Menya amateka ya Remera y’Abaforongo
Remera y’Abaforongo iherereye ahahoze ari mu Buriza, ahateganye n’u Busigi. Ubu iri mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, Umudugudu wa Remera. Forongo uvugwa aho ni mwene Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I. Azwiho kuba yarambitsweho na se Sekarongoro umucengeri wo gutsinda Abanyoro, igihe cy’igitero cya kabiri cy’Abanyoro mu Rwanda.
Mu kiganiro n’Inteko y’Umuco yasobanuye byinsi kuri aya mateka aho yavuze inkomoko y’izina Remera y’Abaforongo. Kubera amateka aka gace kabumbatiye byatumye aka gace gashyira mu hantu ndangamateka.
Abanyoro batera u Rwanda bwa mbere hari ku ngoma ya Kigeri I Mukobanya, akaba ari cyo gihe umuhungu we Sekarongoro yaherewe izina rya Mutabazi.
Igitero cya mbere cy’Abanyoro cyari kiyobowe n’umwami wabo witwaga Cwa rya Nyabungo. Icyo gihe icyabagenzaga kwari ukunyaga inka zo korora mu gihugu cyabo, kuko izabo zari zarashize zizize umuze. Icyo gihe indagu zagaragaje ko kugira ngo Abanyoro .
batsindwe, umwana w’umwami, Sekarongo ka Mukobanya yagombaga gukomereka, u Rwanda rugatsindisha amaraso ye. Sekarongoro koko yaje gukomerekera ahitwa i Musave na Rubungo ho mu Bwanacyambwe, akomeretswa n’umwambi mu gahanga, bakavuga ko amaraso ye ari yo yatumye Abanyoro batsindwa. Kuva ubwo Sekarongoro yitwa Mutabazi, kuko yari yatabariye ingoma, agatanga amaraso ye.
Igitero cya kabiri cyabaye ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi I Sekarongoro I. Abanyoro baje batsinda ibihugu bya ruguru, Mibambwe yohereza abatasi ngo bamurebere niba azabatsinda. Abatasi bagarutse bamubwira ko Abanyarwanda batasubiza inyuma igitero cy’Abanyoro. Amaze kubyumva, Mibambwe yatumye ku mwami Sangano w’u Bugesera ngo bafatanye kurwanya Abanyoro.
Sangano yarabyanze, amusubiza ko we nta cyo apfa n’Abanyoro; ahubwo amugira inama yo guhunga Abanyoro bari bafite umujinya wo kwihorera ku byababayeho mu gitero cyabo cya mbere bagabye ku ngoma ya Kigeri I Mukobanya.
Mibambwe yatabaje no mu Gisaka kwa Kimenyi II Shumbusho, ariko na we ntiyamutabara.
Abibonye atyo ahitamo guhunga Abanyoro. Ahagurukana n’ibye byose, n’ingabo ze, ava ku murwa we i Kabuye ka Jabana, yambuka Nyabarongo, ataha i Ruyumba rwa Matovu. Bukeye ataha i Bugarura bwa Nyundo; ahavuye ataha Jome rya Mbuye ho mu Kabagari; bukeye yicumaho gato ataha ahitwa ku Ndamutsa ya Remera rya Kabagari, mu rugo rwa Batenda ba Miguriro ya Mitamu, aharamvura ingoma ye yitwa Kigamba. Iyi ni na yo ngoma yabaga i Remera y’Abaforongo.
Bukeye yambukira mu cyambu kitwa “icyinka” gifata mu Bunyambiriri, acumbika kuri Remera ya Kibaga; bukeye ataha mu mpinga ya Mugano, ho mu Bunyambiriri ahitwa mu Bimana byo mu Ntuku. Amenera ishyamba i Bugurwamase na Rwufi, ajya mu Kinyaga.
Abanyoro baraje basanga Mibambwe I Mutabazi I yagiye kera! Bayogoza Igihugu ariko banatera Sangano na Kimenyi babatunguye, barabanesha; Sangano afatwa mpiri. Kugira ngo yigure, Sangano yemereye Abanyoro kujya kubereka aho Mibambwe yahungiye.
Ubwo bafashe Sangano bamwambukana Nduga yose, baza kumutsinda mu ishyamba rya Ngiga, barenga bareba mu Kinyaga.
Abanyoro basanze Mibambwe atakiri i Kibirizi, kuko yari yaravuye mu Kinyaga nyuma yo kwangana n’Umwami Muhoyo w’u Bunyabungo bapfuye ko imfizi y’Abanyarwanda yarwanye n’iy’Abanyabungo ikayihitana; Abanyabungo bashaka kuyitera icumu bihorera, Abanyarwanda barabyanga.
Ibyo byabyaye intambara ikomeye hagati y’Abanyarwanda n’Abanyabungo, ndetse Umugabekazi w’u Rwanda Nyiramibambwe I Nyabadaha agwa muri iyo mirwano. Itanga ry’umugabekazi ryabaye imbarutso yatumye Abanyarwanda bangana n’Abanyabungo bitagira urugero.
Abanyoro bakomeje gusatira Mibambwe I, abonye ko ntaho guhungira asigaranye asaba ingabo ze kurwana ziyahura, ngo byibuze bazajye kugwa iwabo. Aho ni na ho yambikiye umuhungu we Forongo ho umucengeri wo gutsinda Abanyoro.
Zijya gutsinda Abanyoro, ingabo zasakambuye amazu yari hafi aho, umwami arundisha isakamburiro hejuru y’imisozi ingabo ze zirirwa zitamba hirya no hino, Abanyoro babireba.
Bumaze kwira, Mibambwe yohereza abantu mu mpinga z’imisozi ya Bitare ubu ni mu Karere ka Nyamasheke yari ikikije ingando z’Abanyoro, bahacana umuriro mwinshi, barara banyuranamo imbere yawo ari na ko bavuza induru; ababarebera kure bagira ngo hari ingabo inzovu! Abanyoro babonye ko bagiye kugwa mu rukubo, bahunga ijoro ryose.
Bigabyemo imirari ibiri: umwe uzamuka werekeza i Nyamasheke, aba ari wo wicira Forongo mu gishanga cya Mwaga kiri aho mu Kinyaga. Undi uboneza ishyamba rya Nyungwe ryose werekeza iburasirazuba, urimennye utunguka mu Bungwe. Bayobewe inzira yabahuza n’ababo ariko bihagararaho barinda bagera mu ishyamba ry’u Burwi ryegamiye Akanyaru.
Babuze inzira burundu, barigumamo bararikonda; none ubu ni bo Ndara zituye agace k’u Burwi mu Karere ka Gisagara. Izina ry’Indara baryiswe kubera ko bageze aho bakahacumbika ubutazagaruka ngo batahe iwabo.
Muri iyo ntambara, Cwa, umwami w’Abanyoro, yaguye mu Nkore za Gacucu muri Ndorwa y’u Bushengero ataha. Urupfu rwe bose barwitirira Forongo ngo ni we wamukenye.
Iby’ubutabazi bwa Forongo bivugwa cyane mu gisigo “Umurambi w’Ingoma” aho kigira kiti:
“Uwo agurwa urugumye nka Forongo
Waguzwe umukiko w’i Mabiho, Nkoni agataha”.
Ahindukiye, Mibambwe yagarutse asubira mu mararo ye ya mbere. Avuye i Remera ya Kabagari ku Ndamutsa, yageze kuri Gitwe imvura irashoka, kuko hatari hatuwe, arahanyagirirwa. Ni ko kuhavuma ati: “Ntugaturwe uko Umwami yimye”. Kuva icyo gihe cyari ikizira ku Banyarwanda, nta wubakaga ku musozi wa Gitwe.
Ubwo Umwami asubiza iya Nyamagana ari nk’umushyitsi wa Mashira wari usanzwe ari umukwe we. Icyo gihe Mashira yari yubatse mu Kivumu cya Rwesero. Mashira rero yaje gusanganira sebukwe nta cyo yikanga, aramuzimanira! Kera kabaye baramufata, Mibambwe aramwica, amutsinda aho i Nyanza; ibyo kwa Mashira abyigarurira atyo!
Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I atabarutse yubatse umurwa wagenewe kuba inteko itsinda Abanyoro, uwo murwa uba Remera mu Buriza ari na ho hazwi nka Remera y’Abaforongo.
Imisozi myinshi y’i Remera igaragaza neza ayo mateka yaho. Duhereye kuri Ngabitsinze, izina ryaho ryuzuye rya mbere ni “Ngabitsinze-Abanyoro” ni ho Mibambwe I yimikiye ingoma ye y’indamutsa yitwa Kigamba yo kwigamba Abanyoro, bivuga kubishimaho.
Indi misozi ya Remera yahimbwe amazina kubera amateka yaho ni: Gatsibo ka Remera katsinze Abanyoro; Kagogora ka Remera katsinze Abanyoro; Kahera ka Remera katsinze Abanyoro; na Nzaratsi ya Remera yatsinze Abanyoro.
Aya mazina yose ni amanyamitsindo, bivuga ko ari amazina agereranya ibyo bifuzaga. Gatsibo ni ijambo ryo gutsibuka kw’Abanyoro, bagiye ubutazagaruka; Kahera bivuga ko bagiye buhere; Nzaratsi bikaba bivuga kubatsirika.
Aho i Remera y’Abaforongo Mibambwe I yari ahatungiye Shetsa w’Umwegakazi, umugore we w’inkundwakazi, akaba na nyina wa Hondi na Gatambira na we wabaye umucengeri. Nyina wa Forongo we ntiyamenyekanye, ariko mu bandi bagore ba Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I bamenyekanye harimo Gisanirwa nyina wa Gahindiro. Mu bandi bana be tutamenye ba nyina harimo Nyabutama.
Hondi byavugwaga ko ari we uzasimbura se ku ngoma n’abana be ndetse na Nyina Shetsa, na bo biciwe aho i Remera y’Abaforongo, bigizwe n’abo byavugwaga ko bigomekeye i Karambo; nyamara byarateguwe n’abiru kugira ngo Matama ya Bigega n’umuhungu we Gahima baze muri uyu murwa wa Remera.
Shetsa yari umugore w’inkundwakazi, ariko akaba umwegakazi kandi ubwiru bwarateganyaga ko umugabekazi uzakurikira agomba kuba Umuha. Mu ibanga rikomeye, ni yo mpamvu Umwami yari yararongoye Matama wari umukobwa w’umwami wo mu Buha.
Umusezero wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi na wo uri i Remera y’Abaforongo. Uri hamwe n’uw’umugabekazi Nyirayuhi II Matama. Umuhungu we Yuhi Gahima wamuzunguye ku ngoma we yatangiye i Gihinga na Ruzege muri Rukoma; umusezero we uri i Kayenzi ka Mugenda ho mu Busigi. Aha twibutse ko umusezero wa Nyiramibambwe I Nyabadaha utabayeho kuko yahiriye mu nzu i Bunyabungo igihe cy’igitero cya kabiri cy’Abanyoro.
Mibambwe I yatanze akuze cyane, agwa mu rugendo yarimo mu kibaya cya Mushubati, kuva ubwo umugezi wari usanzwe utemba aho witwa “Amazimabi”. Yakundaga cyane Remera y’Abaforongo ku buryo yari yaratanze itegeko ko hahindurwa umusezero w’abami bitwa ba Mibambwe.
Ni we wa mbere wahatabarijwe. Imitwe y’ingabo z’Uburunga n’Abadaheranwa yari yarashinze yagumye aho i Remera ndetse inashingwa kurinda imisezero y’abami. Ibi bisobanura ko iyo mitwe yombi nta rindi koro yasabwaga ibwami, ariko na yo ntiyari ikemerewe kugira aho ihurira n’umwami kubera impamvu z’ubwiru.
Mu bandi batabarijwe i Remera harimo Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura. Uyu we yari yaguye mu Bumbogo azize igisebe cy’umufunzo cyamufashe ku kaguru. Abiru bashobora kuba barasanze icyo gisebe kitafatwa nk’igisare, naho ubundi yari gutabarizwa i Butangampundu.
Kuba Remera yari umusezero w’abami byatumaga Abaforongo badashobora kuba baterwa cyangwa ngo banyagwe.
Kimwe mu byatumaga Mibambwe I Mutabazi akunda Remera y’Abaforongo, ni uko hari ahantu heza cyane ku bworozi. Umwe mu mitwe y’inka zahabaga ni Inshya z’i Remera. Umunsi umwe Forongo yari aragiye inka za se mu gace k’Amayaga, maze imfizi y’ibwami yambuka Akanyaru ijya kwimya inka yarishaga hakurya mu Bugesera. Kuva ubwo abatasi b’u Rwanda bakomeza gukurikiranira hafi iyo nka y’i Bugesera, kugeza igihe Mibambwe I Mutabazi I ayinyagiye iba iye.
Iyo nka yaje kubyara ikimasa, umwami akitaho cyane ndetse akita Rushya; iri rikaba ryari izina ry’imfizi y’ibwami mu Bugesera. Rushya yaremewe ishyo, umwami aryita Inshya; iri na ryo rikaba ryari izina ry’ibwami mu Bugesera. Uwo mutwe w’inka umaze gukomera, Mibambwe I Mutabazi I yazeguriye abakomoka kuri Forongo wari warapfuye bucengeri; ndetse umwami aca iteka ko uwo mutwe w’inka uzaguma mu muryango ukomoka kuri Forongo, urwuri rwazo rukaba Remera.
Ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo, u Rwanda rwaje kwigarurira u Bugesera ndetse runyaga umutwe nyawo w’Inshya z’i Bugesera hamwe n’imfizi yazo Rushya.
Uyu mutwe wahise wohererezwa Abaforongo i Remera, usanga umwe w’ikitegererezo wari uhasanzwe. I Remera y’Abaforongo ni ho hari agace kitwa ku Mugote wa Remera, hamenyekanye cyane vuba aha kubera ubwicanyi bukomeye bwahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Aho ku Mugote kandi hazwi mu mateka ko ari ho Mukobanya yatsinze umuhinza witwaga Sambwe ya Cyabugimbi watwaraga u Bumbogo n’u Busigi, ndetse n’imwe mu misozi yo mu Buriza ihegereye. Icyo gihe Mukobanya yari ataraba umwami.
Ahandi hantu ndangamurage twavuga hari mu karere Remera y’Abaforongo iherereyemo ni Cyinzuzi bivugwa ko ari ho hakomokaga inzuzi zaragurishwaga ibwami; agasozi ka Kabariza kariho urugerero rw’umutwe w’ingabo witwaga Abariza washinzwe na Cyirima I Rugwe ndetse n’umusozi wa Mvuzo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|