku mupolisi wari ukirangiza amahugurwa amwinjiza mu Gipolisi, afatirwa mu cyaha cyo kwiyitirira umwuga, ahita yirukanwa.
Ati ‟Umupolisi ukirangiza, muri aba barangije ejobundi, yagiye muri cya kiruhuko bahabwa bakajya gusura imiryango mbere y’uko batangira akazi, ageze mu cyaro iwabo atangira kujya mu masoko gusoresha abantu yigize umukozi wa Rwanda Revenue Authority”.
Arongera ati ‟Harya uwo ugize amahirwe yo kumubona hakiri kare, wamubwira ngo nibwo ukirangiza ukamubabarira koko?, urumva uwo wamurekera muri Polisi?, cyangwa wamubwira uti warakoze nyine hita utaha”.
Akomeza agira ati ‟Ari wowe uyobora Polisi umuntu nk’uwo wamuha andi mahirwe kandi yakwiyeretse hakiri kare?. Ntabwo aranamenyera, ntabwo aratangira akazi agiye mu bantu yigize umukozi wa Rwanda revenue, noneho niyambara imbunda ikizakurikiraho ni iki?”.
ACP Rutikanga yavuze ko mu gusezerera umupolisi binyura mu nzego (Comité) zitandukanye, aho umupolisi aba afite uburenganzira busesuye bwo kujuririra umwanzuro yafatiwe.
Ati ‟Tugira Komite ishinzwe discipline, naho dukorera hose tugira komite ya discipline, na hano mu Ntara y’Amajyaruguru irahari, izo komite zibamo na komite y’ubujurire, iyo komite y’urwego rw’ibanze inaniwe, wa wundi uri kuregwa akabona ko arenganye ajuririra komite ya disipline iyikuriye”.
Akomeza agira ati ‟Hari naho agera kuri komite ya disipline y’Urwego rw’igihugu ku Kacyiru, ikuriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi, bakamwumva akaba yagabanyirizwa igihano, akaba yarenganurwa bakemeza ko asubizwa mu kazi cyangwa akirukanwa bitewe n’imyitwarire”.
Akenshi ngo umupolisi yisanga kuri lisiti yo kwirukanwa iyo aregwa ruswa, icyaha cyo kwiyitirira inshingano, gusubiramo amakosa amwe namwe yagiriweho inama yo kuyareka arimo ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi.
Umupolisi wakoze icyaha ahanirwa he?
ACP Rutikanga yagarutse ku byibazwaho na benshi byo kuba umupolisi ukekwaho icyaha afunganwa n’abasivire, avuga ko itegeko rigenga Polisi muri iki gihe ari ko ribiteganya.
Ati ‟Abapolisi turi abakozi ba Leta, amategeko ateganya ko duhanirwa mu butabera bwa gisivile, birumvikana ko umupolisi wakoze amakosa yisanga afunganwe n’abandi banyabyaha b’abasivile”.
Arongera ati ‟Kugeza ubu ntabwo ari itegeko rishyirwaho na Polisi nka Polisi gusa, ni itegeko rusange, kugeza igihe itegeko ritazaba riteganya gutyo wenda icyo gihe tuzisanga natwe dufite ibitugenga, ariko birashoboka ko umupolisi yisanga afunganye n’abandi kuko kugeza ubu amategeko ateganya ko natwe ibyaha penal tubikurikiranwaho kimwe n’abandi bantu bose b’abasivile”.
Ohereza igitekerezo
|
Bazabirukane babamare abikinyabupfura kibi
Bajye bagerageza kwigengesera
Bajye bagerageza kwigengesera