Menya amwe mu magambo akoreshwa n’abaka ruswa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry araburira abaka ruswa kuko amayeri bakoresha yamaze kumenyekana, kimwe n’imvugo zijimije bakoresha.

Amwe mu mayeri abaka ruswa bakoresha ni imvugo zijimije zirimo soda, inyoroshyo, essence, lunch, facilitation, agafata, akantu, umuti w’ikaramu, inzoga y’abagabo, ituro n’izindi nyito.

Dr Murangira avuga ko hari n’izindi mvugo zikoreshwa zirimo, reba uko ubigenza, ibwirize, rangiza gahunda, mvivura n’ibindi.

Yongeraho ko n’ubwo abaka ruswa bakoresha imvugo zijimije ngo abagenzacyaha barazimenye ku buryo uzikoresheje bamenya icyo ashaka kuvuga kandi batazihanganira abaka ruswa kuko ari imungu.

Avuga ko izi mvugo zigamije kubererekera ijambo ruswa cyangwa indonke nyamara bagamije kwaka ruswa.

Ati “Ni imvugo bakoresha bagira ngo bazimize ariko twebwe mu bugenzacyaha umuntu uyikoresheje tuba twumva icyo avuga uko wabikora kose. Izo ni imvugo ziganisha kuri ruswa kandi ni ikintu kitagomba kwihanganirwa, ni imungu igomba kuranduka.”

Dr. Murangira avuga ko itegeko rihana ruswa riteganya ko kuyaka, kuyakira no kuyitanga byose ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

Yungamo ko ububi bwa ruswa ari uko umuntu uyitanze ahabwa ibyo atari agenewe cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Avuga ko mu kuvuga ruswa hakiri ikibazo ku y’ishimishamubiri kuko bigoye ko uwayatswe ayitangaza. Asaba abantu gutanga amakuru kuri yo kugira ngo icike.

Ibindi bikorwa bigize icyaha cya ruswa harimo itonesha, ubushuti, urwango, icyenewabo cyangwa ikimenyane.

Hari kandi gukoresha igitinyiro cyangwa umwanya ufite mu nyungu zawe bwite no kudasobanura inkomoko y’umutungo, kunyereza umutungo, gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gusonera bitemewe n’amategeko.

Avuga ko ibirego byakirwa bijyanye na ruswa buri mwaka bigenda byiyongera n’umubare w’abayikekwaho ukiyongera.

Urugero ngo mu mwaka wa 2018 hakiriwe ibirego 983 biregwamo abantu 1615, mu mwaka wa 2019 hakirwa 955 biregwamo abantu 1744, na ho 2020 hakirwa ibirego 959 biregwamo abantu 1927.

Avuga ko kwiyongera ku ibirego bya ruswa n’abafatwa bayikekwaho biterwa n’ingamba zo kuyirwanya zakajijwe n’abantu bamenye ububi bwayo bakayivuga.

Asaba abaturage kwirinda ruswa kuko uwakiriye amafaranga menshi ahabwa ibihano bigana n’uby’uwakiriye menshi.

Dr Murangira avuga ko RIB idashobora kwihanganira ruswa kuko ngo kuva yatangira abagenzacyaha 27 bamaze kwirukanwa mu kazi kubera gukekwaho ruswa.

Kubera izo ngamba ngo ruswa igenda igabanuka muri RIB kuko bavuye ku gipimo cya 8.5% mu mwaka wa 2019 bagera ku gipimo cya 3% mu mwaka wa 2021, hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na Transparency Rwanda Interanational.

Icyakora ngo na 3% ntibashimishije nk’abantu bari ku ruhembe rwo kurwanya ruswa, ahubwo ngo barakora ibishoboka kugira ngo igere ku gipimo cya 0%.

Dr Murangira asaba abantu kwirinda ruswa kuko igize icyaha kidasaza
Dr Murangira asaba abantu kwirinda ruswa kuko igize icyaha kidasaza

Umuvugizi wa RIB, asaba Abanyarwanda bose ubufatanye mu kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Ntabwo ruswa twayirwanya twenyine, dukeneye gufatanya n’abaturage, icyo tubasaba ni ukutwizera bakatwegera bakaduha amakuru y’aho babona ruswa, kabone n’ubwo baba batayisabwe bo ubwabo kandi turabizeza ibanga.”

Na ho ku bumva bashobora kuyitanga na bo abasaba kuyicikaho kuko inzira zo gufatwa ari nyinshi kimwe n’abakeka ko bayakira bagakora ibinyuranyije n’amategeko, na bo abasaba kubicikaho kuko ruswa ari mbi kandi icyaha cyayo kikaba kidasaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka