Menya amateka y’Urutare rwa Ndaba
Urutare rwa Ndaba ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Rwanda ndetse inteko y’umuco yahashyize ku rutonde rw’ahantu nyaburanga hagomba kubungwabungirwa amateka.
Inteko y’umuco ivuga ko ubu Urutare rwa Ndaba ari hamwe mu hantu nyaburanga ndetse hanasurwa mu Rwanda.
Urutare rwa Ndaba ruherereye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Gitwa, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni urutare rurerure cyane rumanukaho umugezi na wo witwa Ndaba ufite isumo.
Mu Rwanda rwo hambere, aho hahoze ari mu Bwishaza. Uru rutare n’uwo mugezi byombi byitiriwe Ndaba, wari utuye kuri Ntobo mu gahinga kari haruguru y’urwo rutare. Ndaba yari umutwa, akaba yari aturanye n’abavandimwe be gusa.
Muri urwo rutare hakundaga kubamo amarumbo y’inzuki, ndetse rukeramo ubuki bwiza cyane. Umunsi umwe Ndaba ararika bagenzi be ngo bajye guhakura ubuki mu rutare. Banoza umugambi, bashaka n’ibikoresho by’ibanze bazifashisha birimo igitebo kinini umwe muri bo azamanukamo ndetse n’umurunga ukomeye kandi muremure.
Umunsi ugeze baramanuka bajya guhakura. Bageze ku rutare baruhagarara hejuru, Ndaba yicara mu gitebo bakimanura mu migozi basigara bayifashe. Ageze ku buki asanga ni bwinshi, ariko kuko yabukundaga ahakura yirira 60.
Kera kabaye bagenzi ba Ndaba baramubaza bati: “Ariko Ndaba ko utatubwiye icyo wabonye aho ni ubuhoro”.
Arabasubiza ati: “Nanjye nendaga kubabwira ko nahebye, ahubwo nimunzamure. Baramukurura bamugejeje aho bamureba neza basanga koko nta buki afite, ahubwo yaburiye. Niko kugira umujinya barekurira wa murunga rimwe, Ndaba uko yicaye mu gitebo agenda atyo! Apfa azize inda nini”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe ntabwo Ari igitekerezo ahubwo ni ikibazo.Ese gusura Aho kurutare rwitiriwe NDABA (ku rutare rwa NDABA) ku kinyarwanda bamuca amafaranga yubukerarugendo?,niba umunyarwanda atanga amafaranga kugira ngo ahasure Yaba atanga angahe? mutubwire.murakoze