Menya amateka ya Fred Gisa Rwigema

Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.

Major General Fred Gisa Rwigema
Major General Fred Gisa Rwigema

Mu 1960, we n’ababyeyi be bahungiye muri Uganda bajya mu nkambi ya Nshungerezi, mu karere ka Ankole, nyuma y’ubugizi bwa nabi no kumenesha Abatutsi nk’igice kimwe cy’Abanyarwanda mu cyo ubutegetsi bw’icyo gihe bwise impindura matwara yo muri 59, yabanzirijwe n’urupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa, n’ihirikwa ry’ingoma ya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa.

Fred Gisa Rwigema amaze kurangiza amashuri yisumbuye muri Uganda mu 1976, yagiye muri Tanzania yinjira mu barwanyi bitwaga Front for National Salvation (FRONASA), inyeshyamba zari ziyobowe na Yoweri Museveni.

Mu mpera za 1976, Rwigema yafashe inzira yerekeza muri Mozambique yinjira mu barwanyi ba FRELIMO, inyeshyamba zaharaniraga kuvana Mozambique mu maboko y’abakoloni b’abanya Portugal.

Mu 1979, Rwigema yinjiye mu barwanyi ba Uganda National Liberation Army (UNLA), bafatanya n’ingabo za Tanzania gufata Kampala bahirika ubutegetsi bwa Idi Amin Dada, wahise ahunga igihugu muri Mata 1979.

Kwinjira mu barwanyi ba Museveni

Rwigema yaje no kwifatanya n’abarwanyi ba Museveni, National Resistance Army (NRA), barwanaga mu buryo bwa kinyeshyamba bitaga Ugandan Bush War, bwari bugamije guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

Icyo gihe ndetse ni bwo Rwigema yarwanye bwa mbere ari kumwe n’abaje kuba abasirikare bakuru ba FPR Inkotanyi barimo Paul Kagame, James Kabarebe n’abandi baje gufatanya mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashize imyaka ine Rwigema atabarutse.

Nyuma y’uko igisirikare cya NRA gifashe ubutegetsi muri Uganda mu 1986, Rwigema yagizwe Minisitiri wungirije w’ingabo, akomeza no kugaragara mu bikorwa byo gutsimbura burundu abarwanyi ba Leta yatsinzwe bari bagihanyanyaza mu majyaruguru ya Uganda.

Fred Rwigema ni umwe mu barwanyi 27 bari bayobowe na Yoweri Kaguta Museveni, wagiye mu ishyamba mu 1981 gutangiza urugamba rwo kurwanya Milton Obote, n’ishyaka rye Uganda People’s Congress, bashinjwaga kwiba amatora yo mu 1980 bagatsinda Democratic Party ryari riyobowe na Paul Kawanga Ssemwogerere, na Uganda Patriotic Movement ryari riyobowe na Yoweri Museveni.

Mu 1985, Fred Rwigema yari amaze kuba umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare, ndetse igihe ingabo za National Resistance Army (NRA) za Museveni, zari zimaze guhirika ubutegetsi Milton Obote, Fred Rwigyema yari umwe muri batatu bahoze ari abayobozi b’inyeshyamba, bashyizwe ku buyobozi bukuru bwa NRA.

Icyo gihe ni bwo Fred Rwigema yambitswe ipeti rya Major General, aryambikirwa rimwe n’umuvandimwe wa Museveni Salim Saleh na Elly Tumwine, mu gihe Museveni we yahawe ipeti rya Lieutenant General.

Fred Rwigema yamenyekanye cyane nk’umuyobozi wa gisirikare wakundwaga cyane n’abo yari akuriye. By’umwihariko icyubahiro cye nk’umurwanyi wo mu rwego rwo hejuru, agikesha kuba mu ntambara yarwanye, nta byaha by’ubugizi bwa nabi yigeze abarizwamo, mu rugamba rwo gutsimbura burundu abarwanyi ba Milton Obote mu bice by’Amajyaruguru n’Uburasirazuba bw’Amajyaruguru ya Uganda.

Rwigema yakundaga umupira w’amaguru cyane, akaba yari umufana w’ikipe ya Villa yo muri Uganda, aho atajyaga asiba kujya kuyireba ikina kuri Stade ya Nakivibo igihe cyose yabaga ari i Kampala.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda n’urupfu rwa Rwigema

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Rwigema ni we wari ku ruhembe rw’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ayoboye abasirikare b’Inkotanyi bateye binjiriye mu majyaruguru y’u Rwanda, ariko bukeye bwaho nibwo yatabarutse nyuma yo kurasirwa ku rugamba afite imyaka 33.

Yashakanye na Jeannette Rwigema, amusigira abana babiri, Eric Gisa Rwigema na Teta Gisa Rwigema. Nyuma y’itabaruka rye, yasimbuwe ku buyobozi bw’Ingabo za RPA na Paul Kagame, wari ufite ipeti rya Major, ayobora urugamba kugeza ku ntsinzi yo ku ya 4 Nyakanga 1994 ari nabwo Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Major General Fred Gisa Rwigema, yubashywe nk’imwe mu ntwari zikomeye z’Igihugu, umubiri we uruhukiye mu Irimbi ry’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndishimye cane ko ibyifuzo bya babyeyi bawe wa bigize imamo?

FABRICE Nichuti ESPOIRE yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Hari byinshi twifuza kumenya bishya, Ibi tubyumva kenshi Kandi nibikeya muribyinshi intwari iba ifite nkamateka yayo.

Turabashiiye

Thierry zikamabahari yanditse ku itariki ya: 15-07-2022  →  Musubize

Muraho,mwarakoze kuduha amateka yintwari yacu gusa Rwigema.mwamenya niba yari yarigeze asura u Rwanda mbere ya 1990?murakoze

Viateur Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 7-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka